RFL
Kigali

Mwuka Wera yakomanze umutima wa Mathoucellah yandika indirimbo “Si ku bw’amaboko”-VIDEO

Yanditswe na: Muramira Racheal
Taliki:10/06/2024 12:23
0


Umuhanzi mu bihangano bihimbaza Imana ndetse bikayisingiza, Mathoucellah Uzanywenayesu, yasutse ukuri imbere y’Imana avuga ko Mwuka Wera ari we umubashisha kandi ko amaboko ye n’imbaraga ze bitihagije.



Mathoucellah Uzanywenayesu yashyize hanze amashusho y’indirimbo nshya igizwe n’umuburo ku bizera Imana, ko Mwuka Wera wabasigiwe ari we wabayobora mu nzira bacamo, akabahamiriza ko ari abana b’Imana.

“Si ku bw’amaboko” ni indirimbo ivuga ko Umwuka Wera ari we ubashisha umuntu kwisuzuma niba koko umutima we ugendera mu nzira nziza zitarangwamo icyaha no kugomera Imana. Uyu muramyi avuga ko nta muntu ubasha guhishurirwa Yesu atabihawe na Mwuka Wera.

Abizera bazi neza ko Mwuka Wera yabasigiwe kugira ngo abayobore, abamenyeshe iby’icyaha, ndetse abakingire gutana bava mu nzira Nyagasani yifuza ko bacamo mu rugendo rwo kwezwa.

Muri iyi ndirimbo yagize ati “Umwuka Wera ni ubuzima bw’Imana, umuntu wese wizera Yesu, kandi niwe uhamanya n’umwuka wacu ko turi abana b’Imana. Ni nde wabasha gukora ibyo Imana ishaka ku bwe? Si ku bw’amaboko, si ku bw’imbaraga, ni ku bw’Umwuka Wera. Kuko ari we usabira abera nk'uko Imana ishaka”.

Mu kiganiro na inyaRwanda, uyu muramyi yakomoje ku buhanzi bwe bwamenyekanye by'umwihariko mu itorero rya ADEPR abarizwamo, akiyemeza kwamamaza ishimwe ry’iyamuhamagaye akayikorera adahinnye akaboko.


Mathoucellah yagize ati: “Ubusanzwe nkorera umurimo wo kuririmba muri korari ihabarizwa yitwa Naioth. Iyi ndirimbo nayikoze ku bwo kunyurwa n’akamaro ka Mwuka Wera mu buzima bw’umukirisitu mu kwezwa no kwihana ibyaha, mpatwa na mwuka mu gukora iyi ndirimbo nyisangiza abo dufatanije urugendo rujya mu ijuru”.

Ahamya ko yakiriye ikintu gikomeye cy’agaciro mu buzima bwe, cyo kuba umuvugizi wayo binyuze mu bihangano by’ubutumwa bwiza yegereza abantu ubutatu bw’Imana bwera.

Uzanywenayesu Mathoucellah yifurije abizera bose kuyoborwa na Mwuka Wera kuko yabageza ku rugero rushyitse rwo guhishurirwa Yesu Kristo uri muri we ndetse akaba yaramuhishuriwe, ubu akaba arangwa no gukora ibyo Imana ishaka abicyesha kuyoborwa na Mwuka Wera.


Mathoucellah yanyuzwe na Mwuka Wera wahawe ikiremwamuntu

KANDA HANO UBANE NA MATHOUCELLA MU NDIRIMBO “ SIKUBW’AMABOKO”


 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND