Kigali

Yabigerageje mu matora ya 2017! Danny Vumbi yahiguye umuhigo wo gukora indirimbo ivuga ibigwi Perezida Kagame-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:13/06/2024 14:29
0


Umuhanzi akaba n'umwanditsi, Semivumbi Daniel [Danny Vumbi] yatangaje ko ari umuhigo yahiguye nyuma y'uko abashije gushyira hanze indirimbo "Afande" yahimbiye Perezida Kagame mu rwego rwo kugaragaza ibikorwa yakoreye Abanyarwanda n'impamvu zo kumutora mu matora ateganyijwe muri Nyakanga uyu mwaka.



Iyi ndirimbo yagiye hanze kuri uyu wa Kane tariki 13 Kamena 2024, mu gihe Umukuru w'Igihugu ari kwitegura gutangira ibikorwa byo kwiyamamaza, bizatangira ku kibuga cya Busogo mu Karere ka Musanze mu Majyaruguru y'u Rwanda, ku wa Gatandatu tariki 22 Kamena 2024, ni ibikorwa bizakomereza mu Karere ka Musanze.

Mu gihe ibikorwa by'amatora birimbanyije, abahanzi mu ngeri zinyuranye bakomeje gukora mu nganzo, aho bagaruka ku bikorwa bitandukanye Perezida Kagame yagejeje ku Banyarwanda n'impamvu zashyingirwaho na buri wese amuhundagazaho amajwi.

Danny Vumbi yabwiye InyaRwanda ko mu 2017 ari bwo yagize igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo igaruka ku Mukuru w'Igihugu, ariko azitirwa nuko yabitekerejeho mu gihe amatora yarimo agana ku musozo.

Ati "Iyi ndirimbo nagize igitekerezo cyo kuyikora mu matora aherutse ya 2017 gusa nakigize amatora ageze hagati sinabasha kuyishyira hanze nyibikira amatora ya 2024 mu bitekerezo.”

Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Ni Danger’, avuga ko akimara kumenya ko Umukuru w’Igihugu azayimamaza, ari bwo yasubukuye umushinga we wo gukora iyi ndirimbo imugarukaho, mu rwego rwo kumvikanisha ibikorwa bye.

Kandi avuga ko abumvise iyi ndirimbo mbere y’uko isohoka, banyuzwe nayo, yihatira nawe kuyishyira hanze. Ati “Igihe kigeze rero nibwo nagiye muri studio ndayikora abayumvise hafi ya bose bambwiye ko baryohewe na yo niyo mpamvu nayisohoye mu buryo bw'amashusho mu myiteguro yo kuyikoresha muri aya matora dutegereje.”

Danny Vumbi avuga ko gukorera indirimbo Umukuru w’Igihugu, byanaturutse mu kuba yaranyuzwe n’imiyoborere ye, ari nayo mpamvu indirimbo yayise ‘Afande’.

Ati “Nkunda ubuyobozi bw'Igihugu cyacu nkunda imirongo ya Politike ngenderwaho mu miyoborere y'u Rwanda irangajwe imbere na Paul Kagame byose biri mu byatumye nkora indirimbo nise ‘Afande’.”

Muri iyi ndirimbo hari aho aririmba agira ati "Tubikore tukwereke urwo tugukunda, tugutore kuko ni inyungu z'u Rwanda [...] Wavugutiye umuti ibibazo by'Igihugu, n'impamvu nkutera imitoma nkutora buri gihe…”

Danny yavuze ko mu gihe amatora yegereje, umuhanzi nk’umuntu ufite ijwi rigera kure, afite umukoro wo gukangurira abantu kuyitabira, kandi akabashishikariza kuzagena ahazaza h’u Rwanda, batora neza.

Ati “Umusanzu w'umuhanzi mu matora ateganijwe ni ukuyitabira nk'inshingano za buri wese no gutora neza cyane cyane, u Rwanda rugakomeza gutera imbere n'abanyarwanda tugakomeza gutekana.

Iyi ndirimbo ‘Afande’ ya Danny Vumbi yakozwe mu buryo bw’amajwi (Audio) na Loader naho amashusho (Video) yakozwe na Fayzo, inononsorwa na Djariru Hassan.


Danny Vumbi yatangaje ko mu 2017 ari bwo yagize igitekerezo cyo gukora indirimbo igaruka kuri Perezida Kagame


Danny Vumbi yavuze ko muri 2024 ari bwo yashyize mu ngiro igitekerezo cyo gukora indirimbo ivuga ibigwi ‘Afande’

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘AFANDE’ YA DANNY VUMBI

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND