Umuhanzi Ross Kana ubarizwa muri Label izwi nka 1:55Am yerekeje mu gihugu cya Ethiopia, aho agiye mu bikorwa byerekeranye n’umuziki binategura ibihangano yitegura gushyira hanze.
Kuri
uyu wa Kabiri tariki 04 Kamena 2024, ni bwo Ross Kana wakunzwe
cyane mu ndirimbo yise ‘Sesa’ yerekeje ku Kibuga mpuzamahanga cy'indege cya
Kanombe, aho yafashe rutemikirere imwerekeza mu gihugu cya Ethiopia muri
gahunda zirimo iza muzika ndetse n’ize ku giti cye. Biteganijwe ko azamarayo
ibyumweru bitatu.
Ross
Kana yakomoje ku ndirimbo za bagenzi be bahuriye muri Label, Element wamaze
gushyira hanze indirimbo yise ‘Milele’ ndetse na Bruce Melodie witegura
gushyira ahagaragara ‘Soweto,’ avuga ko ari indirimbo nziza cyane, anaboneraho
kuvuga ku mishinga ari gutegura ku ruhande rwe.
Yagize
ati: “Njyewe rero ndi umwe mu bapeti batagira igitutu. Nta gitutu ngira kubera
ko ibintu mba ndi gukora ndabitegura nkabitanga. Rero iyo mbitanze, ntabwo nshobora
kuvuga ngo runaka kuko yasohoye, ngo njyewe ngire icyo gitutu. Ipiganwa mfite
ntabwo ari iryo gukora ibintu byinshi ahubwo ni iryo gukora ibintu byiza.”
Uyu
muhanzi yumvikanishije ko kuba atari gusohora indirimbo atari uko nta
ziharihari ahubwo ari uko ari gutegura ibintu byiza kandi bizwi ko ibyiza
bisaba umwanya uhagije.
Ati:
“Ndimo gutegura ibintu byiza, byiza cyane.”
Yashimangiye
ko kuba ari ku isoko rimwe n’abandi bahanzi bakomeye nta mpungenge bimuteye
kuko yinjira mu muziki yari asanzwe abizi ko bazahahurira, avuga ko ashaka
gukora ibintu bye ntawe agendeyeho.
Ross
Kana yavuze ko nta na rimwe mu buzima bwe azigera akorera ku gitutu ngo bitumen
atanga ibintu bidashyitse. Yasobanuye ko umuziki we azwukora neza yitonze
atitaye ku bivugwa ku buryo nashyira hanze indirimbo izaba inogeye amatwi ya
buri wese.
Yatangaje
ko mu minsi iri imbere azavuga birambuje ku bijyanye na EP (Extended Play)
azashyira hanze, ahishura ko kuri ubu ahugiye mu bikorwa bisanzwe by’umuhanzi
ku giti cye birimo za collabo n’abandi bahanzi ndetse n’indirimbo nshya
azashyira hanze mu ntangiriro za Nyakanga.
Uyu
muhanzi umaze umwaka urenga yinjiye muri Label izwi nka 1:55Am, yashimiye
abahanzi bayihuriyemo avuga ko abakunda kandi abafata nk’abavandimwe be, cyane
ko bashyira imbaraga zabo zose mu kumushyigikira mu rugendo rwe rwa muzika.
Ross Kana yafashe rutemikirere yerekeza muri Ethiopia
Yateguje indirimbo nshya, ashimangira ko nta gitutu ajya ajyaho mu gusohora indirimbo
TANGA IGITECYEREZO