FPR
RFL
Kigali

Aime Uwimana agiye kongera gutaramira muri Amerika mu gitaramo yatumiwemo na Nice Ndatabaye

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:4/07/2024 13:32
0


Umuramyi w'ibigwi bikomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Aime Uwimana, agiye kongera gutaramira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gitaramo gikomeye yatumiwemo na mugenzi we Nice Ndatabaye.



Igitaramo cya Nice Ndatabaye gitegerejwe na benshi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kizabera muri Leta ya Indiana mu Mujyi wa Indianapolis ku wa 18 Kanama 2024. Ni igitaramo yise "Intimate Worship Session 2", akaba yaragitumiyemo Aime Uwimana uzaturuka mu Rwanda na Adrien Misigaro utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ni igitaramo azafatiramo amashusho y'indirimbo ze nshya zitandukanye. Agiye gutaramira muri Amerika nyuma y'amezi 9 ataramiye mu Rwanda muri Crown Conference Hall i Kigali kuwa 29 Nzeri 2024. Iki gitaramo cyo mu Rwanda yari yagihaye izina rya "Intimate Worship Session 1", akaba yari yagitumiyemo abarimo Dr Ipyana wo muri Tanzania.

Muri iki gitaramo agiye gukorera muri USA, Nice Ndatabaye yabwiye inyaRwanda ko azaba ari kumwe na Adrien Misigaro ndetse na Aime Uwimana bafitanye amateka akomeye. Ati "Aime Uwimana ni inshuti inshuti yanjye, twigeze no gukorana indirimbo twise "Uri Hejuru", mbese gutekereza kumutumira byahereye mu bushuti dusanzwe dufitanye".

Uyu muramyi wamamaye mu ndirimbo "Umbereye maso" yahishuye ko we na Aime Uwimana bazakorana mu bitaramo byinshi. Yavuze ko yamuhaye ubutumire, "birakunda, tubishimira Imana". Ati "Kandi turateganya gukorana ibitaramo birenze kimwe hano muri Amerika bya 'Intimate Worship Tour', turabagezaho n'ahandi tuzakora hatandukanye".

Nice Ndatabaye afata Aime Uwimana nk'umuramyi w'inararibonye, bikaba biri mu byatumye amutumira. Ati "Aime ni intangarugero, ni umwe mu baramyi bafite inararibonye bafashije imitima y'abantu banshi ndetse ntitwatinya no kuvuga ko ari mu bantu batangije Worship Teams na Gospel Artist, dore ko hari hasanzwe hamenyerewe amakorali".

Yasabye abatuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuzitabira ari benshi bagafatanya kuramya Imana ndetse no kuyihimbaza hamwe n'aba baramyi basizwe amavuta y'Imana azaba ari kumwe nabo. Ati "Abantu bazaze biteguye kuramya no kunezerwa, tuzagira ibihe byiza, kandi imyiteguro igeze kure, hasigaye imyanya itari myinshi bagure amatike hatari huzura".

Yavuze ko azafatanya n'abakunzi b'umuziki wa Gospel, kwegera intebe y'Imana binyuze mu kuyiramya. Ati "Ni umunezero wacu, ni benshi batubwira ko badukunda, ko bakunda indirimbo zacu, ibi ni ibihe rero byo kugira ngo babashe kubitugaragariza. Buri wese azaze, bazagure amatike baze mu buryo bwo kudushyigikira mu guhimbaza Imana.”

Nice Ndatabaye usanzwe utuye muri Canada, yavuze kujya gutaramira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari Imana yabihisemo dore ko yabisengeye cyane. Ati "Nahoze mbisengera, nsengera aho twategurira igitaramo 'Intimate Worship' ku nshuro ya kabiri, numvira icyo Umwuka ambwiye cyo kugikorera muri Indianapolis.”

Uyu muramyi wataramiye bwa mbere mu Rwanda tariki 08/12/2019, ari mu baramyi baticisha irungu abakunzi babo dore ko buri kwezi ashyira hanze igihangano gishya cyangwa agakora igitaramo. Yatangaje ko muri iki gitaramo yatumiyemo Adrien Misigaro na Aime Uwimana, azagifatiramo n’amashusho ya zimwe mu ndirimbo nshya.

Ati: “Iki gitaramo tuba dufite 'Live Recording' (gufatiraho amashusho). Tuzahakorera album yacu ya kabiri ikorewe muri iki gitaramo cya Intimate Worship mu buryo bwa live recording. Zizaba zirimo iz’amashusho n’amajwi by’indirimbo nshya, kandi abakozi b’Imana tuzafatanya turimo kubitegura.”

Nubwo iyi album yayise iya kabiri, Nice Ndatabaye azaba ari gukora kuri album ye ya gatatu. Yabisobanuye agira ati: “Iyi album ku bwanjye izaba ari iya gatatu, ariko mu buryo bw’iki giterane ni iya Kabiri, kuko Imana yanshyize ku mutima icyo gitaramo ngarukamwaka.”

Iki gitaramo acyitezemo umusaruro ukomeye, ati: “Abantu bazaramya Imana, bazahanezererwa, bazahagirira ibihe byiza, bahure n’Imana, bumve ubutumwa binyuze ku bakozi b’Imana bazaba bahari, ndetse habeho no gusangizanya ubuhamya."

Nice Ndatabaye yabwiye inyaRwanda ko mu gitaramo cye "hari indwara zizahakirira, abenshi bazabohoka imitima babone amahoro, abandi bazahabonera agakiza, mbese umusaruro twiteze uragutse.” Kwinjira mu gitaramo cye amadorali 30 ndetse n'amadorali 50 muri VIP.

Nice Ndatabaye ugiye gukora iki gitaramo cy'amateka, yamamaye mu ndirimbo zirimo "Umbereye Maso", "Imigambi Yawe", "Ayi Mana y’Ukuri" n’izindi. Yavukiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo tariki 15/07/1989, aza mu Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu 2009 ni bwo yavuye mu Rwanda ajya muri Kenya ku mpamvu z’akazi, agezeyo aza no kubakomereza amashuri. Muri 2014 yabonye ibyangombwa bimwemerera kujya gutura muri Canada ari na ho atuye kugeza uyu munsi, akaba ari na ho yatangiriye kuririmba ku giti cye. Indirimbo ze zatangiye kujya hanze muri 2018.

Ibyihariye kuri Aime Uwimana utegerejwe muri Amerika


'Bishop' Aime Uwimana watumiwe na Nice Ndatabaye mu bitaramo bizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yahamirije inyaRwanda aya makuru, atangaza ko ari kwitegura kujya muri Amerika mu ivugabutumwa kandi "niteguye ko tuzagirana ibihe byiza byo kuramya n'abazaba baje bose". 

Aime Uwimana ni umukristo umaze imyaka 31 yakiriye agakiza. Kuva atangiye kuririmba mu 1994 yaba ku giti cye ndetse no mu matsinda atandukanye amaze kwandika indirimbo nyinshi cyane. Indirimbo yanditse zageze hanze zirarenga 100, ariko izo yanditse ubariyemo izitaratunganyijwe muri studio n'izindi zitigeze zijya hanze, zose hamwe zirarenga 120.

Mu myaka isaga 28 amaze mu murimo w’ivugabutumwa binyuze mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Aime Uwimana yatangarije InyaRwanda.com ko kugeza ubu Gospel yo mu Rwanda irimo gutera intambwe nziza kuko abantu bayirimo barushaho kumenya gukorana bakarushaho no kumenya ko bose bakorera Imana bakishyira hamwe. Kuri we asanga nibabikomeza gutyo, n’ibindi byiza byinshi bazabigeraho.

Aime Uwimana yakiriye agakiza mu 1993, atangirira umurimo w’Imana muri Eglise Vivante i Burundi mu mujyi wa Bujumbura ari na ho yabaga. Nyuma yaje kuza mu Rwanda, akomeza gukora umurimo w’Imana, yifatanya n’amatsinda y’abantu batandukanye, mu matorero atandukanye, afatanya na za Worship teams zitandukanye.

Amaze guhabwa ibihembo binyuranye mu muziki birimo Groove Awards Rwanda yahawe nk'Umwanditsi mwiza, n'ikindi yahawe nk'umuntu waharaniye impinduka mu muziki wa Gospel mu Rwanda. Mu 2024 yahawe igihembo na Apostle Mignonne Kabera ku bw'uruhare yagize mu iyogezabutumwa mu muziki no kuba yarafashije Women Foundation Ministries.

Aime Uwimana ni umugabo w’umugore umwe witwa Uwayezu Claire. Mu gihe bamaranye bambikanye impeta bagasezerana kubana ubuzima bwabo bwose, kugeza ubu bafitanye abana babiri b'abahungu n'undi umwe w'umukobwa. Imfura yabo ifite imyaka 12, ubuheta afite imyaka 7 naho ubuherure afite imyaka 4 kuko yavutse tariki 05 Werurwe 2020.

Zimwe mu ndirimbo ze zamamaye ndetse zigahindura ubuzima bwa benshi harimo: Muririmbire Uwiteka [imaze kurebwa na Miliyoni hafi 2], Nyibutsa, Ntundekure, Mbeshwaho no kwizera Yesu, Urakwiriye gushimwa, Ku misozi (Thank You), Urwibutso, Umurima w’amahoro,Akira amashimwe, Une Lettre d’amour, Niyo ntakureba, Umunsi utazwi, n'izindi.

Aime Uwimana yagiye atumirwa kuvuga ubutumwa mu nsengero zitandukanye mu Rwanda no mu bindi bihugu ndetse mu mwaka wa 2016 yagiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aririmba mu giterane gikomeye cya 'Rwanda Christian Convention'.

Icyo giterane yari yatumiwemo gitegurwa n'amatorero ya Gikristo yatangijwe n'abanyarwanda baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Canada bakagitegura ku bufatanye na Ambasade y'u Rwanda muri Amerika mu ntego yo kwimakaza ubumwe n'ubwiyunge mu banyarwanda baba muri Leta Zunze Ubmwe za Amerika.


Aime Uwimana si ubwa mbere agiye gutaramira muri Amerika, hano ni mu 2016 ubwo yajyagayo bwa mbere


Aime Uwimana hamwe n'umufasha we Uwayezu Claire bafitanye abana batatu


Nice Ndatabaye hamwe n'umufasha we Hadassah Ndababaye babana muri Canada


Nice Ndatabaye yamamaye mu ndirimbo "Umbereye Maso" yakoranye na Gentil Misigaro


Aime Uwimana ategerejwe muri Amerika muri gahunda z'ivugabutumwa


Adrien Misigaro nawe azaririmba mu gitaramo cya Nice Ndatabaye

REBA INDIRIMBO "URI HEJURU" YA NICE NDATABAYE FT AIME UWIMANA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND