FPR
RFL
Kigali

Mwaratureze turakura- Ishimwe rya Knowless kuri Paul Kagame wamukuye mu nzu 'y'ikibahima'

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:6/07/2024 13:19
0


Umuhanzikazi Ingabire Butera Jeanne wamenye nka Butera Knowless yavuganye ishimwe, yumvikanisha ko intera y'ubuzima agezeho ayicyesha Kandida-Perezida, Paul Kagame, kuko yabashije kwivana mu inzu izwi n'ikibahima kubera ubuyobozi bwiza bwe, kandi yarashibutse.



Uyu mubyeyi wamamaye mu ndirimbo zitandukanye, yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu tariki 6 Nyakanga 2024, ubwo yari kuri Site ya Kindama mu Murenge wa Ruhuha mu Karere ka Bugesera, aho Paul Kagame yiyamamarije.

Mu buhamya yatanze, Knowless uzwi mu ndirimbo nka 'Komeza', 'Nyigisha' n'izindi yavuze ko inzira y'ubuzima bwe ari ndende, ashingiye ku byo yanyuzemo ndetse n'aho ageze.

Yavuze ko nyuma y'uko Ingabo zari iza RPA zihagaritse Jenoside yakorerwaga Abatutsi, yaba ku muryango wa Se ndetse n'uwa Nyina, yasigaranye abantu batatu gusa.

Ariko nta gihe cyashize, kuko babiri nabo bitabye Imana (barimo Nyina)- Bivuze ko yasigaranye umuntu umwe nawe wari muto wari ukeneye kurerwa, ariko yafashe inshingano zo kurera Knowless.

Uyu muhanzikazi avuga ko icyo gihe babaye mu 'kazu gato cyane' ubuzima butangira kurura. Yavuze ko uwo basigaranye yabonye akazi ko kwigisha ahantu kure, bigatuma azinduka saa cyenda z'urukerera akagaruka mu rugo bitinze.

Knwoless avuga ko kariya kazu gato bakitaga 'ikibahima' kubera ko nyine katurutiraga kuba hanze. Yavuze ko yabaye igihe kinini muri kariya kazu gato, kandi icyo gihe yagiraga ubwoba bwinshi, kandi agatinya ijoro.

Muri icyo gihe, yize amayeri ahitamo kujya arara aririmbira hejuru asakuza kugirango umugizi wa nabi cyangwa se undi wese atamusanga mu nzu mu buryo butunguranye. Yavuze ko aya mayeri yamuhiriye kandi 'nta kintu nabaye'.  

Avuga ko icyo gihe yahise atangira kwiga amashuri abanza, asoje akomeza kwiga ayisumbuye kandi yigiye ku buntu kubera ubuyobozi bwa Paul Kagame. Anavuga ko aho ariho yatangiriye umwuga w'ubuhanzi, ndetse anakomeza Kaminuza, atangira kubona ku mafaranga.

Ibi byatumye ahitamo no kwiga 'Masters' muri Oklahoma Christian University, ishuri ry'abanyamerika. Yavuze ko yatanze kimwe cya kabiri cy'amafaranga yasabwaga, andi yishyurwa na Guverinoma y'u Rwanda.


Yavuye mu nzu nto, none yiyubakiye inzu ngari

Knwowless yavuze ko yakuze atekereza kuzagira inzu ngari ku buryo icyumba azajya aba yarayemo atari cyo azajya aruhukiramo.

Ibi ni byo byatumye ashakisha ikibanza mu Karere ka Bugesera ahitwa mu Karumuna. Yavuze ko we afatanyije n'umugabo we Ishimwe Clement bemeje kubaka muri kariya gace, kandi bashishikarije n'abandi barimo abahanzi, inshuti z'umuryango kujya gutura hamwe n'abo.

Ariko kandi ngo bahuye n'ibicantenge bya bamwe mu bantu bo muri Kigali bababwiraga ko bitari bikwiriye kujya gutura muri kariya gace.

Ati "Ikintu cyadukomeje tukaguma muri ubu Bugesera ni icyerekezo cyawe ni uko twizerera muri mwebwe [...]"

Butera yavuze ko kuba Paul Kagame yarateje imbere akarere ka Bugesera, akahageza ikibuga cy'indege, imihanda myiza ndetse nawe agatura muri aka karere, byatumye bahaguma. Ati "Twagiye kubona tubona mwebwe na Madamu noneho mutubereye abaturanyi i Bugesera. Ibintu mwabishyize ku rundi rwego."


Mwaratureze turakura, natwe turashima!

Knowless yavuze ko yuzuye amashimwe ku mutima we bitewe n'urugendo rwiza rw'ubuzima amaze kugeraho abicyesha imiyoborere myiza ya Paul Kagame.

Yavuze ko Umukuru w'Igihugu yareze abakura. Ati "Ntabwo twabona uko tugushimira Nyakubahwa Chairman, kubera ko twa twana twari mu tuzu duto, tw'udupfubyi, tudafite icyerekezo, tudafite uwo tubwira, tutazi ngo ejo buzacya bimeze gute, mwaratureze turakura..."

Butera yavuze ko bariya bana, barakuze, kandi bavuyemo abantu bazima 'ari bo batwebwe', ndetse hari amashami yabashibutseho.

Mu ijambo rye, yumvikana nk'umuntu wafashwe n'amarangamutima y'ibyishimo, ndetse yashimye Paul Kagame, ko amashami yabashibutseho uyu munsi abaye mu gihugu gitekanye, kandi intero y'abo ni ukubaka u Rwanda mu nguni zose z'ubuzima.

Yavuze ko iyo asubije inyuma amaso akareba aho yavuye, ntiyari yarigeze atekereza ko umunsi umwe azaba ahagaze imbere y'ibihumbi by'abantu barimo na Paul Kagame agaruka ku nkuru y'ubuzima bwe.

Knowless yijeje Paul Kagame ko 'turi bato batari gito'. Ati "Icyo twabizeza ni uko ahantu aho ari ho hose, muzashingura ibirenge muzizere y'uko twahateje intambwe, niho intambwe zacu zishingiye, muradifite, kuri ubu n'ejo n'igihe kizaza."

Yasabye Paul Kagame ko ubwo azaba abonye umwanya, yazatumira abanya-Bugesera mu rwuri rwe hafi y'umupaka wa Ntemba bakaganira.


Ibyo yagezeho ni imbuto zabibwe za FPR-Inkotanyi

Umuyobozi wa PL, Mukabalisa Donathile yavuze ko ubuhamya bwa Knowless Butera ari imbuto zabibwe n'umuryango FPR- Inkotanyi. Ati "Ibi ng'ibi yagezeho Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ni imbuto zeze ku miyoborere yanyu myiza ariko cyane cyane ku mutima w'ubumuntu mugira." 

Butera Knowless yatangaje ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, yabayeho ubuziam burura, ariko bitewe n’ubuyobozi bwa Paul Kagame yiteje imbere


Knowless yavuze ko urugendo rw’amasomo ye mu mashuri atandukanye yarushyigikiwemo na Guverinoma


Knowless yijeje Paul Kagame ko bazakomeza kumushyigikira ibihe n’ibihe


Kandida-Perezida, Paul Kagame yiyamamarije mu Karere ka Bugesera kuri Site ya Kindama







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND