FPR
RFL
Kigali

Melodie, Senderi, Knowless mu basusurukije abarenga ibihumbi 420 i Huye na Nyamagabe mu kwamamaza Paul Kagame- AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:27/06/2024 14:50
0


Abahanzi banyuranye barimo Bruce Melodie, Senderi na Butera Knowless bataramiye abarenga ibihumbi 420 bari bakoraniye mu Karere ka Huye ndetse no mu Karere ka Nyamagabe mu Majyepfo y’u Rwanda, mu rugendo rwo kwamamaza Umukandida w’umuryango FPR-Inkotanyi, Paul Kagame.



Ibikorwa byo kwiyamamaza kuri Paul Kagame byakomeje kuri uyu wa Kane tariki 27 Kamena 2024, kuri Sitade ya Nyagisenyi muri Nyamagabe ndetse no mu Karere ka Huye.

Paul Kagame yaherukaga i Nyamagabe muri Kanama 2022 mu rugendo rw’akazi. Ni mu gihe mu bikorwa byo kwiyamamaza yahaherukaga tariki 16 Nyakanga 2017. Yaherukaga kwiyamamaza Huye mu 2017.

Mu Karere ka Huye hari hakoraniye abarenga ibihumbi 300, ni mu gihe mu Karere ka Nyamagabe hari hakoraniye abantu ibihumbi 120.

Mu ijambo yavugiye mu Karere ka Huye, Paul Kagame yavuze ko yagiye agenderera aka karere mu bihe bitandukanye n’igihe yari impunzi.

Ati “Iyi Kaminuza nayisuye mu 1978. Hari abantu bigagayo twari tuziranye. Naje naseseye kuko nari impunzi. Nahaje nk’inshuro eshatu. Stade iri hano hafi, njyayo no kureba umupira.”

“Umuntu w’inshuti yanjye najyaga nsura antwara ku mupira. Mukura VC na Panthère Noire barakinaga icyo gihe ariko nkajya mbona abantu barandeba nko kuvuga ngo ‘ariko aka kantu ntabwo ari ak’inaha.”

Mbere y’uko uyu mukino urangiye, inshuti ye yaramubwiye iti “‘Reka tuve aha, ibikurikiraho iyo Panthère batsinzwe, abantu barakubitwa. Turagenda hasigaye nk’iminota nk’icumi.”

Ati “Murumva rero twabanye kera tutaranamenyana, usibye ko twari bamwe twari dukwiriye kuba tunamanyena ariko kubera impamvu navuze, twari hanze. Ntabwo bizongera k'uwari we wese. Icyo kibazo cyakemuwe burundu gikemurwa namwe, nanjye twari kumwe. Abenshi hano nubwo bari bataravuka twari kumwe, kuko aho muvukiye turi kumwe, mu nzira imwe kubera mwebwe.”     

Paul Kagame yavuze ko gutora FPR n’umukandida wayo ‘nicyo bivuze, ayo mateka mabi ntazasubira, ntagasubire. Iyi politiki yamaze kujya ku ruhande, iba poilitiki y’ubumwe tukakira n’abandi aho bava hose. Amajyambere arihuta, umutekano bishingiraho tugomba kuwitaho ugakomera kugira ngo hatazagira igihungabanya iyi polikiti n’ayo majyambere’.

Mbere y’uko Perezida Kagame agera ahabera ibikorwa byo kwiyamamaza abahanzi bahabwa umwanya bagasusurutsa ibihumbi by’abantu, ni nako bigenda iyo asoje kuvuga ijambo.

Kuri uyu munsi we wa Gatandatu wo kwiyamamaza, abahanzi Nsabimana Leonard wamamaye nka Ndandambara, Ariel Wayz, Alyn Sano, umuraperi Riderman, Dr Claude ndetse na Senderi Hit bataramiye mu Karere ka Nyamagabe.

Ni mu gihe mu Karere ka Huye haririmbye umuraperi Bushali, Knowless Butera, Chriss Eazy ndetse na King James. Ariko Bruce Melodie na Bwiza banaririmbye no mu Karere ka Nyamagabe bifatanya n’abahanzi bataramiyeyo.

Bwiza ari mu bahanzikazi bagiye gutora ku nshuro ya mbere. Mu kiganiro yagiriye ku rubuga rwa X [Yahoze ari Twitter], yagize  ati “Narishimye cyane kuba ngiye gutora nahoraga mbireba abandi bagiye gutora, ariko ubu ndanezerewe cyane kuba ngiye gushyira igikumwe cyanjye ku muyobozi nkunda cyane Paul Kagame, nka njye mbona ariyo mahitamo meza yo kugira ngo akomeze atuyobore nk’Abanyarwanda ninayo mpamvu y’indirimbo ‘Ogera’.”

Ni mu gihe umuhanzi Bruce Melodie yagaragaje ko yishimira impinduka zakozwe mu muziki mu myaka 30 ishize, ari nayo mpamvu ashyigikiye Paul Kagame.

Ati “Ubu umuziki umaze kuba umurimo bitarimo ko noneho umuntu avuka afite impano ahubwo hasigaye hari amashuri abyigisha aho bigeze harashimishije. Ibikorwaremezo byari imbogamizi ku muhanzi.”

“Kubona aho umuhanzi ahuriza abantu be bakidagadura kandi ari naho dukura amafaranga byari bigoranye kuhabona ariko ibyo nabyo byarakemutse ibintu bigenda biryoha n’abantu bakuze batangiye kubona umuhanzi nk’umuntu wagirira igihugu akamoro.”



Umuhanzikazi Butera Knwoless wo muri Kina Music yongeye gutaramira i Huye- Ni hamwe mu ho yagiye ataramira binyuze mu bitaramo bya Primus Guma Guma Super Stars

Umuraperi Bushali yisunze indirimbo zubakiye ku mudiho wa Kinyaatrap yataramiye urubyiruko n'abandi bitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza


Umuhanzikazi Butera Knowless ndetse n'umuraperi Bushali bahuriye ku rubyiniro i Huye-Knowless yaririmbye no muri Nyamasheke


Umuhanzi Senderi Hit wamamaye mu ndirimbo zigaruka ku burere mboneragihugu ari kumwe na Bruce Melodie na Bwiza ku rubyiniro




Umuhanzi Chriss Eazy na King James bahuriye ku rubyiniro baririmba indirimbo bise 'Tumutore Niwe'



Bruce Melodie na Bwiza bahuje imbaraga baririmba indirimbo bakoranye bise 'Ongera'


Dj Ira yifashishijwe mu kuvanga imiziki muri ibi bikorwa byo kwiyamamaza kwa Paul Kagame


Bwiza amaze iminsi aririmbira mu bikorwa byo kwamamaza Paul Kagame ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu


Umuhanzikazi Bwiza yaserukanye mu mupira wahanzwe n'umuhangamideli Sonia Mugabo


Uhereye ibumoso: Dr Claude, Alyn Sano, Ariel Wayz, Nsabimana Leonard [Ndandambara] n'umuraperi Riderman bataramiye i Nyamagabe


Bruce Melodie avuga ko yiyemeje gushyigikira Perezida Kagame kubera ibikorwa yakoreye u Rwanda mu myaka 30 ishize

Bruce Melodie yataramiye i Huye ndetse na Nyamagabe mu kwamamaza Perezida Kagame



Butera Knowless yaserutse mu mwambaro wanditseho 'Ni wowe' mu gushimangira ko ashyigikiye Paull Kagame





AMAFOTO: The New Times






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND