RFL
Kigali

Abanyamuziki 5 bahitanywe n'ingaruka z'ibiyobyabwenge

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:11/06/2024 13:50
0


Ibiyobyabwenge ni kimwe mu mpamvu zikomeye mu gutera uburwayi bikanakurura urupfu ku bantu baba babikoresha, iyo usanga barabaswe na byo cyangwa se bagakoresha ibirengeje igipimo.



Hari bamwe mu byamamare n’abaririmbyi bazwiho kuba inkomoko z’impfu zabo zaratewe n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge biturutse ku ngaruka zo kumara igihe kinini babikoresha cyangwa se no kunywa ibirengeje urugero.

Aba banyamuziki 5 bakurikira, bazize ingaruka zo gukoresha ibiyobyabwenge nk’uko byagiye bigaragazwa na raporo zitandukanye zakozwe nyuma y’urupfu rwabo:

1. Whitney Houston

Umuhanzikazi w'icyamamare ufite amateka akomeye mu muziki, Whitney Houston wamenyekanye cyane ku Isi yose kubera ijwi ry’agatangaza, yatabarutse ku myaka 48 nawe azize ingaruka zo gukoresha ibiyobyabwenge.

Uyu mugore ni umwe mu bahanzi bafatwa nk’abafite amajwi adasanzwe baciye ibintu mu gihe cye. Yavutse ku ya 9 Kanama 1963, avukira muri New Jersey. Yatangiye kuririmbira mu rusengero akiri muto cyane. Yasinye amasezerano ye ya mbere mu bijyanye no kumufasha mu rugendo rwe rwa muzika afite imyaka 19.

Whitney hari amakuru avuga ko yakoreshaga ibiyobyabwenge cyane ndetse ku ya 11 Mutarama 2000, ubwo yari mu rugendo n’umugabo we, abashinzwe umutekano ku kibuga cy’indege cya Keahole-Kona muri Hawaii bavumbuye igice cya garama ya marijuwana mu gikapu cye.

Whitney Houston, ubwo yari mu kiganiro na Diane Sawyer mu 2002. Yahakanye gukoresha ibiyobyabwenge ariko yemeye ko yajyaga anywa inzoga, urumogi, Cocaine, n’ibinini. Yavuze kandi ko nyina yamugiriye inama yo kwivuza akareka kubatwa n’ibiyobyabwenge.

Whitney Houston mu 2009, yaje kugirana ikiganiro cya mbere na Oprah Winfrey. Yagarutse ku gukoresha ibiyobyabwenge ndetse yavuze ko yigeze kugana gahunda ifasha abantu kuva ku biyobyabwenge imara iminsi 30, ariko nubundi nyuma yo kuyirangiza bitamubujije gukomeza kubikoresha.

Nyina yakomeje kumuba hafi kugirango arebe ko umukobwa we yazabona ubuvuzi n’ubufasha bumukura ku biyobyabwenge kugeza ubwo muri Gicurasi 2011, Whitney Houston yajyanywe mu kigo wakwita igororamuco ariko nabwo ntacyo byatanze, kuko yakomeje gukoresha ibiyobyabwenge.

Uyu muririmbyi yitabye Imana tariki 11 Gashyantare 2012, ubwo umukozi wo muri Beverly Hilton Hotel yari acumbitsemo yaje kumusanga yaguye mu bwogero, ndetse icyo gihe byatumye hemezwa ko yaba yarishwe n’amazi nyuma yo kurohama.

Gusa ibyavuye mu bizami by’abaganga ku rupfu rwa Whitney Houston byagaragaje ko ashobora kuba yarahitanywe no kunywa imiti irenze igipimo ubwo yari yananyoye inzoga nyinshi, bituma ingaruka zo kwivanga kwa byombi zitera umutima guhagarara.

Muri icyo kiganiro Whitney yagaragaje kandi ko gukoresha ibiyobyabwenge byamuteye kunanuka.

2. DMX

Umunyabigwi mu njyana ya Rap, Earl Simmons, wamamaye ku izina rya DMX wari n'umukinnyi wa filime nawe urupfu rwe rwaturutse ku ngaruka z'ibiyobyabwenge. 

DMX wari ufite imyaka 50 y’amavuko, kuva ku wa 2 Mata 2021, yari arwariye mu bitaro indwara y’umutima yaturutse ku gukoresha ibiyobyabwenge birengeje urugero nk’uko byatangajwe n’Umujyanama we.

DMX yigeze kumara imyaka 30 muri gereza azira ibyaha birimo ubujura, gutwara imodoka ku muvuduko udasanzwe n’ibindi byaha bitandukanye birimo ibiyobyabwenge. DMX yemeye ko yari yarabaswe no kunywa ikiyobyabwenge cya Cocaine afite imyaka 14.

3. Coolio

Artis Leon Ivey Jr wamamaye cyane ku izina rya Coolio mu muziki by’umwihariko mu njyana ya Rap, nawe n’undi muhanzi mugihe cya vuba witabye Imana azize gukoresha ibiyobyabwenge byinshi mu buryo burengeje urugero.

Urupfu rwa Coolio, umuhanzi w’umunyamerika wamamaye mu njyana ya rap, byumwihariko mu ndirimbo "Gangsta Paradise" basanze rwaratewe n’ingaruka z’ikiyobyabwenge cya fentanyl hamwe n’ibindi nk’uko uwari ushinzwe ibikorwa bye abivuga.

Coolio yapfuye muri Nzeri 2022, aho basanze ari mu cyumba cy’ubwogero mu nzu y’inshuti ye iri i Los Angeles akaba yari afite imyaka 59.

4. Mac Miller

Umuraperi wari n'umwandi mwiza w'indirimbo Mac Miller, wapfuye akiri muto nawe yazize ingaruka z'ibiyobyabwenge. Uyu yamamaye mu ndirimbo nka 'Good News', 'Self Care', n'izindi, yitabye Imana ku itariki 7 Nzeri mu 2018 afite imyaka 26. 

Nyuma yizuzumwa ryakozwe n'abaganga ( Autopsy) hagaragaye ko yazize ingaruka zo gukoresha ikiyobyabwenge cya Cocaine yaramaze igihe akoresha.

Mac Miller wari umukunzi w'umuhanzikazi Ariana Grande, mbere y'uko yitaba Imana, yabanje gukora 'Overdose' inshuro 2, ndetse yanajyanywe muri Rehab imufasha kureka ibiyobyabwenge gusa ntibyagira icyo bimara kuko akivayo yakomeje kubikoresha.

5. Juice Wrld

Juice Wrld, amazina ye nyayo ni Jarad Anthony Higgins, umuraperi w’umunyamerika, yavutse ku ya 2 Ukuboza 1998, akaba azwi cyane mu ndirimbo ye "Lucid Dreams", imaze gukinwa inshuro zirenga miriyari ku rubuga rwa Spotify ndetse yageze no ku mwanya wa kabiri kuri Billboard Hot 100.

Juice Wrld yari yarabaswe n’ikiyobyabwenge cya heroine kuva mu bwana bwe. Bivugwa ko yatangiye gukoresha ibiyobyabwenge yiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza.

Juice Wrld, yatunguwe n’urupfu ku myaka 21 gusa, aho bivugwa ko yafashwe n’indwara yitwa ’seizure’ ifata nk’amashanyarazi ku bwonko, ari ku kibuga cy’indege cy’i Chicago ku ya 8 Ukuboza 2019.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND