Nk’uko bisanzwe bigenda mu mpera za buri Cyumweru ndetse na buri kwezi, InyaRwanda ibagezaho urutonde rw’indirimbo nshya z’abahanzi barimo abamaze kugera ku rwego rukomeye n’abakizamuka.
Ikigamijwe ni ugutanga
umusanzu mu iterambere ry’umuziki no gufasha abadukurikira kuruhuka no
kunogerwa n’impera z’icyumweru. Kuri iyi nshuro abahanzi batandukanye bakoze mu
nganzo batanga ibihangano bishya.
Kuri ubu, abahanzi
nyarwanda baba abakora umuziki usanzwe, uwo kuramya no guhimbaza Imana ndetse
n'abakora umuziki gakondo bose bakoze mu nganzo.
Mu ndirimbo ziri ku
ruhembe harimo iyitwa ‘Plenty’ ya The Ben yamaze gushyira hanze mu buryo
bw’amagambo [Lyrics Video] mu gihe byitezwe ko aya nyayo azajya hanze mu bihe
bya vuba.
Ni indirimbo yasohokeye ku
munsi umwe ndetse no mu masaha amwe n’iya Bruce Melodie yakoranye n’umuhanzi w’umunya-Kenya,
Bien bise ‘Iyo Foto.’
Mu ndirimbo nshya zagiye
hanze mu mpera z’icyumweru gishize ndetse no muri iki cyumweru, InyaRwanda
yaguhitiyemo 10 gusa zagufasha guherekeza neza Nzeri ndetse zikanakwinjiza neza
mu kwezi k’Ukwakira.
1.
Iyo Foto – Bruce Melodie ft Bien
2.
Plenty – The Ben
3.
Luv Again – Confy
4.
Turaje – Rwandan Worshippers
5.
Mbali - Chiboo
6.
Need Me – Rita Ange Kagaju ft Kivumbi King
7.
Stuck – Fifi Raya
8.
Days & Night – Kevin Klein ft Shemi
9.
Ngumirize Nigine Imana
10.
Forever – Jado Sinza ft Esther
11.
Yesu Kristo – Zikama Tresor
12.
Dai Neno La Mungu – Healing Worship Team
Rwanda
13.
Shimwa Yesu – Siloam Choir/ ADEPR
Kumukenke
14.
Amatiku – Yee Fanta
15.
Ubuzima – Addy D’afrique
TANGA IGITECYEREZO