Mu bihe byatambutse, imirimo yose ijyanye n’ikoranabuhanga byari bizwi ko igomba gukorwa n’igitsinagabo gusa. Gusa kugeza ubu, iyi myumvire yarahindutse kuko abagore n’abakobwa bariganje cyane muri iyi mirimo irimo no gufotora bya kinyamwuga.
Nubwo hari benshi bakora uyu mwuga w’ubufotozi, ariko hari bamwe muri bo b’igitsinagore bakora ibintu mu buryo bwihariye, bwa kinyamwuga kandi burimo ubuhanga budasanzwe ku buryo ibikorwa byabo bikomeje kwivugira bigatuma bamenyekana cyane muri uyu mwaka.
Abenshi muri aba bagore n'abakobwa basigaye bakorana na kompanyi zikomeye zikora ibijyanye n'ubwiza n'imideli, abandi bafotora ibyamamare bitandukanye, kandi ibikorwa byabo bikomeje gucuruzwa hirya no hino ku isi
Dore bamwe mu bakobwa/abagore bafotora bakunzwe cyane ku isi ukwiye kumenya mu 2024:
1. Sarah Van Rij
Sarah Van Rij utuye mu murwa mukuru wa Netherlands, Amsterdam, ni umwe mu bafotozi bagezweho muri iki gihe ndetse bakurikirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga. Van, azwi cyane mu gufata mafoto yihariye kandi avuga, agenda afotora mu muhanda, agaragaza ibintu runaka byerekeranye n'ubuzima busanzwe bwa muntu.
2. Tara Workman
Uyu mukobwa wavukiye kandi agakurira mu Birwa bya Barbados, ni umuhanga cyane mu gufotora amafoto y'umwihariko ashingiye cyane ku butaka n'ikirere, akaba atuye muri Amerika. Amafoto ye aba ashingiye ku bihe runaka, yamuhesheje kuba umufotozi mwiza w'umwaka wa 2021.
3. Pei Ketron
Pei Ketron ufite inkomoko muri Taiwan ni umufotozi w'umwuga, akaba amenyerewe cyane ku mafoto yigisha inyigisho zitandukanye nyuma yo kumara ikinyacumi yiyungura ubumenyi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
4. Ellen von Unwerth
Ellen ukomoka mu Budage yamenyekanye bwa mbere ubwo yinjiraga mu isi y'imyidagaduro nk'umunyamideli, nyuma akaza kwiyegurira umwuga wo gufotora ndetse akaza no gushinga kompanyi ya Von Magazine.
Nubwo yinjiye mu byo gufotora, n'ubundi yagumye mu gisata cye cy'imideli ku buryo iyi 'Magazine' ye iba ikubiyemo amafoto y'ibyamamare, abanyamuziki ndetse n'abanyamideli bakomeye.
5. Ami Vitale
Ami Vitale ni umufotozi w'umunyamerikakazi kandi uzwi cyane no mu bijyanye no gukora amafilime. Afite umwihariko wo gufata amafoto yerekana amafoto y'inyamanswa zikaze kandi abara inkuru z'ibidukikije kugira ngo agaragaze ibibazo birebana no kubungabunga ibidukikije.
Vitale yazengurutse isi yose afata amafoto yerekana ibibazo byose byugarije ikiremwamuntu birimo ihohoterwa n'amakimbirane n'ibindi. Hanze yo gufotora, uyu mukobwa ni n'umwanitsi w'ibitabo, akaba yaranditse igitabo yise 'Panda Love' gikubiyemo amafoto y'inyamaswa yafatiye mu Bushinwa.
6. Sonia Szóstak
Sonia, ni umwe muri ba gafotozi 100 bashyizwe ku rutonde n'Inama y'Imideli y'Abongereza nk'abafotozi bakiri bato, bafite impano z'umwihariko kandi batera imbaraga urubyiruko ruturuka hirya no hino ku isi. Uyu mukobwa arazwi cyane mu gufata amafoto y'aberekana imideli. Yavukiye muri Pologne ariko ubu akorera i Paris mu Bufaransa.
Yageze ku nzozi ze akiri muto, kuko kuri ubu akorana n'ibigo bikomeye nka Vogue, Porter Magazine, Numero n'ibindi binyuranye. Yafotoye ibyamamare binyuranye, kandi amafoto ye ayajyana mu magurikagurisha atandukanye.
7. Anne Geddes
Anne Geddes ni icyamamare cyane kuko arazwi mu gufata amafoto y'abana bakivuka ndetse n'abandi bana muri rusange. Aya mafoto iyo ayafashe, ayashyira mu bitabo, kuri za karindari, ndetse n'amakarita anyuranye acuruzwa hirya no hino ku isi.
Kuri ubu Anne ari mu kiruhuko cy'izabukuru kuva mu 2015, ariko ibikorwa bye biracyivugira cyane ko yanakoze 'Application' yo guhererekanya amafoto yise 'Anne Geddes App.'
8. Cindy Sherman
Cindy wavukiye muri Leta ya New Jersey muri Amerika, azwi cyane mu gufata amafoto yifashishwa mu isi y'ubugeni, amwe akorwamo n'imitako abantu bataka mu nzu zabo. Ibikorwa bye birihariye kuko amafoto yose afata aba ari aye, aho ajya imbere ya kamera akishyira mu mwanya w'umunyamideli ubundi akifotora amafoto ye ku giti cye yifuza.
9. Lynsey Addario
Addario, ni umufotozi ukora nk'umunyamakuru. Amenyerewe mu gufata amafoto yerekana amakimbirane n'ibibazo bibangamiye uburenganzira bwa muntu, kandi akibanda cyane ku ruhare rw'umugore muri sosiyete. Yagiye agaragaza ubutwari mu gukora inkuru z'ibyegeranyo ku ntambara, ku rugamba no mu bindi bibazo by'ubutabazi.
10. Elise Swopes
Elise watangiye gukoresha urubuga rwa Instagram mu 2010, ni umukobwa usobanukiwe neza ibya interineti n'akamaro kayo. Swopes utuye i New York yatangiye atunganya amafoto yiganjemo ay'isanzure yifashishije telefoni ye maze akayasangiza abantu kuri Paji ye ya Instagram biza kurangira abantu bakunze ibyo akora batangira kubyifashisha mu kwamamaza no mu bitabo binyuranye. Usibye gufotora, Elise azwi cyane no mu gushushanya ibishushanyo biri mu bihenze ku isi.
TANGA IGITECYEREZO