RURA
Kigali

Ibyo kwitega mu bihembo bya 'BET Awards 2024' bigiye gutangwa

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:27/06/2024 10:23
0


Harabura iminsi itatu (3) gusa ngo hatangwe ibihembo bya 'BET Awards' bizaba bigiye gutangwa ku nshuro ya 23, aho hitezwemo udushya twinshi turimo na Will Smith uzaririmba muri ibi birori nyuma y'igihe kinini atagera ku rubyiniro.



Ibihembo ngaruka mwaka bya 'BET Awards' biri ku isonga mu byubashywe ku Isi ndetse byumwihariko nibyo biyoboye mu muziki mu guhemba no kuzamura abahanzi b'abirabura. Ibi bitangwa na televiziyo mpuzamahanga y'imyidagaduro ya 'Black Enterntainment Television'.

Uyu mwaka ibi bihembo bigiye gutangwa ku nshuro ya 23 aho bizabera mu nzu mberabyombi ya 'Peacock Theater' mu mujyi wa Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Bikazaba ku itariki 30 Kamena 2024, binanyuzwe 'Live' kuri televiziyo ya BET.

Mu byitezwe kuzaranga itangwa ry'ibi bihembo harimo nk'abahanzi b'ibyamamare bazaririmbamo barimo Muni Long, Usher, GloRilla, YG Marley, Latto,Laurny Hill n'abandi.

Icyamamarekazi muri Sinema, Taraji P.Henson, wamamaye muri filime nka 'Proud Mary', 'Empire', Hidden Figures', 'Baby Boy' n'izindi, niwe uzayobora ibi bihembo ku nshuro ya gatatu.

Taraji P.Henson niwe uzayobora ibihembo bya 'BET Awards 2024'

Byumwihariko hitezwe ko icyamamare mu muziki na Sinema, Will Smith, azongera gukandagira ku rubyiniro aririmba nyuma y'igihe kinini atarugeraho  bitewe nuko ahugiye mu bikorwa byo gukina filime.

Will Smith azaririmba mu itangwa ry'ibi bihembo ngaruka mwaka

Hitezwe kandi ko abahanzi bakomeye bahabwa amahirwe yo kwegukana ibi bihembo bazitabira ibi birori. Aba barimo Beyonce, Kendrick Lamar, SZA,Drake,Cardi B, Megan Thee Stallion n'abandi.

Abarimo Beyonce, Drake, Chris Brown, Tyla, Doja Cat bahatanye muri ibi bihembo

Abahanzi nyafurika kandi nabo bahatanye muri ibi bihembo barimo Burna Boy, Tyla, Seyi Vibez, Jungeli, Black Sheriff, ko nabo bazahesha ishema 'Afro Beat' bagatahana ibihembo dore ko bahatanye mu byiciro bitandukanye.

Usher azahabwa igihembo cy'umuhanzi wageze kubikorwa by'indashyikirwa

Umuhanzi Usher Raymond uherutse gukora igitaramo cy'amateka mu mikino ya 'Super Bowl', niwe muhanzi w'imena muri ibi birori dore ko azanahabwa igihembo cy'umuhanzi w'indashyikirwa cya 'Lifetime Achievment'. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND