FPR
RFL
Kigali

Copa America: USA yasezerewe itarenze umutaru nyuma y'ubwishongozi bwinshi bwabanje kuyiranga

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:2/07/2024 8:32
0


Ikipe y'igihugu ya Uruguay yatsinze Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mukino wa gatatu mu matsinda ya Copa America, nuko Leta Zunze Ubumwe za Amerika ibura itike iyigeza muri kimwe cya Kane.



Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, ishyano ryaramukiye abatuye Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nyuma yo gutsindwa na Uruguay muri Copa America, bituma isezererwa itarenze umutaru.

Mbere y'uko Leta Zunze Ubumwe za Amerika ikina umukino wa mbere mu itsinda, yumvikanye yigamba ko zamaze kurenga imikino y'amatsinda, igisigaye ari ukwitegura uko izakina imikino yo gukuranamo (Knockout).

Uko abagize ikipe y'igihugu ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika babyunvaga, siko byagenze, cyane ko basoje imikino y'amatsinda ari aba gatatu, kandi amakipe aba yemerewe guhagararira itsinda ari abiri ya mbere.

Umukino wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Uruguay wabereye kuri GEHA Field at Arrowhead Stadium, usifurwa na Kevin Ortega ukomoka muri Peru.

Ni umukino amakipe yombi yakinnye ashaka cyane intsinzi, by'umwihariko Leta Zunze Ubumwe za Amerika yo yari inabizi neza ko gutsindwa umukino wa none iza gusezererwa. 

Abakinnyi ba Uruguay, nta mpuhwe bagize, kuko ku munota wa 66 Mathías Olivera yatsinze igitego cyatandukanyije impande zombi.


Uruguay yatsinze Leta Zunze Ubumwe za Amerika iba iya mbere mu itsinda 


Leta Zunze Ubumwe za Amerika yananiwe kugera muri kimwe cya Kane muri Copa America 

Uretse umukino Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatsinzwemo na Uruguay, kuri Inter&Co Stadium naho habereye umukino wa gatatu mu itsinda C, umukino ikipe y'igihugu ya Panama yatsinze Bolivia, ikomeza muri kimwe cya Kane.

Ni umukino wari uyobowe na Edina Alves Batista ukomoka muri Brazil. Ku munota wa 22 ikipe y'igihugu ya Panama yafunguye amazamu ku gitego cya José Fajardo. Igice cya mbere cyarangiye ari igitego kimwe cya Panama ku busa bwa Bolivia.

Mu gice cya kabiri, Bolivia yaje ifite gahunda yo kwishyura, ibona igitego ku munota wa 69 cyatsinzwe na Bruno Miranda. Bolivia ikinara kubona igitego, byateye umujinya Panama, nuko yatakana imbaraga zidasanzwe, maze Eduardo Guerrero ayitsindira igitego cya kabiri ku munota wa 79, naho César Yanis ayitsindira icya gatatu ku munota wa 90+1.

Umukino warangiye ari ibitego bitatu bya Panama kuri kimwe cya Bolivia, bikaba byatumye Panama iba iya kabiri n'amanota atandatu, ikomezanya muri kimwe cya Kane na Uruguay ya mbere n'amanota ikenda. Leta Zunze Ubumwe za Amerika yasoje ari iya gatatu n'amanota atatu, naho Bolivia iba iya nyuma n'ubusa bw'amanota.


Panama yatsinze Bolivia igera muri kimwe cya Kane muri Copa America 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND