FPR
RFL
Kigali

Richard Kananga ushaka kuba Umudepite yifuza ko BDF ishyigikira abafite ubumuga nta ngwate batswe

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:6/07/2024 17:05
0


Richard Kananga, umwe mu Bakandida Depite mu cyiciro cy'Abafite Ubumuga, avuga ko natorwa azaharanira ko BDF ishyigikira imishinga y'abafite ubumuga nta ngwate batswe.



Mu Rwanda, haritegurwa amatora ya Perezida n'ay'Abadepite azaba kuwa 14-15 Nyakanga 2024. Ubu hakomeje kuba ibikorwa byo kwiyamamaza, bizarangira tariki 13 Nyakanga 2024. Mu bari kwiyamamaza, harimo Richard Kananga ushaka kujya mu Nteko Ishinga Amategeko agakomeza kuvuganira abafite ubumuga.

Richard Kananga ni umugabo w'imyaka 48, akaba afite umugore umwe n'abana bane. Afite impamyabumenyi y'icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Master's) mu Miyoborere n’Iterambere (Governance and Development) yakuye muri Kaminuza ya Antwerp mu gihugu cy’u Bubiligi. Arambye mu nzego zitandukanye zivuganira abafite ubumuga.

Ni umuhuzabikorwa (Programs Manager) mu Muryango Mpuzamahanga w'Abadage wita ku miyoborere n’imibereho myiza y’abaturage (FES: Friedrich Ebert Stiftung). Yakoze muri Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge mu gihe cy’imyaka 8, akora no mu miryango inyuranye itari iya Leta harimo iyo mu gihugu na mpuzamahanga.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Richard Kananga yavuze ko amaze imyaka 13 mu nzego z'abafite ubumuga, akaba amaze gukora ibikorwa byinshi. Yifuza gukomeza iyi mirimo y'abafite ubumuga mu Nteko "kugira ngo dukomeze ubuvugizi twubakira ku byagezweho, tukarushaho guhindura imibereho y'abafite ubumuga. Ku by'umusanzu byo turabikora cyane".

Uyu mugabo uri guhatanira guhagararira abafite ubumuga mu Nteko Ishinga Amategeko, yakoze igihe kinini mu nama y’Igihugu y’abantu bafite ubumuga, ubu akaba ari umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’abantu bafite Ubumuga mu Karere ka Nyarugenge aho amaze igihe kigera ku myaka 8.

Kandinda- Depite Kananga Richard yabaye kandi Umuhuzabikorwa wungirije w’Inama y’Igihugu y’abantu bafite ubumuga mu Ntara y'Uburasirazuba muri manda ya mbere y'uru rwego rushyirwaho. Bimwe mu by'ingenzi yakoze muri uru rwego rw’abafite ubumuga by’umwihariko mu karere ka Nyarugenge, harimo kuvuza abantu barenga 240.

Abenshi muri aba bantu yavuje ni abana bafite ubumuga bukomatanyije bakenera ubuvuzi bwihariye kandi buhenze. Ingengo y’imari muri ibi bikorwa yarazamutse iva kuri Miliyoni ebyiri Frw ubu ikaba igeze hafi Miliyoni 40 Frw ku mwaka. Ati "Ibi tubikora dufatanyije n’ubuyobozi bw’Akarere ndetse n’abafatanyabikorwa batandukanye".

Yashakiye amacumbi abantu bafite ubumuga bayakeneye aha twavuga nko gukora ubuvugizi muri buri 'Model village' ya Nyarugenge hakagaragaramo amazu y’abafite ubumuga, gukodeshereza abakeneye icumbi batishoboye ndetse no gusanira abafite ubumuga amazu yabo ashaje. Ingengo y’imari kuribi bikorwa irakabakaba Miliyoni 340 Frw.

Kananga Richard yashakiye abafite ubumuga Insimburangingo n’inyunganira ngingo bazikeneye ku buryo muri Nyarugenge icyo kitari ikibazo gihangayikishije. Yakoze ubuvugizi kugira ngo abafite ubumuga binjizwe muri gahunda zinyuranye z’igihugu zibafasha kwiteza imbere zirimo nka VIUP, Girinka.

Ku bufatanye n’inzego z’igihugu n’abafatanyabikorwa, Richard Kananga yahize ko nta muntu ufite ubumuga mu karere ka Nyarugenge utagira ubwisungane mu kwivuza. Yashakiye telefone abahuzabikorwa b'Utugari n’Imirenge ndetse na komite y’Akarere kugira ngo ubuvugizi ku bantu bacu bwihute.

Mu gihe cya Guma Mu Rugo yashakiye abafite ubumuga ibiribwa n’ibindi bintu nkenerwa bya buri munsi yifashije abafatanyabikorwa batandukanye. Yubatse imikorere y’amakoperative yatangiye ari amatsinda ubu arakomeye cyane.

Yatunganyije imikorere y’ikigega cya "Gira Ubucuruzi", ubu kirakomeye ku buryo ubu kibarirwa Miliyoni zirenga 70 Frw zigurizwa zikanishyurwa neza mu gihe ubundi abantu bayafataga nk’impano bigatuma abandi batayabona.

Yateje imbere imikino aho biturutse mu buvugizi yakoze, yazamuye ingengo y’imari y’imikino ikava kuri Miliyoni 4 Frw ubu ikaba igeze kuri Miliyoni 40 Frw buri mwaka, ati "Ibi byaduhesheje ibikombe binyuranye".

Yasuye ibikorwaremezo binyuranye hagamijwe gukora ubuvugizi hagakurwaho izitizi aho ziri zitorohereza abafite ubumuga kugera kuri service bifuza.

Yakoze ubukangurambaga yise "House to house" agamije kumenya abafite ubumuga cyane abana bahezwa bakanafungiranwa n’imiryango yabo, abikora agamije guhindura iyo myumvire no kwita kuri abo bantu amenya iby'ibanze bakenera".

Yakomeje avuga ko mu karere ka Nyarugenge bafite ibigo by’amashuri bafata nk’icyitegererezo mu burezi budaheza harimo nk’ikigo cya Burema kiri i Mageragere, ikigo Semerdon kiri i Nyamirambo na ECD y'abana bafite ubumuga iri Kabusunzu.

Ati "Ibi bigo tubyifashisha mu bukangurambaga twerekana ko ibigo by’amashuri bikwiye kubigiraho, twakoze ubugizi kandi ibi bigo bigenda bibona inkunga zinyuranye z’abafatanyabikorwa".

Yavuze kandi bakoze ubuvugizi mu masoko aciririrtse yubatswe mu karere ka Nyarugenge habonekamo imyanya y’abafite ubumuga basabirizaga bahabwa n'igishoro ndetse bahabwa n’igihe cy’imyaka 2 batishyura ubukode kugira ngo babanze bisuganye".

Richard Kananga avuga ko Imigabo n’Imigambi ngera mu Nteko afite harimo "Uburezi budaheza" (haba mu bikorwa remezo, mu mfashanyigisho ndetse n’ubumenyi bwabarimu). Harimo kandi "Kugera ku buvuzi", hakurwaho inzitizi haba ku bikorwaremezo, ubumenyi ku baganga, no kwegereza insimburangingo n’inyunganirangingo abafite ubumuga.

Avuga ko azashyigikira ndetse agateza imbere imishinga n’ibikorwa by’abikorera bitanga akazi ku bafite ubumuga. Azakomeza gukora ubuvugizi mu gushyiraho gahunda y’imyuga yorohereza abafite ubumuga mu byiciro bitandukanye.

Azakora ubuvugizi ku kigega kihariye gishinzwe guteza imbere ba rwiyemezamirimo bafite ubumuga kibaha inkunga n’inguzanyo kunyungu iciriritse ku mishanga yabo ibyara inyungu. Mi mihigo ye harimo gukora ubuvugizi ko gahunda ziteza imbere imibereho y’abaturage zigaragaramo ikiciro cy’abafite ubumuga n’imiryango yabo.

Avuga ko mu byo azashyiramo imbaraga natorwa ari uguharanira ko abafite ubumuga babona ubutabera bukwiye harimo no kubona ababahagararira/abunganizi mu butabera. Azanatangiza ECDs z'abana bafite ubumuga ndetse ashishikarize gufatanya n’izindi nzego mu gushyiraho gahunda zafasha kurandura umuco wo gusabiriza

Harimo kandi usaba ko ahatangirwa service zinyuranye nka Banki, Ubwiherero rusange, Ubwikorezi, Ibitaro, bikorwa by'imikino n'handi hahurira abantu benshi, "kuzirikana imyanya y’abafite ubumuga barindwa imivundo n'imirongo".

Yongeyeho ati "Kuzirikana ko mu itegeko rirengera abantu bakuze ko abafite ubumuga bitabwaho mu buryo bw'umwihariko. Gufatanya n’inzego zibishinzwe mu gukora ubuvugizi ku ishyirwa mu bikorwa by’umushinga Gasabo/Kigali disability complex ndetse n'ahandi mu ntara".

Richard Kananga avuga ko nagera mu Nteko Ishinga Amategeko, azaharanira ko Ikigega gishinzwe guteza Imbere Imishinga Mito n’Iciriritse, BDF, gishyigikira imishinga nta ngwate yatswe abafite ubumuga. Mu Ububanyi n’amahanga, azashyira imbere gusangira ubunararibonye, ndetse n'inama mpuzamahanga zitandukanye.

Ba Rwiyemezamirimo bato bashaka inguzanyo mu bigo by'imari, basabwa gutanga muri BDF umushinga bafite, buri umwe akagaragaza uruhare rwe rw'ingwate rwa 50%, BDF ikamwishingira 50%. Icyakora ku rubyiruko n'abagore birihariye kuko BDF ibongereraho ingwate ya 15%, bivuze ko ibishingira ingwate ya 75% yose hamwe, bakishakira 25% isigaye.

Kandida-Depite Richard Kananga asanga bidakwiriye kwaka ingwate abantu bafite ubumuga igihe bari gusaba inguzanyo mu bigo by'imari. Avuga ko biri mu byo azaharanira, abafite ubumuga bakajya bahabwa inguzanyo batatswe ingwate n'imwe muri BDF, ibyo akaba ari mu rwego rwo kubafasha gutera imbere binyuze mu gushyigikira imishinga yabo.

Agakeregeshwa ku mikorere ya BDF

BDF, ni ikigo cyashyizweho mu 2011 na Leta y’u Rwanda na Banki y'Amajyambere y’ u Rwanda (BRD) mu rwego rwo gufasha no korohereza ba Rwiyemezamirimo bato n’abaciriritse kugera kuri serivisi z'imari. Ni kimwe mu bigo by’ingenzi bishyira mu bikorwa gahunda y’igihugu ishinzwe umurimo (National Employment Program), kandi imirimo yayo igendera ku murongo w'ibyo bikorwa.

Muri 2015, BDF yafunguye amashami mu gihugu hose hagamijwe kwegereza serivisi ba Rwiyemazamirimo hagendewe kuri gahunda y’igihugu ishinzwe umurimo (NSDEPS – National Skills Development & Employment Promotion Strategy).

Serivisi BDF itanga harimo ingwate ku nguzanyo, ubujyanama, ikodeshagurisha, kongerera ubushobozi SACCO, inguzanyo k'ubuhinzi n'ubworozi, ndetse n'inkunga. Zimwe muri zo zitangwa binyuze mu masezerano ifitanye n'ibigo by'imari; izindi zihabwa abagenerwabikorwa nta wundi muhuza.

BDF imaze gufasha imishinga 48,000, umugambi wayo ni ugutanga serivizi zinoze kuri b rwiyemezamirimo bato n'abaciriritse bo mu Rwanda. Icyerekezo cyayo ni ugukuraho imbogamizi kuri ba rwiyemezamirimo bato n'abaciriritse zibabuza kugera ku mari.

Nubw hari abumva ko BDF itanga amafaranga si ko bimeze ahubwo yo itanga ingwate ku mutungo utimukanwa, ikaba yemerewe ibigo byose bito n’ibiciriritse, abantu ku giti cyabo, amashyirahamwe na za koperative n’inzego z’ishoramari. 

Ingwate itangwa na BDF ihabwa ubwoko bwose bw’ishoramari bugejeje ku mwaka umwe, imitungo, inganda, ibikoresho, amasambu, inyubako, ibinyabiziga, ubworozi n’ubuhinzi. Itangwa mu gihe cy’imyaka 10. Mu buhinzi, ubworozi no mu bindi bikorwa binyuranye, BDF yishingira inguzanyo itarenze Miliyoni 500 z’amafaranga y'u Rwanda. 

Umukandida Depite mu cyiciro cy'abafite ubumuga, Kananga Richard avuga ko gutorwa kwe bisobanuye iterambere ry'abafite ubumuga kuko azarushaho kubavuganira. Bamwe mu bafite ubumuga yafashije barashishikariza abanyarwanda kuzamutora "kuko yatuvuganira kurushaho, kuko n'ubu akiri mu nzego zo hasi nta cyo atadukorera".

Hatanzwe urugero rw'igikorwa cy'indashyikirwa Kananga yakoze. "Dufite impamvu nyinshi dushishikariza abantu kumutora, akora ubuvugizi cyane, uhereye no kuri bariya bana batumva ntibavuge ku ishuri rya Masaridone aho abasabira inkunga byibura ku mwaka bakabona nka miliyoni enye zifasha abo bana kwiga nta nkomyi."

Umusore wo mu Karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali wahoze ari umwana wo ku muhanda ariko akaba yarahinduriwe amateka na Kananga Richard, avuga ko uyu mugabo ushaka kuba Umudepite yabasanze bandagaye 'abenshi twari mu mihanda dusabiriza, nta cyizere cy'ubuzima twari dufite, twari ikibazo kuri Leta'.

Yavuze ko ubuzima bwaje guhinduka kuva aho Kananga Richard abereye ubuyobozi mu nzego zinyuranye za Leta, ati "Yakoze ubuvugizi mu nzego zose, abafite ubumuga tubasha kwibonamo icyizere, uyu munsi ntabwo tukiri ikibazo kuri Leta ahubwo natwe dusigaye turi abafatanyabikorwa."

Kananga Richard yavuze ko ibyo yakoze byose yabigezeho ku bufatanye n'inzego z'igihugu, 'zituba hafi buri gihe'. Ati "Ni yo mpamvu nsaba abatora, kugira ngo bazatore Kandida Depite Kananga Richard kugira ngo ibyo mwumvise byageze mu Karere ka Nyarugenge, bigere n'ahandi ku bufatanye n'inzego zacu ziduhora hafi".


Kananga Richard amaze imyaka 13 mu nzego zifasha abafite ubumuga


Kananga Richard yifuza ko BDF yajya iha inguzanyo abafite ubumuga nta ngwate


Richard Kananga yaraswe amashimwe n'abafite ubumuga yahinduriye ubuzima


Kananga Richard yifuza kuba Umudepite bikamufasha gukorera ubuvugizi abafite ubumuga






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND