Umuhanzi akaba n'umushyushyarugamba ufite ubumuga bwo kutabona uri gusoza amasomo ye muri Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Huye, Ndayizigiye Appolaire uzwi nka Chona Hodari, yamaze gushyira hanze indirimbo yise ‘Icyuzuzo’ icuranze mu njyana Gakondo.
Chona Hodari ni umusore ukorera muziki mu Majyepfo y'u Rwanda, by'umwihariko
mu karere ka Huye, akaba ari gusoza amashuri muri kaminuza y' u Rwanda
ishami rya akaba yiga ibijyanye n'ubugeni n'itunganyabitabo (Arts and
Publishing).
Chona Hodari yatangiye
umuziki 2021 ahera ku ndirimbo yise "Impamba." Nyuma yaho yakoze
ibikorwa bitandukanye by'imyidagaduro byagiye bigarukwaho mu itangazamakuru nko
gutegura ibitaramo ibitaramo agatumira abahanzi batandukanye bakomeye mu gihugu.
InyaRwanda yigeze kubaza
Chona Hodari ibanga akoresha nk'umuntu ufite ubumuga bwo kutabona mu gutegura
ibi bitaramo, avuga ko impano y'umuntu imubamo ngo n'ubwo yashaka kuyivamo yo
imugumamo igakomeza ikamushorogotora.
Aragira ati: "Uko
biba bimeze hari ubwo ubyiruka wiyumvamo impano yo kuririmba cyangwa gukora
ikindi kintu, warangiza ugahura n'imbogamizi zituma usa nk'ucitse intege, ariko
ibyo byose uko ugenda wegera imbere, ugenda ubona ingaruka za byo.
Ni nayo mpamvu gukora
muzika, gutegura ibitaramo, natangiye kubikora cyera ndi muto kandi nabikoraga
mbikunze. Ikindi ndi muto nararebaga kuko ikibazo cyo kutabona cyaje
nyuma".
Mu mbogamizi zinyuranye
yagiye ahura na zo harimo ubushobozi bucye, ibi bikaba byaratumye agenda
bigurintege mu muziki gusa ntiyigeze acika integer nubwo yabihuzaga n'amasomo.
Mu kiganiro cyihariye
yagiranye na InyaRwanda, Hodari yashimangiye ko guhuza amasomo n’umuziki nta
cyahungabanyije ikindi cyane ko buri kimwe akigenera umwanya wacyo bityo
ntibigorane.
Akomoza ku mpamvu
indirimbo ye nshya yayise ‘Icyuzuzo,’ uyu muhanzi yagize ati: “Iyi ndirimbo
nayise ‘Icyuzuzo’ kuko ari indirimbo yo kuririmbira umukunzi cyangwa se
ukayimutura. Bivuze ko iyo utarabona umukunzi hari icyo uba ubura, naho iyo
wamubonye aza hari icyo yuzuza bityo rero iyo ikaba yarabaye imbarutso yo
kuyita gutyo.”
Yasobanuye ko igitekerezo
cyo gukora iyi ndirimbo cyaturutse ku buzima asanzwe abamo kuko bujyanye n’akazi
akora ko kuba umusangiza w'amagambo mu bukwe n’indi mirimo ijyanye n’ubukwe. Yafashe
umwanzuro wo gukora mu nganzo nyuma y’uko hari babyeyi bamusabye kuyikora ku
buryo nabo bakwisangamo bagacinya akadiho.
Akomoza ku butumwa
buyikubiyemo yagize ati: “Iyi ndirimbo ikubiyemo amagambo yo kubwira umukunzi
wawe ko ariwe waburaga mu buzima ngo ube wuzuye ndetse no kumuha isezerano ntakuka
ryo kumukunda iteka. Iyi ndirimbo kandi igenewe abakundana, abitegura kurushinga
ndetse n'abarushinze muri macye wayitura umukunzi wawe.”
Hodari avuga ko nyuma yo
gusoza amashuri ‘agiye gushaka uko yinjira mu muziki ku buryo bukomeye binyuze
mu gushaka abafatanyabikorwa bamufasha (management).’ Yasobanuye ko uruhare rwe
mu guteza imbere umuziki nyarwanda ari ugukora ibihangano bishobora kuzana
impinduka nziza muri sosiyete ndetse no kuba intangarugendero abandi
bakamwigiraho.
Chona Hodari yasoje asaba
abakunzi b’ibihangano bye kumushyigikira no gukomeza kumwereka urukundo ari ko barushaho
gusangiza abandi ibihangano bye, yongeraho ko uwaba ufite ubujyanama cyangwa
ubushobozi yifuza kumushyigikira yiteguye kumwakira na yombi.
Chona Hodari yagarukanye indirimbo y'abakundana ikoze mu njyana gakondo
Ni indirimbo n'ababyeyi bisangamo
Aherutse gutangaza ko kuba afite ubumuga bwo kutabona bidashobora gutsikamira impano yifitemo
Ari kwandika igitabo yitegura gusoza amasomo ye ya Kaminuza, ku buryo nyuma yaho arinjira mu muziki neza
">Kanda hano urebe indirimbo nshya Chona Hodari yise "Icyuzuzo"
TANGA IGITECYEREZO