RFL
Kigali

Tuzihinge mu ngo iwacu! MINAGRI yibukije akamaro ko kurya imboga ku bana n’abantu bakuru

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:7/06/2024 9:30
0


Imboga nk’ibitunguru, inyanya ndetse n’izindi zitandukanye ni bimwe mu biribwa bihendukiye buri wese kandi bikaba bigira umumaro utangaje ku buzima bw’umuntu uzirya haba umuto cyangwa umukuru kandi akaba ari nta ngaruka n’imwe zigira ku buzima bw’uzirya.



Si ngombwa ko amoko yose y’imboga aboneka ku ifunguro ryawe rya buri munsi, ariko na none ni ngombwa ko byibuze buri funguro ryawe hagomba kubonekaho ubwoko bw’imboga.

Ibitunguru n’inyanya biri mu mboga zigira akamaro gakomeye ku buzima bw’umuntu kandi bikaba bihendutse cyane. Urebye nk’ibitunguru, kimwe wakigura 50 Frw ku isoko mu gihe ikiro (1kg) cy’inyanya kitarengeje 700 Frw, umufungo w’imboga za dodo ni 200 Frw.

Ugendeye kuri ibyo biciro, biragaragara ko mu mafaranga umuntu yaguramo icupa rimwe ry’inzoga mu kabari (1,000 Frw), harimo imboga zihagije umuryango wose mu minsi itanu, kandi mukaba muriye neza ibiryo byuje intungamubiri mu cyimbo cy’inzoga zangiza ubuzima bwawe.

Kurya imboga ku ifunguro rya buri munsi ni ingirakamaro ku bantu bakuru n’abana, kuko zikungahaye ku ntungamubiri zituma umubiri ugira ubudahangarwa, bityo tugaca ukubiri n’indwara. Healthline ivuga ko kurya imboga bigabanya ibiro bitewe n’uko zifite ‘Calories’ nke.

Imboga kimwe n’imbuto zikungahaye kuri Vitamini nyinshi; zirimo Vitamine A irinda ubuhumyi n’igwingira ry’abana, hakabamo Vitamini zo mu itsinda rya B, harimo B9 cyangwa ‘Acide follique ifasha cyane umwana uri mu nda gukura neza. Ibi byose bikubiye mu gitabo Journal of Medicine cyandikiwe mu Bwongereza kigasohoka mu mwaka wa 1991.

Nk’uko tubikesha ikigo gishinzwe kugenzura no kurinda indwara, Centers for Disease Control and Prevention (CDC), kurya ibitunguru byongerera umubiri ubudahangarwa kuko bikungahaye kuri Selenium na Quercétine byongerera umubiri ubudahangarwa.

Ubu budahangarwa bw’umubiri ububona ku mafaranga macye cyane kandi akenshi bikunze guhingwa mu turima tw’igikoni muri buri rugo. Gusa si bose kuko hari bamwe mu baturage bataracengerwa n’akamaro ko kurya imboga bitewe n’imyumvire no kutabona amakuru, ariko igihe ni iki bagatangira kubiha agaciro kuko uzaba uramiye ubuzima bwawe.

Uwitwa Emily Ho, umwarimu w’ibijyanye n’imirire akaba n’umuyobozi w'ikigo cya Linus Pauling muri Oregon State University, mu bushakashatsi bwe bwahuriranye n’ubwa kaminuza ya Havard, basanze kurya imboga rwatsi bigabanya ibyago byo kurwara indwara y’umutima.

Ubu bushakashatsi kandi bwasanze kurya imboga byongera ubushobozi bwo kureba, bigabanya ibyago byo kurwara indwara z’umuvuduko w’amaraso, kandi bikaba akarusho iyo zitetswe kuko ari bwo umuntu yakwizera ko nta myanda izo mboga zifite.

Albert Einstein umuhanga mu bugenge ukomoka mu Budage wavutse mu mwaka wa 1879, yaravuze ngo “Nta kintu kigirira umumaro ubuzima bwacu kikongera amahirwe yo kuba kuri iyi si nko kurya intungamubiri zo mu mboga.”

Ku bwibi byiza byose imboga zikungahayeho, ntabwo mu muryango hagakwiye kuburamo imboga uko byagenda kose. Mu gihe haba hari umuntu ubonye utari wasobanukirwa neza n’ibyiza byo kurya imboga, ntabwo wagakwiye kugenda udasangije ibyiza by’imboga abandi.

Inyungu ziri mu kurya imboga, zatumye Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), ku bufatanye nIkigo cy'Iterambere cy'u Bubirigi (Enabel), bashyira imbaraga mu bukangurambaga bwo gusobanurira abantu ibyiza byo kurya imboga. Ni ubukangurambaga bwatewe inkunga n’Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi (Union européenne) na Luxembourg.

MINAGRI iributsa ko ari ingirakamaro cyane, iti: “imboga tuzihinge mu ngo iwacu, yewe no ku butaka buto nko mu karima k’igikoni, mu busitani, mu bikoresho tutagikoresha n’ahandi, ubundi izo tubura tuzihahe. Mbere yo kuzirya ariko tuzitegurane isuku, ikindi twirinde kuziteka mu mazi menshi no kuzitinza ku ziko, kugira ngo zidatakaza intungamubiri zazo”.

Nyuma y’uko kurya imboga ubigize umuco mu rugo rwawe, ukwiriye no gusangiza inshuti zawe ayo makuru meza yabafasha mu kwita neza ku buzima bwabo, ukabakundisha kurya imboga. Mu gihe hari abo wasuye bakakuzimanira kenshi amafunguro atariho imboga, ushobora kubikora mu kinyabupfura ukabakundisha kurya imboga, ntizihenda kandi zuje intungamubiri.


Amashu ni ngenzi cyane, arahendutse kandi nawe wayahinga yaba mu murima wawe no mu karima k'igikoni


MINAGRI irasaba abanyarwnda guhinga imboga kuko zuje intungamubiri


Ibitunguro biri mu mboga zifite akamaro gakomeye mu buzima bwawe


MINAGRI iri mu bukangurambaga bwo kwibutsa abanyarwanda akamaro k'imboga






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND