Umuraperi Muheto Bertrand wamamaye nka B.Threy yatangaje ko Hagenimana Jean Paul wamamaye nka Bushali amufata nka Kapiteni we ashingiye ku rugendo rw’imyaka irenga itanu ishize baziranye, yavuyemo guhurira mu bitaramo n’indirimbo zaciye ibintu hirya no hino, kandi ubushuti bwabo bukaba bukomeje kwaguka.
Aba baraperi bafatwa nk’impanga, ahanini biturutse ku mibereho yabarenze kuva bakwinjira mu muziki, ibitaramo bombi bagaragayemo bahuje imbaraga, indirimbo zidasanzwe zubakiye ku mudiho wa Kinyatrap, no kuba bombi barakomeje gukorana ntibagirane ikibazo.
Ni gacye umwe uzamubona yatumiwe mu gitaramo, ngo undi umuburemo. Nk’ubu bombi bazaririmba mu gitaramo cya Ruger cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Ukuboza 2024, nyuma y’aho barataramira no muri Kigali Universe, mu gitaramo cyo gufasha Kivumbi King kumurika Album ye yise ‘Ganza’.
Aba baraperi kandi ni inshuti z’akadasohoka, ku buryo mu mezi ashize banajyanye mu bitaramo byabereye mu Bufaransa- Bwari ubwa mbere bahageze.
Mu kiganiro n’itangazamakuru, kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Ukuboza 2024, B-They yabajijwe uko yiyumva iyo ahuriye mu bikorwa by’umuziki na Bushali, asubiza ko biba ari ibihe bidasanzwe, kuko amufata nka Kapiteni we, we akaba umunyezamu.
Ati “Mumfashe gushimira Bushali! Bushali kuri njyewe ni umuntu navuga ngo ni kapiteni mu kibuga (wanjye) hanyuma njyewe nkaba ndi nk’umunyezamu, umuntu ukurikira kapiteni mu kibuga aba ari umunyezamu, abantu bose bagira imigenzo yabo. Kuba rero twahurira ku rubyiniro, ni ugutera imbere imbaraga bafana bose.”
Yavuze ko ashingiye ku mibanire ye na Bushali, abona ko kuba barahisemo kujya bahuza imbaraga mu muziki wabo bisobanuye ikintu kinini cyane. Ati “Nta mbaraga zanjye Bushali adahari, cyangwa se nawe ntahari. Mu gihe rero twahuye biba ari ibintu by’imigenzo.”
B-Thery yavuze ko gutangirana na Bushali bashyize imbere gukora injyana ya Kinyatrap, byatumye umubare munini w’abafana ubiyumvamo, ndetse bahora batekereza ko mu gihe runaka bashobora kuzongera guhuza imbaraga bakaba bakorana indirimbo.
Ku mbuga zitandukanye huzuyeho indirimbo nyinshi Bushali yakoranye na B-Threy. Bombi bahuriye mu ndirimbo nka ‘Niki’, ‘Iraguha’ yanaririmbyemo Slum Drip, ‘Nituebue’ yatumye bahangwa amaso na n’uyu munsi, ’250’ yaririmbyemo Slum Drip na Dizo Last.
Hari kandi indirimbo ‘Amabara’ yaririmbyemo Amalon, Alyn Sano ndetse na Marina. Bombi kandi bahuriye mu ndirimbo ‘Twuhawe’ yaririmbyemo Mapy, Ish Kevin, Kenny K-Shot, n’abandi.
Banahuriye mu ndirimbo ‘Blessed’ ya Wamunigga yanaririmbyemo Bull Dogg, Bruce The 1St n’abandi. Bushali kandi aherutse gushyira ku isoko Album ‘Full Moon’ ndetse mu bahanzi yifashishije harimo B-Threy.
B-Threy
yatangaje ko anyurwa n’imibanire ye na Bushali ndetse amufata nka Kapiteni
B-Threy na Bushali bafatwa nk’abaraperi b’impanga hashingiwe ku bikorwa bibahuza n’ibyo bagiye bahuriramo
B-Threy
na Bushali bamaze gukorana indirimbo nyinshi, kandi hafi ya zose zanyuze
ibihumbi by’abantu hirya no hino
KANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO 'IRAGUHA' IRI KURI ALBUM YA BUSHALI
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NITUEBUE' YAMAMAYE MU BURYO BUKOMEYE
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'BLESSED' IGARAGARAMO BUSHALI NA B-THREY
TANGA IGITECYEREZO