RFL
Kigali

Bishobora guhwaniramo nka Meddy na Mimi! Iby'inkumi ikomeje kubwirana amagambo aryohereye na Element-AMAFOTO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:4/06/2024 9:16
0


Anitah Muller umukobwa ugaragara mu mashusho y’indirimbo nshya ya Element, bakomeje kubwirana amagambo aryohereye bishoboka ko inkuru yabo yazaba nk'iya Meddy na Mimi bahujwe n'indirimbo 'Ntawamusimbura' ubu bakaba barasezeranye kubana akaramata banafitanye umwana w'umukobwa.



Nk'uko byari biteganijwe Gicurasi igana muri Kamena 2024, nibwo Element yasohoye indirimbo ‘Milele’ ikaba ari indirimbo y’urukundo.

Kenshi Element yagiye yumvikana avuga ko ibihangano byose akora biba bifite akenshi inkuru ishamikiye ku buzima bwe bwite.

Kuba yabwira umukobwa ko ari uw’ubuzima bwe bwose nubwo agaragara mu mashusho y’indirimbo ye bamwe babifashe mu bundi buryo.

Iyi nkumi yitwa Anitah Muller na we yagaragaje ko yishimira bikomeye Element ati”Ntewe ishema na we.”

Indirimbo Element wamamaye mu gutunganya umuziki akaza kwinjira mu birebana no kuririmba kugeza ubu amaze gukora n’eshatu.

Uhereye kuri ‘Kashe’ ishingiye ku nkuru mpamo y’umukobwa bakundanye akayimukorera batandukana agahitamo kuyisangiza abandi.

Hakaza ‘Fou De Toi’ yatangiye ari iya Ross Kana nyuma ikaza kuba iya Element aba bombi bakayihuriramo na Bruce Melodie.

Ikaba ari indirimbo yamaze gufata imitima ya benshi ku buryo na Rayvanny asa n’uwayifatiyeho urugero akora ‘Mi Amor’ yahuriyemo na Gerilson Insrael.Dore ko muri Tanzania nk'uko Juma Jux aheruka kubitanga iyi ndirimbo yigaruriye imitima ya benshi.

Iya Gatatu ikaba ari ‘Milele’ yashyize hanze mu masaha y’umugoroba wa tariki 03 Kamena 2024.

Kimwe n’izindi zose iyi ndirimbo nshya nayo yitezweho gutanga umusaruro wo hejuru.

KANDA HANO UREBE UNUMVE 'MILELE'

">

Anitah Muller na Element aha bari kumwe mu ifoto y'urwibutso kugeza ubu ntawe uzi umubano wabo uko uhagaze dore    Element ufatwa nka Meddy w'iyi minsi mu muziki usanzwe wasanga bigenze kimwe na we inkumi yifashishije mu mashusho bakazanakomezanya mu buzima busanzweMu minsi yashize Element yumvikanye avuga ko uyu ari we w'ubuzima bwe ibyo bamwe bafashe nko kwamamaza indirimbo ye nshyaAnitah Muller nta byinshi bisanzwe bimuzwiho gusa ikigaragara ni uko ari umukobwa uvuka ku mwirabura n'umuzungu

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND