Kigali

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwasabye abafana gukora mu mazi ashyushye nta kurira

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:18/06/2024 17:16
2


Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwasabye abafana b'iyi kipe kugura umukinnyi Muhire Kevin kandi bo batarabasha kugura umukinnyi n'umwe.



Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri ni bwo ikipe ya Rayon Sports yashyize hanze igisa n'itangazo, ivuga ko Ubuyobozi bw'abafana bwifuza kugura Muhire Kevin. Ni mu gikorwa ngarukamwaka cyitwa "Ubururu bwacu Agaciro kacu" aho ubuyobozi bwa Rayon Sports bugurirwa umukinnyi n'abafana, kuri iyi nshuro umukinnyi utahiwe akaba ari Muhire Kevin.

Muhire Kevin ni umwe mu bakinnyi bahagaze neza mu Rwanda ndetse akaba umukinnyi wagaragaje urwego rwo hejuru kuva yagaruka mu Rwanda mu mpere z'umwaka ushize. Amafaranga yashizwe abafana bagomba gukusanya, aragera kuri Miliyoni 40 z'amanyarwanda, ubundi agasinyira ikipe amasezerano y'imyaka ibiri.

Ese ni cyo gihe cyiza cyo gusaba abafana ba Rayon Sports kuba bagura umukinnyi?

Muhire Kevin ni umukinnyi umuntu yahamya ko ijana ku ijana abafana ba Rayon Sports bamukeneye, gusa ntabwo umukinnyi umwe ari we wubaka ikipe. Umuntu yavuga ko atari cyo gihe cyiza cyo kuba Rayon Sports yasaba abafana kubagurira umukinnyi kuko batabanye neza.

Muhire Kevin ni umwe mu bakinnyi beretse ubunyangamugayo ikipe ya Rayon Sports ndetse n'abafana bayo 

Rayon Sports imaze icyumweru ivugwa ku isoko aho abakinnyi benshi bamaze kugura hano mu Rwanda abenshi Rayon Sports yari yabagezeho. Uhereye kuri Ani Elijah rutahizamu wa Police FC iheruka kugura muri Bugesera FC,  abafana ba Rayon Sports bageze aho bizera ko ikipe yabo ishobora kurarana uyu mukinnyi, ariko ibyabaye byose byarangiye Police FC imuguze.

Hakizimana Muhadjri: Hari n'ibitangazamakuru byemeje ko Rayon Sports yasinyishije uyu mukinnyi ariko ntabwo byari byo kuko Hakizimana Muhadjri yaje gutangariza InyaRwanda ko ari umukinnyi wa Police FC, agaseko abafana ba Rayon Sports bari bakubise gasubira mu bubiko.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports burakifashe mu mufuka ku isoko 

Ntabwo byagarukiye aho kuko Rayon Sports yaje no gutakaza Niyonizeye Fred wari umukinnyi wa Vital'O FC yo mu Burundi waje mu Rwanda aje gusinyira iyi kipe ndetse bikarangira Mukura Victory Sports imutwariye i Kabuga.

Abakinnyi nka Ombolenga Fitina, Ishimwe Christian, Franck Nduwimana ukomoka mu Burundi n'abandi batandukanye, ni abakinnyi bahoraga bizewe n'abafana ba Rayon Sports ko basinye cyangwa bashobora gusinya, ariko amaso yaheze mu kirere.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwakora iki kugira ngo abafana bakore mu muriro baseka?

Kugira ngo Rayon Sports n'abafana bagendane neza, birasaba ko ubuyobozi bw'ikipe hari ibyo bugomba gukora vuba, bikaba byatuma abafana babona ko hari gahunda yo kwiyubaka. Nibura Rayon Sports yakabaye igura bamwe mu bakinnyi bibanze kandi bari hafi, ubundi abafana nabo bakajya mu mujyo umwe n'ikipe.

Abafana ba Rayon Sports basabwe gutangiza urugamba rwo kugura abakinnyi mu ikipe yabo 

Umukinnyi bita Richard ukomoka mu Burundi, ni yakiniye ikipe ya Rayon Sports kuri uyu wa Gatandatu ndetse akaba umukinnyi washimwe n'abafana. Bamwe mu bafana bifuza ko Rayon Sports yabagurira uyu mukinnyi kuko bamubonyeho ubushobozi kandi akaba agurika. Mu gihe uyu mukinnyi yakwinjira mu ikipe, byafasha abafana kumva impamvu bagomba gukanda akanyenyeri, nk'abantu basenyera umugozi umwe.

Olivier Saif ni umwe mu bakinnyi badafite amasezerano n'ikipe n'imwe, akaba umukinnyi wanabakiniye kuri uyu wa Gatandatu mu mukino Rayons Sports yanganyijemo na APR FC ubusa ku busa muri Stade Amahoro. 

Abafana bifuza kumenya niba Olivier Saif yamaze gusinya, ubundi nabo bagakubita inzu ibipfutsi bashaka amafaranga ya Muhire Kevin. Ntabwo ari abo bakinnyi gusa kuko abafana ba Rayon Sports bakeneye no kubona uruhare rw'umuyobozi kugira ngo berekwe inzira, aho kugira umufana agure mukinnyi mbere y'ubuyobozi.

Abafana ba Rayon Sports bakunda ikipe yabo ndetse bumva bayikorera buri kimwe, ariko kuri ubu busa n'aho bigoye kuba umufana yakwemura kurekura amafaranga atarabona inzira itomoye y'ikipe ye nk'uko bamwe mu bafana ba Rayon Sports babitangarije inyaRwanda ariko bakaba bifuje ko amazina yabo yagirwa ibanga. 

Umufana wa Rayon Sports ushaka gutanga inkunga mu kugura Muhire Kevin aranyura aha






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • RUKUNDO Leon Pierre7 months ago
    Burya Koko umuheto woshya umwambi botari bujyane. Ubwo se Abayobozi baguze abahe bakinnyi? Bibuka ko mu Rwanda rwacu Ari "Nkore neza bandebereho" kabisa mukosore
  • Keza7 months ago
    Twe ntago tujya twinuba kwikipe yacu umwana wikipe tuamugura nta kwivovota



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND