RURA
Kigali

Yasubukuye ibyo mu 2017 na 2021? Ibyo wamenya ku bitaramo Bruce Melodie azakorera muri Canada

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:18/06/2024 18:18
0


Umuhanzi Itahiwacu Bruce wamenye nka Bruce Melodie yatangaje ko agiye gukorera ibitaramo bye bine mu Mijyi itandukanye yo mu gihugu cya Canada. Ni ubwa mbere azaba ahageze mu rugendo rugamije kumenyekanisha ibihangano bye no gutaramira abafana be n’abakunzi b’umuziki muri rusange.



Yagaragaje ko igitaramo cya mbere azagikorera mu Mujyi wa Montréal tariki 28 Nzeri 2024, ku wa 5 Ukwakira 2024 azatamira mu mujyi wa Edmonton, ku wa 12 Ukwakira 2024 akorere igitaramo cye mu Mujyi wa Ottawa asoreze mu Mujyi wa Toronto ku wa 19 Ukwakira 2024. Ariko kandi yagaragaje ko umubare w'ibi bitaramo ushobora kwiyongera.

Ni ibitaramo ateguye mu gihe aherutse gutaramira mu Bwongereza mu bitaramo yahuriyemo na Producer Element. Ni mu gihe kandi ari kwitegura kujya gutaramira mu Bubiligi mu gitaramo azahuriramo na Dj Marnaud, ku wa 06 Kamena 2024.

Mu gihe ari kwitegura kujya gukora ibi bitaramo, yatanze umusanzu we yiyongera ku rutonde rw’abahanzi bakoze indirimbo zijyanye n’amatora, aho yasohoye indirimbo ‘Ogera’ yahuriyemo n’umuhanzikazi Bwiza Emerance [Bwiza] wo muri Kikac Music Label.

Umuyobozi Ushinzwe Ibikorwa by’abahanzi muri 1:55, Kenny Mugarura yabwiye InyaRwanda ko ibi bitaramo ari ibyo Bruce Melodie yiteguriye, ariko yagize umugabo utuye muri Canada wabafashije kubona aho bazatamira n’ibindi nkenerwa kugirango ibi bitaramo bizagende neza.

Ati “Ni ibitaramo bya Bruce Melodie wenyine nta wundi muhanzi bazakorana kugeza ubu. Muri rusange, tugamije ko ataramira abafana be batuye hariya. Mu kubitegura, yifashishije umwe mu bagabo batuye hariya, adufasha kubishyira ku murongo.”

Akomeza ati “Birashoboka ko biriya bitaramo bine ari byo tuzakora gusa, ariko kandi dushobora kubona ahandi twakorera mbere y’uko tuva muri Canada.”

Abajijwe niba mu bahanzi babarizwa muri 1:55 nka Element, Kenny Sol cyangwa Ross Kana muri bo hazabonekamo ujyana na Bruce Melodie yavuze ko ari ‘ibintu byo gutekerezwaho’. Ati “Birashoboka, ariko kandi kugeza ubu ni Bruce Melodie gusa.” 

Ni ubwa mbere Bruce Melodie azaba ataramiye muri Canada

Muri Nzeri 2017 yatangaje ko urugendo rwo kujya muri Canada no gukorerayo ibitaramo ariko ntibyabaye. Nyuma y’imyaka hafi itanu, ni ukuvuga muri Nzeri 2021, yasubitse ibindi bitaramo ‘Kigali World Tour’ yari ahafite bitewe n’icyorezo cya Covid-19.

Icyo gihe yanditse ku mbuga nkoranyambaga ze agira ati “Tubabajwe no kubamenyesha ko kubera amabwiriza mashya ya Covid-19, arimo kuba umuntu witabiriye ibikorwa bitandukanye agomba kuba yarahawe doze zose z’urukingo rw’iki cyorezo, ndetse bikaba bisaba ko umuntu nta bwandu afite, twahisemo ko iki gitaramo kiba gisubitswe[kugira] ngo tureke abantu babanze bikingize doze zose. Itariki nshya izamenyekana vuba.” 

Ibi bitaramo bine yateguye kuri iyi nshuro biri mu rugendo rwo gusubukura ibyo yagombaga gukorera muri kiriya gihugu mu 2017 ndetse na 2021.

Ibitaramo mu Rwanda na USA!

Kenny Mugarura yavuze ko mu gihe bazaba bitegura gushyira akadomo kuri ibi bitaramo Bruce Melodie agiye gukorera muri Canada, bazaba batangiye n’urugendo rw’ibitaramo bashaka ko uyu muhanzi azakorera i Kigali no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Yavuze ko ibi bitaramo bizabera mu Ntara zitandukanye n’Umujyi wa Kigali, mu rwego rwo kwiyereka abafana be nyuma y’igihe kinini atabataramira.

Baratekereza kandi kuba uyu muhanzi yakorera ibitaramo mu Mijyi itandukanye muri Amerika, ni nyuma y’uko Shaggy amufashije gutaramirayo ku nshuro ya mbere.

Ati “Ni ibintu tukiri gutegura, ariko ntekereza ko bidatinze cyangwa se mu gihe kiri imbere tuzabimenyesha abantu.”

Muri uyu mwaka, Bruce Melodie avuga ko ari kwitegura gusohora Album ye nshya yise “Colourful generation” iriho indirimbo yise ‘Soweto’. 

Ni Album yagombaga kuba yaragiye hanze muri Gicurasi 2024, ariko uyu muhanzi yumvikanishijeho ko hari impinduka zabayeho mu kuyitegura.

Bruce Melodie yatangaje ko agiye gukorera ibitaramo bine muri Canada

Mu mpera za 2024, Bruce Melodie arateganya gukorera ibitaramo mu Rwanda no muri USA


Bruce Melodie ni we witeguriye ibi bitaramo azakorera muri Canada


Bruce Melodie ashobora gutaramira muri USA nyuma y’uko Shaggy amufashije kuhagera ku nshuro ye ya mbere 


Mu 2021, Bruce Melodie yasubitse ibitaramo yari afite muri Canada kubera Covid-19

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘AZANA’ YA BRUCEMELODIE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND