FPR
RFL
Kigali

Zizou Al Pacino yateguje Album izaherekezwa n’ubuhamya bw’abaciye mu bikomeye

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:4/07/2024 10:22
0


Iradukunda Zizou wamamaye mu muziki nka Zizou Al Pacino wagize uruhare mu guhuriza hamwe abahanzi mu ngeri zinyuranye, yatangaje ko ari mu myiteguro yo gushyira hanze Album nshya yise ‘Success from Suffering’ izaba iriho indirimbo 11 yakoranyeho n’abahanzi banyuranye.



Ni album avuga ko yihariye mu buzima bwe kuko izaba iriho ibihangano bigaruka cyane ku kumvikanisha uburyo umuntu anyura mu buzima ariko akagera ku ntsinzi.

Yari amaze igihe akora kuri iyi album, ndetse avuga ko abashije kuyirangiza bigizwemo uruhare na kompanyi ya Isuzu bakoranye mu bihe bitandukanye.

Zizou yabwiye InyaRwanda ko iyi Album ye iriho indirimbo zitera abantu imbaraga kandi zikabakangurira kugera kure. 

Ati “Impamvu nayise ‘Success from Suffering' byaturutse ku buhanzi muri rusange, umuntu ahanga muri rusange agendeye ku byo yanyuzemo, hari aho arebera ku bandi, ariko muri rusange ishingiye ku kugaragaza uburyo umuntu anyura mu bibazo ariko bikamutera gusingira intsinzi. Ni muri ubwo buryo rero.’

Uyu mugabo yavuze ko mu gihe azaba atangiye urugendo rwo gushyira hanze izi ndirimbo ‘abantu bazatangira kumva neza ubutumwa buriho’. Yavuze ko ari umwe mu bizera ko ‘ibibazo biberaho kugirango dukure, tuve ku rwego rumwe tujye ku rundi’. Ati “Iryo somo rero njyewe ryatumye ngira imbaraga kugirango mbashe kuba nakora izo ndirimbo’.

Zizou yavuze ko izi ndirimbo zizaherekezwa n’ibiganiro mbarankuru (Documentary) by’abantu bafite aho bigejeje nyuma yo kunyura mu bibazo bikomeye, yaba abari mu muziki, mu bucuruzi n’ibindi bikorwa binyuranye bifasha sosiyete muri rusnage.

Ni Album iriho indirimbo z’abahanzi bo mu kiragano gishya, ndetse n’abahanzi bamaze igihe kinini mu rwego rwo gutizanya imbaraga, no kugaragaza uburyo buri wese akwiye kunyura mu buzima bwe.

Ati “Ntekereza ko nta muntu utakwishimira kubona umuhanzi mukuru akorana n’umuhanzi ukiri muto. Navuga ko abahanzi bariho, narebye cyane ku bamaze igihe kinini mu muziki ndetse n’abandi bakiri bato mu rugendo rw’umuziki.”

Zizou yaherukaga gusohora ‘mixtape’ yise ‘5/5 Experience’ yagiye hanze ku wa 30 Nzeri 2019. Mu bihe bitandukanye uyu mugabo yagiye ahuriza abahanzi nyarwanda mu ndirimbo zagize umuriri mu bafana.

Mu 2012 yasohoye indirimbo "Arambona Agaseka" yumvikanamo ijwi rya Oda Paccy, Kamichi ubarizwa muri Amerika, Fireman, Danny Nanone n’abandi.

Yasohoye indirimbo “Bagupfusha ubusa” yahurijemo Urban Boys, Ama G The Black, Priscillah, Fireman, King James na Uncle Austin.

Ku wa 21 Nyakanga 2014 yasohoye "Fata Fata" irimo Jay Polly, Uncle Austin, Teta Diana ndetse n’itsinda rya Urban Boys.

Mu 2019 kandi yasohoye indirimbo “Niko Nabaye” irimo King James, Urban Boys, Riderman, Uncle Austin n’abandi.

Ku wa 10 Ukuboza 2018, yasohoye indirimbo “Wimfatanya n’Isi” yaririmbyemo King James, Social Mula, Ziggy 55, Uncle Austin na Diplomate.


Zizou yatangaje ko agiye gushyira hanze Album yise ‘Success from Suffering’


Zizou yavuze ko iyi album izaba iriho indirimbo 11 zumvikanisha kuva mu bibazo ukagera mu butsinzi


Zizou yavuze ko iyi Album izaherekezwa n’ubuhamya bw’abantu banyuze mu bibazo bakabasha kubisohokamo 

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'FATA FATA'

">

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NKOMEZA'

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND