Davido na Chioma baraye bakoze ibirori by'akataraboneka byitabiriwe n’ibikomerezwa mu ngeri zitandukanye, burangwa n’umutekano wo hejuru, anabuherwamo impano zitandukanye.
Davido yerekeje ahabereye ibirori b’ubukwe bwe na
Chioma arindiwe umutekano bikomeye n’abantu benshi barimo n’abafite imbunda, yari yitwaye mu modoka yo mu bwoko bwa Mercedes Maybach, imwe iri muzihenze
kandi z’ubwiza butangaje.
Ubukwe bw’aba bombi bukaba bwitabiriwe n’abantu b’ingeri
zitandukanye bakomeye muri abo twavuga nka Olusegun Obasanjo wabaye Perezida wa
Nigeria.
Imodoka Davido yari atwaye ikaba ariyo mu mwaka wa 2023, aho mu mashusho yanyujije ku mbuga ze yagaragaye ayisohokamo asuhuza imbaga y'abantu bashakaga kumwegera ariko bitari bikunde kubera abari bamurinze.
Maybach ikaba ihagaze Miliyoni zikaba 800Frw, uyu muhanzi yayibitseho muri 2023.
Abahanzi bagenzi ba Davido bakaba bari babukereye nka P
Square abavandimwe bagize iri tsinda uko ari babiri baka bagaragaye bari kumwe
muri ubu bukwe.
Patoranking na we ari mu bitabiriye ubu bukwe ndetse
yifurije mugenzi we ishya n’ihirwe mu gihe Olamide we yanaririmbye muri ubu
bukwe.
Muri ubu bukwe kandi baherewemo impano y’imodoka y’ibara
ry’umweru bahawe ifite ikirango cya CHIVIDO,ijambo-ndanga uyu muryango wakomeje
gukoresha mu bihe by’ubukwe.Ibirori by'ubukwe bwa Davido na Chioma byagombaga kuba mu 2020 bikomwa mu nkokora n'icyorezo cya Covid 19 nyuma na nyuma byabaye, bombi babyaranye abana batatu barimo imfura yabo yitabye Imana
Davido yari yitwaye mu modoka y'agatangaza yo mu bwoko bwa Maybach
Mu mpano uyu muryango wahawe harimo imodoka y'agatangaza ifite ikirango gisobanuye bombi
Patoranking yitabiriye ubukwe bwa Davido na Chioma yifuriza ibyiza uyu muryango mushya
Rudyboy ni uku yaserutse yambaye mu birori bya Davido na Chioma
Imyaka irenga 10 irashize Davido na Chioma bahuriye muri Kaminuza bamenyanye Akanyamuneza kari kose n'ibyishomo kuri Davido wakabije inzozi zo gukora ubukwe n'uwo yihebeye
Aha Davido wari urindiwe umutekano cyane yaba hanze n'indani ahabereye ibirori yari yicaranye na mubyara we B Red
Byari akanyamuneza mu nguni zose kuri Davido n'inshuti ze za hafi
Mu mpera z'icyumweru gishize ni bwo Chioma yakorewe ibirori byo gusezera urungano
TANGA IGITECYEREZO