RFL
Kigali

Abakinnyi 2 b'ikipe y'igihugu y'u Budage bwitegura Euro 2024 bashatse kurwana

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:11/06/2024 8:15
0


Myugariro usanzwe ukinira Real Madrid, Antonio Rüdiger na rutahizamu wa Borussia Dortmund, Niclas Füllkrug bashatse kurwanira mu myitozo itegura irushanwa rya Euro 2024 ribura iminsi micye.



Harabura iminsi 3 gusa ubundi mu gihugu cy'u Budage hakabera ibirori bya ruhago hakinwa irushanwa rihuza amakipe y'ibihugu yo ku mugabane w'Iburayi rizwi nka Euro.

Iri rushanwa rizaba rikinwa ku nshuro ya 17, amakipe y'ibihugu yari amaze iminsi aryitegura akina imikino ya gishuti anakora imyitozo, gusa amwe yatangiye kugera mu gihugu cy'u Budage.

Ikipe y'igihugu y'u Budage izaba iri mu rugo nayo ni uko bimeze irimo iritegura neza kugira ngo irebe ko yazegukana igikombe gusa ku wa Mbere abakinnyi bayo 2 bari barwaniye mu myitozo.

Ubwo barimo barakina, myugariro wa Real Madrid, Antonio Rüdiger, yatatse rutahizamu wa Borussia Dortmund Niclas Füllkrug bwa kabiri yikubita hasi maze ahita yitotomba avuga nabi.

Uyu mukinnyi yahise ahaguruka agenda abwira nabi uyu myugariro ari ko amureba mu maso maze amugeze imbere barasunikana bashaka kurwana.

Byabaye ngombwa ko umutoza w'ikipe y'igihugu y'u Budage wungirije Sandro Wagner abajyamo hagati akabatandukanya, atangira kubaganiriza kugira ngo uburakari bugabanuke

Nk'uko ikinyamakuru BILD cyabitangaje, nyuma y'ibi hahise hakurikiraho akaruhuko ko kunywa amazi, gusa bombi bakomeza kurakara. Ako karuhuko karangiye, Antonio Rüdiger we ntiyakomezanyije na bagenzi be imyitozo ahubwo yayikoreye ku ruhande rw'ikibuga ari kumwe n'umutoza ushinzwe kongerera imbaraga abakinnyi.

Ikipe y'igihugu y'u Budage iri mu itsinda A aho izafungura irushanwa yakira Scotland taliki ya 14 z'uku kwezi saa Tatu z'ijoro kuri Allianz Arena.


Antonio Rüdiger yahisemo gukora imyitozo wenyine nyuma yo guterana amagambo na Niclas Füllkrug 


Antonio Rüdiger na Niclas Füllkrug bateranye amagambo mu myitozo ndetse bashaka no kurwana 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND