Kigali

Umutoza wa Manchester United Ten Hag akomeje guhagarara mu cyeragati

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:11/06/2024 9:25
0


Ibyumweru bibiri bimaze kwihirika Eric Ten Hag afashije Manchester United kwegukana FA Cup, umukino yari yasezeranyijwe ko ari wo wa nyuma atoje muri Manchester United.



Ibyo Manchester United yakoze ku mukino wa nyuma wa FA Cup, yatsinze Manchester City, byatumye ibyo kwirukana Eric Ten Hag bigenda gake, kugeza ubu nawe ubwe akaba atazi niba azaguma mu ikipe cyangwa azatandukana nayo.

Nyuma y'umukino wahuje Manchester City na Manchester United muri FA Cup, itangazamakuru ryabajije Ten Hag uko abibona aramutse yirukanwe na Manchester United kandi amaze kuyiha igikombe.

Ten Hag umaze guhesha Manchester United ibikombe bibiri kuva yayigeramo, yasubije itangazamakuru ko ntacyo bimutwaye kwirikanwa muri United, ko ibikombe yajya kubitwara no mu yandi makipe.

Muri Manchester United, nta mwaka wabaye imfabusa kuri Eric Ten Hag. Umwaka we wa mbere yatwaye Clabao Cup ndetse asoreza ku mwanya wa gatatu muri English Premier League, naho umwaka wa kabiri yegukana FA Cup ndetse asoreza ku mwanya wa Munani muri English Premier League.

Umusaruro mubi Manchester United yagize muri uyu mwaka w'imikino wa 2023-2024 muri English Premier League, yawuherukaga mu mwaka w'imikino wa 1989-1999 ubwo yatozwaga na Muzehe Sir Alex Ferguson.

Uko bigaragara nubwo INEOS itaratangaza ahazaza ha Ten Hag muri Manchester United, uyu mugabo ashobora kuzayitoza no mu mwaka w'imikino utaha, nk'uko aherutse kubitangariza mu Buhorandi ko aherutse kugirana ibiganiro n'abayobozi bakuru muri INEOS aribo Sir Jim Ratcliffe, Sir Dave Brailsford na Jason Wilcox, gusa akaba ataramenye neza niba azaguma kuri Old Trafford.


Eric Ten Hag ntabwo aramenya ahazaza he muri Manchester United







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND