FPR
RFL
Kigali

Menya bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:2/07/2024 9:40
0


Turi tariki ya 02 Nyakanga, ni umunsi w’ 183 mu minsi 365 igize uyu mwaka usigaje iminsi 182 ngo ugere ku musozo.



Uyu ni umunsi w'184 mu minsi igize umwaka, hakaba hasigaye indi minsi 182 kugira ngo umwaka ugere ku musozo. 

Bimwe mu byaranze iyi tariki mu mateka:

1266: Hasinywe amasezerano y’amahoro ya Perth (traité de Perth) arangiza intambara yahuzaga Ecosse na Norvege.

1782: Umujyi wa Genève mu Busuwisi warafashwe, ingabo ziyobowe n’u Bufaransa ziyobora impinduramatwara kuri uwo mujyi hagendewe ku bitekerezo bya Jean-Jacques Rousseau.

1940: Umuyobozi w’abaharanira ubwigenge bw’Ubuhinde, Subhas Chandra Bose yatawe muri yombi afungirwa i Calcutta.

1966: Ingabo z’ubufransa zagerageje igisasu cy’ubumara zise Aldébaran i Moruroa, kiba aricyo gisasu cya mbere bageragereje mu Nyanja ya Pacific.

1976: Igihugu cya Viêt Nam cyahurijwe hamwe. Vietnma y’epfo yihuza n’iya ruguru.

1986: Rodrigo Rojas na Carmen Gloria Quintana batwitswe ari bazima mu myigaragambyo yarwanyaga ingoma y’igitugu ya General Augusto Pinochet muri Chile.

1993: Norodom Ranariddh yagizwe Minisitiri w’intebe wa Cambodge
2006: Felipe Calderón yatsinze amatora ya Perezida muri Mexique.

Bamwe mu bavutse tariki ya 02 Nyakanga:

1877: Hermann Hesse,umwanditsi ukomoka mu Busuwisi wahawe igihembo cy’amahoro cya Nobel mu buvanganzo mu 1946

1925: Patrice Lumumba waharaniye ubwigenge bwa Zayire isigaye yitwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

1978: Kossi Agassa,umukinnyi wa football ukomoka muri Togo

1987: Esteban Granero,umukinnyi wa football ukomoka muri Espagne

1990: Danny Rose, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umwongereza.

Bamwe mu bitabye Imana kuri iyi tariki:

1616: Bernardino Realino, uwihayimana ukomoka mu Butaliyani , wanabaye umutagatifu muri Kiliziya Gaturika

1778: Jean-Jacques Rousseau, umwanditsi n’umufilozofe ukomoka mu Busuwisi, umwe mu batumye haba impinduramatwara mu bihugu bitandukanye by’i Burayi harimo u Bufaransa biciye mu bitekerezo bye yagiye yigisha abantu kudatsikamirwa

1915: Porfirio Díaz, wabaye perezida wa Mexique

1989: Andreï Gromyko, umunyapolitiki wanabaye perezida mu Burusiya

1994: Andrés Escobar, umukinnyi wa football ukomoka muri Colombia.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND