Kigali

Copa America: USA yatangiye kugera ku ntego zayo itsinda Bolivia, Uruguay inyagira Panama

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:24/06/2024 7:00
0


Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hakomezaga imikino ya Copa America mu itsinda C, aho USA yatsinze Bolivia ibitego bibiri ku busa, naho Uruguay itsinda Panama ibitego bitatu kuri kimwe.



Leta Zunze Ubumwe za Amerika, binyuze mu bakinnyi bayo baherutse kwigamba ko babona ikipe y'igihugu yabo ihagaze neza, bityo bo ngo imikino y'amatsinda ya Copa America bamaze kuyirenga, bakaba bari gutekereza uko bazitwara mu mikino yo gukuranamo (knockout).

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere mu Rwanda, byari bikiri ku Cyumweru muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nibwo ikipe y'igihugu ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yamanutse mu kibuga na Bolivia, umukino wabereye kuri AT&T Stadium.

Umukino wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Bolivia, niwo wa mbere muri Copa America 2024, usifuwe n'umusifuzi udakomoka ku mugabane wa America, cyane ko wasifuwe na Maurizio Mariani ukomoka mu Butaliyani i Burayi.

Kuri AT&T Stadium Leta Zunze Ubumwe za Amerika zabonye igitego cya mbere ku munota wa 3, igitego cya Christian Pulisic ku mupira yahawe na Timothy Weah.

Nk'igihugu cyari imbere y'abafana bacyo, ku munota wa 44, Folarin Balogun yatsindiye Leta Zunze Ubumwe za Amerika igitego cya kabiri, ku mupira yahawe na Christian Pulisic. Ibitego bibiri byabonetse mu gice cya mbere, ni na byo byasoje umukino warangiye ari ibitego bibiri bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku busa bwa Bolivia. 


Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangiye imikino ya Copa America itsinda Bolivia 

Uretse Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatsinze Bolivia, na none mu itsinda C, habaye umukino wahuje ikipe y'igihugu ya Uruguay yatsinze ibitego bitatu kuri kimwe cya Panama. 

Ni umukino watangiye saa Munani zijoro mu Rwanda, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ho ni bwo bari batangiye amasaha y'umugoroba wo ku Cyumweru. Ni umukino wo wabereye Hard Rock Stadium, usifurwa n'umunya Chile, Piero Maza. 

Ikipe y'igihugu ya Uruguay izi cyane icyanga cya Copa America, yari ifite inyota yo gutsinda umukino, kuko ku munota wa 16 yafunguye amazamu ku gitego cya Maximiliano Araújo. 

Igice cya mbere cyarangiye ari igitego kimwe cya Uruguay ku busa bwa Panama, gusa no mu gice cya kabiri, Uruguay yagarukanye amahane menshi cyane, kuko ku munota wa 85 Darwin Núñez yatsinze igitego cya kabiri, nuko ku munota wa 90+1 Uruguay ibona igitego cya Gatatu cyatsinzwe na Matias Vina. 

Ubwo umukino wari ugiye kurangira, ku munota wa 90+4, Panama yabonye igitego cy'impozamarira, igitego cya Michael Murillo. 


Uruguay yatangiranye intsinzi ikomeye imbere ya Panama 


Mu itsinda rya C, imikino ya mbere yo mu matsinda isize Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Uruguay zifite amanota atatu, zikaba zizigamye ibitego bibi. Bolivia na Panama zo nta nota zatangiranye, ahubwo zo zatangiranye umwenda w'ibitego bibiri. 

Mu rukerera rw'ejo mu kwa Kabiri, imikino ya Copa America izakomeza mu itsinda D, aho Colombia izakina na Paraguay, Brazil ikine na Costa Rica.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND