Fred Omondi wari mu banyarwenya bari mu bihe byabo byiza yitabye Imana mu rupfu rwashenguye benshi biganjemo inshuti ze nka Tanasha Donna n’abandi bafite izina rikomeye cyane mu ruganda rw’imyidagaduro.
Ku wa 15 Kamena 2024 ni bwo inkuru
y’akababaro yatangiye gucicikana ku mbuga nkoranyambaga ko Frederick Odhiambo
Omondi [Fred Omondi] yitabye Imana.
Uyu munyarwenya yaguye mu mpanuka
yabereye ku muhanda wa Kangundo i Nairobi aho imodoka yo mu bwoko bwa
Mitsubishi yagonganye na moto nk'uko polisi ya Kenya yabitangaje.
Fred Omondi yahise yitaba Imana, umubiri we wahise ujyanwa mu bitaro bya Mama Lucy n’uwari umutwaye
wakomeretse cyane na we ni ho yahise ajyanwa kugira ngo akurikiranwe.
Eric Omondi wabuze murumuna we
yasangije abamukurikira amashusho bari kumwe, aboneraho amwifuriza kuruhukira
mu mahoro ati”Ugereyo amahoro muvandimwe.”
Mu bandi bagaragaje ko bashenguwe
n’urupfu rwa Fred Omondi barimo Tanasha Donna wari usanzwe ari n’inshuti y’uyu
musore wakomeje kandi Eric Omondi wabuze umuvandimwe.
Uyu mugore bwa mbere agiye
gutaramira i Kigali aho afite ibirori bigera muri bibiri ku wa 21 na 22 Kamena
2024.
Mu bindi byamamare bikomeje
gukomeza abasigaye no kwifuriza kuruhukira mu mahoro Fred Omondo harimo KRG The Don, Nameless,
Mammito, Phelix uri mu bagize Inteko Ishinga Amategeko n’abandi.Fred Omondi yari amaze gushinga imizi mu rwenya yitabye Imana azize impanuka
Eric Omondi wifurije murumuna we iruhuko ridashira akomeje gufatwa mu mugongo
Tanasha Donna utegerejwe i Kigali mu bashenguwe n'urupfu rwa Fred Omondi bari n'inshuti
TANGA IGITECYEREZO