Mu gihe imyiteguro y’Amatora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite ateganyijwe muri Nyakanga 2024, Komisiyo y'Igihugu y'Amatora (NEC) yashyize ahagaragara ibyiciro byihariye, abagize inteko zizatora muri ibyo byiciro n’amatariki Abadepite bazatorerwaho.
Kuri uyu wa Kane tariki 6
Kamena 2024, nibwo Komisiyo y'Igihugu y'Amatora (NEC) yatangaje ibyiciro
byihariye bizatorerwa ku wa 16 Nyakanga n’abagize inteko zizatora muri ibyo
byiciro.
Muri ibi byiciro
byihariye, harimo icyiciro cy’abagore, icy’urubyiruko n’icy’abafite ubumuga.
Inteko itora Abadepite 24
b’abagore batorerwa muri buri Ntara n’Umujyi wa Kigali igizwe n’abagize Komite
Nyobozi y’Inama y’Igihugu y’Abagore, abagize Inama Njyanama z’Imirenge igize
ifasi y’itora, ndetse n’abagize Inama Njyanama z’Uturere tugize Intara.
Abagize Inteko itora
Umudepite uhagararira abafite ubumuga harimo abagize Komite Nyobozi y’Inama y’Igihugu
y’abantu bafite ubumuga ku rwego rw’Igihugu, ku rwego rw’Intara n’Umujyi wa
Kigali, ku rwego rw’Akarere n’Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite
ubumuga ku rwego rw’Umurenge.
Hatangajwe kandi ko
Inteko itora Abadepite babiri bahagararira urubyiruko igizwe na Komite Nyobozi
y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko ku rwego rwa buri Karere ndetse na Komite ku
rwego rw’Igihugu.
Uko gahunda y’aya matora
iteye, abanyarwanda baba mu mahanga nibo bazabanza gutora Abadepite ku ya 14
Nyakanga 2024, hakurikireho abatuye imbere mu gihugu ku ya 15 Nyakanga, hasoze
ab’ibyiciro byihariye bazatora tariki 16 Nyakanga.
Ibi byiciro bigiye ahagaragara nyuma y’uko hatangajwe urutonde rw'Abakandida bemejwe by'agateganyo mu matora y'Abadepite.
NEC yatangaje ko abantu 23 aribo bujuje ibisabwa ku mwanya
w'Abadepite babiri bahagararira urubyiruko mu Nteko. Mu byo basabwaga harimo
gutanga Gutanga Kopi y'Indangamuntu, 'Criminal Record', 'Inyandiko y'Ukuri',
Icyemezo cya muganga', 'Icyemezo cya Komisiyo' n'ibindi.
Ni mu gihe kandi Umuyobozi
w'iyi Komisiyo, Oda Gasingizwa yavuze ko abajuje ibisabwa bemerewe guhatanira
ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu, ari Kagame Paul watanzwe n'umuryango FPR
Inkotanyi, Habineza Frank watanzwe n'Ishyaka Green Party ndetse na Mpayimana
Philippe, umukandida wigenga.
Komisiyo y'Igihugu y'Amatora, NEC yatangaje ibyiciro byihariye n'abagize inteko zizatora mu matora y'Abadepite azaba muri Nyakanga 2024
TANGA IGITECYEREZO