“Yohana 8:32 Ukuri niko kuzababatura” Ijambo ry’Imana kaminuza ya gikirisitu ya Yonsei igenderaho kuva yashingwa n’abamisiyoneri b’Abanyamerika mu mwaka wa 1855.
Ku mugoroba wo kuri uyu
wa 4 Kamena 2024, Nyakubahwa Perezida Paul Kagame yahawe impamyabumenyi y’ikirenga
mu bigendanye n’ubuyobozi (Public policy and Management). Uyu muhango wo
guhabwa iyi mpamyabumenyi yahuriranye
kandi n’uko yari amaze iminsi mu gihugu cya South Korea aho yari yaritabiriye
inama ya Korea-Africa Summit.
Iyi mpamyabumenyi y’ikirenga
yayiherewe mu gihugu cya South Korea ayihabwa na Kaminuza ya Yonsei imwe mu
zikomeye mu gihugu cya South Korea ndetse no ku isi hose muri rusange.
Mu ijambo rye ubwo
yahabwaga iyi mpamyabumenyi y’ikirenga, Perezida Kagame yavuze ko Kaminuza ya
Yonsei ihawe ikaze mu Rwanda kugira ngo ifatanye n’abanyarwanda gukomeza gukora
ubushakashatsi ndetse no ubuvumbuzi mu bya siyansi ndetse no guhanahana
ubumenyi mu rubyiruko rw’ibi bihugu byombi.
Ati “Bimwe mu byo
twafatanyamo harimo ubushakashatsi, ubuvumbuzi mu bya siyansi, no guhanahana
ubumenyi mu rubyiruko rwacu. Nizeye ko ubu bufatanye bw’u Rwanda na Kaminuza ya
Yonsei buzabyara umusaruro mu bihe biri imbere. Umuryango mugari wa Kaminuza ya
Yonsei uhawe ikaze mu gihugu cyacu.”
Iyi kaminuza ya Yonsei ni
imwe muri kaminuza zikomeye ku Isi ikaba kandi imaze igihe itanga ubumenyi
ntagereranwa. Ibyo wamenya byose kuri iyi kaminuza yahawe ikaze mu Rwanda mu
rwego rwo kungurana ubumenyi.
Yonsei University ifite
amateka kuva mu mwaka wa 1885 ikaba ari kaminuza yigenga ishingiye ku idini rya
Gikirisitu. Ijambo riranga iyi kaminuza, riboneka muri Bibiliya mu gitabo cya
Yohana 8;32 havuga ngo “Ukuri niko kuzababatura”.
Amateka ya kaminuza ya
Yonsei yatangiye ku wa 10 Mata 1885, ubwo hashyirwagaho ibitaro bya mbere byari
bikomeye muri icyo gihe mu gihugu cya Korea byitwa “Gwanghyewon” bivuze ngo “Inzu
ifasha abantu bose” nyuma y’ibyumweru bibiri bifunguwe, Umwami Kojong yahise
aha ibi bitaro izina rya “Chejugwon”.
Gwanghyewon yashinzwe n’umukomisiyoneri
w’Abanyamerika b’Abaporotesitanti, Horace Newton Allen. Mbere y’uko ibi bitaro
bifungurwa, Umumisiyoneri Horace G. Underwood yafashije Korea mu bikorwa by’ubuvuzi
I Chejungwon ubwo yahitaga atangira n’imirimo ye mu burezi. Ibi bikorwa by’aba
bamisiyoneri bikoreye I Chejungwon nibyo byabaye intangiriro n’ishingiro rya
Kaminuza ya Yonsei.
Mu gihe cy’ubukoroni bw’abayapani
mu gihugu cya Korea, habaye impinduka nyinshi. Mu mwaka wa 1894 igihe habaga
intambara ya mbere y’ubuyapani na Korea, ntabwo Goverinoma ya Korea yashoboye
gukomeza gutera inkunga ibi bitaro kuko bari bashyize imbere intamabara. Icyo
gihe, Itorero ry’Abaporotesitanti ryahise rifata inshingano zose kuri ibi
bitaro.
Mu mwaka wa 1899, Avison
yasubiye muri Amerika yitabiriye inama y’Abamisiyoneri yabereye mu mujyi wa New
York hanyuma asobanura byinshi ku munsinga w’ubuvuzi ari bafite mu gihugu cya
Korea. Louis Severance wakomokaga I Cleveland muri Leta ya Ohio akaba yari umucuruzi, yahise yitanga amafaranga menshi
ategeka ko hubakwa izindi nyubako nshya z’ubuvuzi. Chejungwon yaje guhindurirwa
izina ihita yitwa ibitaro bya Severance.
Chejugwon byari ibitaro
bya mbere muri Korea bitanga ubuvuzi ariko bakanahugura abantu ku bigendanye n’ubuvuzi.
Mu mwaka wa 1886 nyuma y’umwaka umwe ibi bitaro bishinzwe, bafashe abanyeshuri
16 aba aribo batangira kwigisha. Mu mwaka wa 1899, Chejugwon nibwo bemewe nk’ishuri
ryigisha ubuvuzi. Kugeza magingo aya, bari bamaze kwitwa Severance Union
College.
Nyuma yo guhatana muri
byinshi basabwa ibyangombwa batabasha kubona nk’ishuri ryo mu gihugu cya Korea
n’intamabara z’urudaca, bigakubitaniraho n’intambara za hato na hato, Severance
College yaje kugira agahenge hanyuma ibaho irakora ariko bias nk’aho iby’aho
bidafite umurongo neza.
Hari indi kaminuza ya
Yonhi yari mu bihe bitorshye nayo yafunguwe n’umumisiyoneri Horace G. Underwood
ariko nayo igahura n’imbogamizi zo kuyifunga bya hato na hato. Mu mwaka wa
1947, habayeho ibura ry’abarimu mu gihugu cya Korea hanyuma basaba iyi kaminuza
guhugura abantu bakaba bakwigisha. Muri iyi kaminuza niho harimo amashami
menshi arimo uburezi, ibya Politiki, imibereho y’abantu ndetse n’andi masomo
menshi.
Mu mwaka wa 1948, Severance
Union College nayo yatangiye gutanga uburezi ku baturage ba Korea nk’umuti wo
guhangana n’ibura ry’Abarimu muri iki gihugu cyari kimaze igihe mu ntamabara z’urudaca.
Mu mwaka wa 1957, Severance
Union College n’ibitaro bya Severance byihuje na Yonhi hanyuma bakora kaminuza
ya Yonsei. Mu mwaka wa 2013, iyi Kaminuza yaje ku mwanya wa 73 muri kaminuza
zikomeye ku Isi. Ni mu gihe mu mwaka wa 2016 yari ku mwanya wa 105. Bigaragaza
ko iyi kaminuza igenda izamura urwego.
Magingo aya, iyi kaminuza
ifite amashami arenga 50 haba mu kiciro cya mbere cya Kaminuza ndetse n’ikiciro
cy’ikirenga. Iyi kaminuza kandi ifite inyubako zikorerwamo ubushakashatsi
zirenga 100 zifasha abari gyukora ubushakashatsi kubona ibyo bifuza byose.
Magingo aya kandi, iyi
kaminuza ifite amashami abiri mu gihugu cya Korea afasha abanyamahanga bayigamo
ndetse n’abenegihugu. Yonsei akaba ari imwe muri kaminuza zikomeye mu bijyanye
kandi na Siyansi birenze kuba ari Kaminuza yigenga ariko ishingiye ku idini rya
Porotesitanti.
Kaminuza ya Yonsei ni imwe muri kaminuza zikomeye ku Isi.
Kaminuza ya Yonsei ni imwe muri kaminuza zikuze muri Korea ikaba igendera ku ndangagaciro za Gikirisitu byumwihariko ku ijambo ry'Imana riboneka muri Yohana 8:32.
Perezida Kagame yahawe impamyabumenyi y'ikirenga na kaminuza ya Yonsei yo muri Korea
Muri iyi kaminuza hari hashyizemo amafoto ya Perezida Kagame mu rwego rwo kumwitegura
Perezida Kagame yasuye ikigo cy'iyi kaminuza kigisha ibijyanye n'ubuvuzi
Perezida Kagame wari wahrekejwe na Irene Claudette, umunyamaganga wa Leta muri Minisiteri y'uburezi, yahaye ikaze iyi kaminuza mu Rwanda
Reba ikiganiro Perezida Kagame yagejeje ku bitabiriye ibi birori
TANGA IGITECYEREZO