Myugariro w'Umunyarwanda, Nshimiyimana Emmanuel uzwi nka Kabange wamaze gusinyira Rayon Sports yageneye ubutumwa abafana bayo avuga ko intego ari igikombe kandi ko yiteguye gukora ibishoboka byose yitware neza.
Nyuma yo gutereka umukono ku masezerano,uyu mukinnyi wari umaze imyaka 5 akinira Gorilla FC ariko kuri ubu amasezerano ye akaba yari yararangiye yagiranye ikiganiro na InyaRwanda.Com ku murongo wa telefone agira ibyo atangaza.
Nshimiyimana Emmanuel yavuze ko yifuzaga gukinira Rayon Sports nk'umukinnyi ushaka gutera imbere.
Ati" Nk’umukinnyi ushaka gutera imbere aba ifuza gukina mu ikipe ikomeye,nanjye nabitekerezaga nkifuza kuba nakinira Rayon Sports" .
Uyu mukinnyi tageneye ubutumwa Gorilla FC yari amazemo imyaka 5 agira ati" Ni byinshi nshimira Gorilla FC yangejejeho kuko no kugira ngo ubungubu mbe ngiye muri Rayon Sports ni ukubera yo.
Ndayishimira kuba narinyimazemo imyaka 5,ni ukuvuga ko yari yarabaye nk'umubyeyi ariko bibaye ngombwa ko nyine ubuzima bukomereza ahandi bitewe nuko ari iterambere ryanjye".
Nshimiyimana Emmanuel yavuze ko kuba agiye mu ikipe y'abafana benshi itandukanye na Gorilla FC nta gitutu bizamutera ahubwo ari izindi abonye zo kugira ngo akore ibirenze ibyo yakoraga mbere ndetse anatange umusaruro uri hejuru.
Yavuze kandi ko kuba kumwanya we muri Rayon Sports awusanzeho Serumogo Ally nta bwoba bimuteye,ko yiyizeye ndetse akaba aniteguye gushyiramo imbaraga zose kugira ngo azabine umwanya wo gukina.
Uyu mukinnyi yageneye Ubutumwa abakunzi b’ikipe ya Rayon Sports agira ati” icya mbere intego ya Rayon Sports buri gihe ni ibikombe kandi ni uguhora ari ikipe ya mbere ikomeye hano mu Rwanda.
Nanjye mpamya ko ari uwo mujyo njemo kandi niteguye gukora ibishoboka byose kugira ngo Rayon Sports yitware neza kandi ikomere".
Nshimiyimana Emmanuel 'Kabange' ni umwe mu bakinnyi bitwaraga neza muri Gorilla FC,dore ko yari na kapiteni wayo ndetse mu myaka 5 yayikiniye yasibye imikino 5 gusa nabwo ari amakarita y'imihondo atamwamerera gukina yuzuye.
.
TANGA IGITECYEREZO