Umugore wa Dr Muyombo Thomas wamamaye ku mazina ya Tom Close binyuze mu bikorwa bya muzika, Niyonshuti Tricia yagarutse ku bihe yanyuzemo ubwo yari agiye kwibaruka umwana wa kane.
Mu 2021 ni bwo Tom Close n’umugore we
Niyonshuti Ange Tricia bibarutse umwana wa kane akaba uwa gatanu kubera ko hari
undi barera. Uyu mwana w’umukobwa wabo wa gatanu bamwise Inyonga Imboni Elle.
Abinyujije ku rubuga rwa
Instagram, kuri uyu wa 03 Nyakanga 2024 Tricia yasangije abamukurikira kuri uru rubuga uko byari bimeze
habura amasaha ane gusa ngo yinjire aho yagombaga kubagirwa ngo abyare umwana
wa kane.
Yifashishije ifoto iriho
abana be batatu n'umugabo we Tom, Tricia yagize ati: “Aha ni amasaha make
cyane mbere yuko ninjira muri 'Salle d' Operation' kubyara umwana wa 4. Ku
bwanjye numvaga ko ndi bupfe; nkarwana no gusaba agafoto ngo nimfa bazasigare
bakareba.
Mu minota mike nicaye ndeba iyo foto bamaze gufata, narebye uburyo Tom ateruye
undi mwana uruta gato cyane uwo ngiye kubyara.
Mbwira Imana nti; Niyo igihe cyanjye cyaba ari iki, korera iki kibondo maze ungarure mu buzima. Hashimwe Imana itanga icyo wayibutsa mu gihe wihebye kandi
ukizera ko uhise ugihabwa.”
Uyu mwana yaje akurikira
abandi barimo umukobwa w’imfura yabo witwa Ineza Ella bibarutse ku wa 16 Kanama
2014. Muri Kamena 2017 nabwo uyu muryango wibarutse umuhungu akaba ubuheta
bwabo bise Imena Elan.
Muri Kamena 2019 bemeye
kurera uruhinja rwatoraguwe i Nyagatare ku muhanda, aho uwo muhungu yahise aba
uwa gatatu mu muryango bamwita Ingenzi. Mu Ukuboza 2019 bibarutse umwana
w’umukobwa bise Irebe Elana.
Tricia akunze kwifashisha
imbuga nkoranyambaga ze ashima Imana ku bw'abana yamuhaye we n'umugabo we. No
mu cyumweru gishize ubwo umuhungu wabo Imena Elan yuzuzaga imyaka 7 y'amavuko,
yashimye Imana ku bwe avuga ko kuvuka kwe byujuje umutuzo mu mutima we.
Tom Close yashyingiranywe
na Niyonshuti Ange Tricia imbere y’Imana ku itariki 30 Ugushyingo 2013 mu
rusengero rwa Mutagatifu Etienne ruherereye mu Murenge wa Nyarugenge.
Igihe Tricia yari agiye kwibaruka umwana wa kane
Yavuze ko yari aziko ari bupfe abyara ariko Imana ikinga akaboko
Uyu niwe bucura bwa Tom Close na Tricia
Bafite abana batanu harimo n'uwo barera
Tricia akunze gushimira umugabo we kubwo kubera umubyeyi mwiza abana babo
Uyu muryango uri mu miryango y'ibyamamare ikunze kugaragaza ko yishimye
Tricia afite ishimwe riremereye mu mutima ku bw'abana be
TANGA IGITECYEREZO