RFL
Kigali

Bonke Bihozagara agarukanye "Ntahinduka" anavuga ku nzozi arota z'igitaramo mbaturamugabo

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:10/06/2024 8:43
0


Umuhanzi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Bonke Bihozagara, ukunzwe cyane mu ndirimbo "Umwungere mwiza", yashyize hanze indirimbo nshya yise "Ntahinduka" anakomoza ku nzozi zikomeye afite mu muziki.



Mu kiganiro na inyaRwanda, Bonke Bihozagara ukorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yavuze ko igihe azabonera ibyangombwa azaza gusura inshuti zo mu Rwanda anavuga ku nzozi arota mu muziki zirimo gukora igitaramo cy'amateka.

Ati "Bimpora ku mutima, gusa nyotewe kuzataramira muri Stade Amahoro nkabona abantu batabarika bishimiye kwakira Kristo nk'uko abafana ba Rayon Sport bishimira igitego batsinze APR FC, gusa nifuza no gukorera igitaramo mu nyubako ya BK Arena."

Abajijwe ubutumwa bukubiye muri iyi ndirimbo ye nshya "Ntahinduka", yavuze ko ari "inkuru nziza itwibutsa ukuntu Imana yacu idahinduka mu bibaho byose ihora ari iyo kwizerwa n'ubwo abantu bahinduka ariko Imana yo uko yahozeho n'ubu ni ko iri."

Nyuma yo gusohora indirimbo "Ntahinduka" yasamiwe hejuru n'abakunzi b'umuziki wo kuramya no guhimbaza Imaa, yavuze ko afite umunezero usendereye umutima nyuma yo kwandika indirimbo ivuga icyo Imana iri mu buzima bwacu nk'abizera Kristo Yesu.

Bonke Serugo Bihozagara ni umuramyi ukomoka mu muryango uvukamo abandi baririmbyi dore ko afitanye isano ya bugufi na Diane Nyirashimwe usigaye yitwa Deborah (Izina ry'ubuhanuzi yiswe na Apostle Gitwaza), na Tresor Zebedayo Ndayishimiye umuririmbyi wa True Promises akaba ari nawe wayitangije.

Bihozagara afite ababyeyi bombi. Yakuriye i Burundi ari na ho yize amashuri abanza n’ayisumbuye. Mu 2023 yaje kwimukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), kuri ubu akaba abarizwa muri Arizona mu mujyi wa Phoenix, akaba asengera mu Itorero rya Rock of Salvation International Church.

Uyu musore amaze imyaka irenga 6 mu muziki akaba ari umuhanga mu kuririmba 'Live' bitewe n’ijwi rye ryiza. Ni umwe mu baririmbyi beza u Rwanda rufite mu mahanga akaba azwiho gukorana ishyaka umurimo w’uburirimbyi no gukorera ku ntego.

"Ntahinduka" ije isanga "Ongera ukayangane", "Umwungere mwiza" na "Arahamagara", zikaba zibokeka ku mbuga zicuruza umuziki nka Spotify, Apple Music, Boom Play, iTunes n'izindi. "Umwungere mwiza" niyo iyoboye izindi ze mu gukundwa dore ko imaze kurebwa n'abarenga ibihumbi 57 kur Youtube.


Bonke Bihozagara akunzwe cyane mu ndirimbo "Umwungere mwiza"


Bonke Bihozagara arota kuzataramira muri BK Arena na Stade Amahoro

REBA INDIRIMBO NSHYA "NTAHINDUKA" YA BONKE BIHOZAGARA


REBA INDIRIMBO "UMWUNGERE MWIZA" YA BONKE BIHOZAGARA YAKUNZWE CYANE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND