FPR
RFL
Kigali

Euro 2024: Croatia yasezerewe ku isegonda rya nyuma naho Espagne ifata umwanya w'icyubahiro

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:24/06/2024 23:37
0


Ikipe y'igihugu ya Croatia yasezerewe mu irushanwa rihuza amakipe y'ibihugu yo ku mugabane w'Iburayi rya Euro ya 2024 ku isegonda rya nyuma itsinzwe n'u Butaliyani naho Espagne yo iyobora itsinda.



Ni mu mukino wo ku munsi wa nyuma wo mu itsinda B wakinwe kuri uyu Wa Mbere saa tatu z'ijoro ubera kuri Red Bull Arena Leipzig Stadium.

Watangiye Ikipe y'Igihugu y'u Butaliyani ihabwa amahirwe ndetse yari yahinduye bamwe mu bakinnyi bakinnye imikino ibiri ibanza, aho Retegui na Giacomo Raspadori bari bayoboye ubusatirizi, bitandukanye na Scamacca na Federico Chiesa bari basanzwe bakina.

Izi mpinduka ntizaje kubahira kuko Ikipe y'Igihugu ya Croatia yabarushije kwiharira umupira mu gice cya mbere nubwo Abataliyani babonye amahirwe menshi imbere y'izamu. Byatumye igice cya mbere kirangira Ibihugu byombi biguye miswi 0-0.

Igice cya kabiri umutoza Luciano Spalletti yahise akora impinduka mu kibuga, maze Davide Frattesi yinjira mu kibuga asimbuye Lorenzo Pellegrini, mbere y’uko Federico Chiesa yinjira asimbuye Federico Dimarco.

Ku munota wa 54, Luka Modric yahushije penaliti. Ni nyuma y'uko Mateo Kovacic yarekuye ishoti mu rubuga rw’amahina maze Davide Fratessi awushyiraho akaboko maze nyuma yo kwifashisha VAR Umunya-Espagne, Danny Makkelie yanzura ko ari penaliti.

Luka  Modric yaje gutera penariti yubitse umutwe, maze mbere yo gutera abanza kunyerera gato maze Umunyezamu Gianluigi Donnarumma awukuramo neza ku ruhande rw’uburyo.

Ku munota wa 55, nyuma y’amasegonda make ahushije penaliti, Luka Modric yongeye kwiyunga n’Abanya-Croatie. 

Ni nyuma y’uko Croatia yafatiranyije Abataliyani bakishimira Umunyezamu Gianluigi Donnarumma, maze Ante Budimir arekura ishoti riremereye Umunyezamu arikuramo mbere y’uko Luca Modric asongamo n’umujinya mwinshi, biba 1-0.

U Butaliyani bwakomeje gusatira ku rwego rwo hejuru bubifashijwemo n'abarimo Fratessi, Federico Chiesa na Nicolo Barella ariko abarimo Matteo Darmian bananirwa kubona igitego bamaze kugerageza uburyo bwinshi butandukanye.

Ku munota wa 86, u Butaliyani bwagombaga kubona igitego ku mupira wari uvuye mu ruhande rw’iburyo rwa Giovanni Di Lorenzo ariko rutahizamu Scamacca akererwaho amasegonda make cyane. 

Ku munota wa 90+8, Mattia Zaccagni yatabaye u Butaliyani. Ni nyuma y'uko myugariro wa Bologna Ricardo Calafiori azamukanye umupira neza maze akawucomekera Mattia Zaccagni wahise arekura ishoti adahagaritse maze umunyezamu, Dominik Livakovic ntiyamenya uko bigenze, biba 1-1.

Umukino warangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1, ikipe y'igihugu ya Croatia ihita isezererwa naho u Butaliyani bwo  bujya kumwanya wa 2 mu itsinda,ibiyesha itike yo gukina 1/8.

Undi mukino wo muri tsinda B wakinwaga ni uwo ikipe y'igihugu ya Espagne yatsindagamo Albania igitego 1-0 cya Ferran Torres, cyabonetse ku munota wa 13 ku mupira yarahawe na Dani Olmo.

Uku gutsinda byatumye iyi kipe y'igihugu ihita iyobora itsinda n'amanota 9.


Uburyo Mattia Zaccagni yatsinzemo igitego cy'u Butaliyani ku isegonda rya nyuma 


Luka Modric watsinze igitego ndetse akanahita akora amateka yo kuba umukinnyi ukuze utsinze muri Euro nubwo byarangiye ikipe ye y'igihugu isezerewe


Byari ibyishimo ku basore b'u Butaliyani 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND