Kigali

Amasura mashya y’abanyamideli mu mashusho ya zimwe mu ndirimbo zigezweho i Kigali-AMAFOTO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:19/06/2024 12:23
0


Abanyamideli bagaragara mu ndirimbo bari kwiyongera umunsi ku wundi kandi buri umwe afite ubudasa bwe, bigatuma uruganda rw'imyidagaduro mu Rwanda rutera imbere.



Uruganda rw’abagaragara mu ndirimbo ruragenda rwaguka ndetse buri mwaka hatangwa ibihembo byo kubashimira ku ruhare bagira mu iterambere ry’imyidagaduro n'umuziki.

Ibi bihembo bizwi nka ‘Video Vixen Awards’ byitezweho kuzongera kubera mu Rwanda muri uyu mwaka wa 2024.

Uyu munsi tugiye kugaruka kuri bamwe mu banyarwandakazi bashya bamaze iminsi bagaragara mu ndirimbo, hakaba harimo abishyurwa kuva ku bihumbi 500Frw kuzamura kugera kuri Miliyoni 2.6Frw

JudyJudy uri mu bakobwa bagezweho mu myidagaduro y'i Kigali, yitabajwe mu ndirimbo "Fine" ya Shemi na Juno Kizigenza, yagiye hanze kuwa 17 Gashyantare 2024.

Uyu mukobwa yamamaye cyane ku mbuga nkoranyambaga nk’umukinnyi wa filime, ariko na none bishingiye ku mashusho anyuranye asangiza abamukurikira.

Kayumba DarinaIgisonga cya Kabiri cya Miss Rwanda 2022, Kayumba Darina yitabajwe na Chriss Eazy mu ndirimbo ‘Sekoma’. Uyu muhanzi yemeje ko yasanze nta wundi ukwiriye kujya muri iyi ndirimbo, atari Miss Darina.

Kuwa 16 Kamena 2024 ni bwo iyi ndirimbo yagiye hanze. Gukorana kwabo, byashingiye ku izina uyu mukobwa asanzwe afite n’umubano aba bombi bafitanye.

Anitah MullerNi umukobwa usanzwe utuye i Mombasa muri Kenya aho akora mu bijyanye n’iyamamazabikorwa muri kompanyi imwe yo muri iki gihugu.

Ubwo Element yakoreraga indirimbo muri iki gihugu, bahisemo uyu mukobwa bamwishyura agera kuri Miliyoni 2.6Frw kugira ngo yemere gukorana n’uyu muhanzi.

Indirimbo ‘Milele’ yahuje aba bombi yatwaye muri rusange agera kuri Miliyoni 30Frw.

Tunga Kunda Alliance Yvette

Umugore wa Kenny Sol ari mu bamaze kwinjira mu mubare w’abagaragaye cyangwa bitabazwa mu ndirimbo z'abahanzi, akaba agaragara mu yo umugabo we aheruka gukora.

Kenny Sol yitabaje Kunda wari ukinatwite imfura mu ndirimbo ‘2 in 1’ y’urukundo inashingiye ku nkuru yabo y’urukundo y'uko bamaze kuba umwe.

Teta TrecyUyu mugore wa Okkama yitabajwe n’uyu muhanzi mu ndirimbo ‘Aba Baby’ igaruka ku byamamare bifite abakunzi.

Muri iyi ndirimbo Okkama yumvikana yemeza ko Element, Kenny Sol, Mistaek n’abandi bari mu rukundo. Ni imwe mu ndirimbo zishimiwe muri Gashyantare 2024.

Iliza NoellaNubwo hari indirimbo nkeya yagiye agaragaramo, gusa kuri iyi nshuro ‘Vole’ ya Christopher yagaragayemo yazamuye izina rye.

Ni nyuma yuko yari yagaragaye muri "Ndagutinya" ya Li John yagiye hanze muri Kanama 2023, ikaba iri mu zagize igikundiro cyo hejuru.

Tracy UmukunziNi we mukobwa ugaragara mu ndirimbo ‘Sesa’ ya Ross Kana. Ni indirimbo ya kabiri uyu muhanzi yakoze nyuma yuko atangiye gukorana na 1:55AM.

Ntabwo yari asanzwe agaragara mu mashusho y’indirimbo, gusa ku mbuga nkoranyambaga akurikirwa n’ibihumbi yaba kuri YouTube na Instagram.

Guhura kw'aba bombi byagizwemo uruhare n’inshuti ya Ross Kana yamufashije kubona umuntu wahuza neza n’inkuru y’indirimbo.

REBA UNUMVE SEKOMA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND