Kigali

Umurundi wavugwaga muri Rayon Sports yerekeje muri Mukura VS

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:13/06/2024 16:43
0


Umukinnyi ukomoka mu gihugu cy'u Burundi, Niyonizeye Fred wifuzwaga na Rayon Sports yerekeje mu ikipe ya Mukura VS.



Zimwe mu nkuru z'iri kugarukwaho cyane mu bijyanye n'amakuru ya siporo mu Rwanda, ni izijyanye n'amakipe arimo arasinyisha abakinnyi ubutitsa.

Rayon Sports na APR FC nizo zari zirimo ziragarukwaho cyane gusa kuri ubu ni ikipe yo mu majyepfo y'u Rwanda, mu karere ka Huye ya Mukura VS.

Iyi kipe izwiho kwambara umuhondo n'umukara yamaze gusinyisha umukinnyi witwa Niyonizeye Fred wakiniraga ikipe ya Vital’O FC yiwabo mu Burundi. 

Uyu mukinnyi yifuzwaga na Rayon Sports cyane ndetse yewe hari n'amakuru avuga ko ejo hashize ari bwo yari yageze mu Rwanda kugira ngo arangizanye nayo gusa birangiye Mukura VS ariho ihise imusinyisha amasezerano y'imyaka 2.

Uyu mukinnyi wa mbere usinyishijwe na Mukura VS muri iyi mpeshyi, yatsinze ibitego bitandatu (6) atanga imipira umunani yavuyemo ibitego mu mwaka ushize w'imikino bikaba byaranafashije Vital’O FC kwegukana igikombe cya shampiyona.

Niyonizeye Fred w'imyaka 22 kandi ni we wanahawe igihembo cy'umukinnyi mwiza muri shampiyona y'u Burundi.


Niyonizeye Fred werekeje muri Mukura VS 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND