Kevin Kioko Bahati uri mu bahanzi baturuka muri Kenya bafite izina rikomeye mu Karere k’Ibiyagabigari yarase amashimwe umugore we waciye agahigo agira abamukurikira kuri YouTube Miliyoni 1.
Diana Marua yabaye umuhanzikazi wa mbere mu Karere unabihuza no gusangiza abamukurikira uburyo bw’imibanire, ubashije
kugeza aba ‘Suscribers’ Miliyoni 1.
Intambwe yateye yatumye umugabo
we Bahati amurata amashimwe ati: ”Rukundo rwanjye ukwiriye ibi ngibi, ntewe
ishema no kugira umugore w’umukozi nka we, kandi nishimiye kwitwa umugabo wawe.”
Diana Marua na we yagaragaje ibyishimo avuga inkuru y’uburyo
yatangiye gukoreshamo urubuga rwa YouTube n’ishimwe afite.
Ati: ”Umuhanzikazi wa mbere unabihuza n’ibindi by’umumaro
yamaze kubona ikirango cya Zahabu nyuma y'uko abashije kugeza kuri Miliyoni 1 y’abamukurikira
kuri YouTube.”
Akomeza agaragaza ko amagambo atasobanura ibyishimo afite, kandi ko ashimira buri umwe ureba ibihangano bye n’ibindi abasangiza.
Ati "Natangiye ibi byose ngamije kugira ngo nereke urugero
abandi, mbigishe nahuze abantu baturuka mu nguni zitandukanye z’isi."
Uyu mugore agaruka ku myaka ishize atangiye gukoresha uru
rubuga, avuga ko hari muri Nyakanga 2019, akaza gushyiramo imbaraga mu gukora
ibidasanzwe mu 2020 ubwo hari mu gihe cy’icyorezo cya COVID-19.
Kuwa 17 Gashyantare 2024 ni bwo yujuje Miliyoni 1 y’abamukurikira
kuri uru rubuga yongera gushimira abikuye ku mutima buri umwe wagize uruhare mu
gukomeza kwaguka kwe.
Kuri ubu uyu mugore yamaze gushyikirizwa ikirango cya Zahabu
gitangwa na YouTube ku wabashije kugeza Miliyoni y’abamukurikira kuri uru
rubuga.Diana Bahati yashyikirijwe ikirango cya Zahabu na YouTube nyuma y'uko amaze kurenza Miliyoni 1 y'abamukurikira kuri YouTube
Diana Bahati yashimiye abantu bose bizereye mu byo akora bakabitiza umurindi babireba
Diana Bahati yashimiye umugabo we wakomeje kumuba hafi muri uru rugendo
Bahati yashimiye ubwitange bw'umugore we amwibutsa ko atewe ishema n'ibyo akora
TANGA IGITECYEREZO