RFL
Kigali

Chelsea iri gutegura Gapapu ikomeye kuri Manchester United

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:11/06/2024 10:47
0


Chelsea yatangiye ibiganiro na rutahizamu wa Crystal Palace, Michael Olise ukomeje kwifuzwa na Manchester United.



Nk'uko bigaragara mu Kinyamakuru Givemesport, Chelsea yatangiye ibiganiro na Michael Olise, umufaransa watakira Crystal Palace yo mu Bwongereza.

Imyitwarire Michael Olise yagize mu mwaka w'imikino wa 2023-2024, yatumye akundwa n'amakipe akomeye atandatukanye, kugeza ubu akaba ari kuvugwa muri Chelsea, aho uyu mukinnyi byari bimaze iminsi bivugwa ko ashobora kujya muri Manchester United.

Amakuru avuga ko Chelsea ariyo kipe ifite amahirwe menshi yo kwegukana Michael Olise, cyane ko abakinnyi bato bamaze gusobanukirwa Politiki ya Chelsea yo kubakira ku bakinnyi bakiri bato.

Si ubwa mbere Chelsea yaba itwaye umukinnyi Manchester United yifuzaga, no muri 2016 ubwo byari byarangiye umunya Esipanye Pedro Rodriguez yenda kujya muri Manchester United, ku munota wa nyuma yisanze muri Chelsea.

Muri 2022 na bwo Chelsea yateye Gapapu Arsenal, ubwo byari byarangiye igiye kwegukana umunya Ukraine Mykhailo Mudryk, nabwo byarangiye yisanze muri Chelsea.


Chelsea yinjiye mu biganiro na Michael Olise ukinira Crystal Palace 


Manchester United niyo yari imaze iminsi igaragaza ko yifuza Michael Olise 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND