Ahmed Ololade [Asake] yamaze gutangaza ibitaramo agiye gukora bizabera mu nyubako zikomeye mu mateka y’imyidagaduro ku isi.
Icyamamare mu muziki wa Afurika, Asake, umaze gukora Album eshatu mu myaka itatu, yatangaje uruhererekane
rw’ibitaramo agiye gukorera mu nguni z’isi nk'i Burayi,
Amerika na Australia.
Ku itariki ya 10 Kamena 2024, ni bwo yatangaje ibi
bitaramo yise ‘Lungu Boy Tour’ abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, bikaba bije
bikurikirana n’umuzingo wa Gatatu na wo agiye gusohora.
Mu nyubako zikomeye azakoreramo ibitaramo
harimo Capital One Arena yo muri Washington, State Farm Arena yo muri
Atlanta, Toyota Centre ya Houston na Madison Square Garden ya New York.
Hari kandi YouTube Theatre yo muri Los Angeles, Zenith
Arena y’i Paris, Uber Eats Music Hall y’i Berline, AFAS Live ya Amsterdam,
Palladium ya Cologne, Sarena muri Dublin na Promiseland ya Australia.
Izi nyubako zose Asake ategerejwemo zifite ibigwi
byo kuba zarakorewemo n’abahanzi bakomeye ku isi. Aramutse ahujuje hose, byazashimangira ko ari ku ikarita y'abihagazeho
ku isi.
Muri 2023, Asake yakoreye igitaramo gikomeye muri 02
Arena. Igitaramo cyitezwe na benshi ni icyo azakorera muri Madisson Square
Garden ahamaze gutaramira bagenzi be bo muri Nigeria barimo Burna Boy, Wizkid na Davido.
Uruhererekane rw'ibitaramo Asake agiye gukorera mu mijyi itandukanye ku isiMadisson Square Garden ni imwe mu nyubako Asake azataramiramo
TANGA IGITECYEREZO