Kigali

Agezweho: Mbappe araramutswa i Madrid, Arsenal na Victor Osmhen bishobora kuba ubuki

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:4/06/2024 8:59
0


Inkuru ishyushye kugeza ubu ni uko Kylian Mbappe yamaze kuba umukinnyi wa Real Madrid mu buryo budasubirwaho, mu gihe Victor Osmhen we yatangiye guhindura ibitekerezo bimujyana muri Arsenal.



Ibinyamakuru bitandukanye birimo BBC Sports, InyaRwanda, The Sun, The Guardian, AlJazeera n'ibindi, byahurije ku nkuru yabaye kimomo ku isi ko nyuma y'igihe kinini Mbappe yifuza gukinira Real Madrid, akaba yamaze kugera ku nzozi ze.

Ku itariki 3 Kamena 2024 ni bwo umufaransa Kylian Mbappe yatangajwe nk'umukinnyi mushya ugiye gukinira Real Madrid.

Ikinyamakuru O Jogo cyo muri Portugal, cyatangaje ko Bayern Munich ikomeje imigambi yo kwegukana Umunya Portugal, akaba na Kapiteni wa Manchester United, Bruno Fernandez.

The Mirror yavuze ko Umwongereza Jadon Sancho watijwe na Manchester United muri Brussia Dortmund, ashaka kugaruka muri Manchester United, gusa akemeza ko azayigarukamo umutoza mukuru Eric Ten Hag abanje kwirukanwa.

Gazetta dello Sports mu Butaliyani, yatangaje ko rutahizamu ukomoka muri Nigeria, Victor Osmhen, ategereje ubutumwa buvuye muri Arsenal busaba Napoli ko yamubagurisha, cyangwa agahitamo kwerekeza muri Saudi Arabia.

Victor Osmhen, asa n'aho yahinduye ibitekerezo kubera ko mu minsi ishize yari yatangaje ko ashaka gukinira Chelsea, gusa kuva Chelsea yatandukana na Mauricio Pochettino, Arsenal niyo ishobora kubyungukiramo. 

Football Insider yatangaje ko Sir Alex Ferguson wahoze atoza Manchester United, yihuriye n'ushinzwe ibikorwa y'umupira w'amaguru muri Crystal Palace.

Icyo Sir Alex Ferguson ashaka kuganiraho na Dougie Freedman ni ukugira ngo Manchester United itangire gukurikirana bamwe mu bakinnyi ba Crystal Palace, barangajwe imbere na Michael Olise ndetse na Ebrech Eze.

The Mirror yatangaje ko muri iyi mpeshyi, Liverpool na Crystal Palace ziteguye guhanganira Umuhorandi ukinira Leeds United, Crysencio Summerville.

Football Insider yatangaje ko Kevin De Bruyne ukomoka mu Bubiligi ukinira Manchester City, yiteguye kubona amafaranga menshi amwerekeza muri Saudi Arabia.

Shampiyona ya Saudi Pro League, iherutse gutangaza ko ishaka kuba Shampiyona ikomeye kurenza n'izindi zose ku isi, yewe ikarenga no kuri English Premier League.

Marca muri Esipanye yavuze ko Umunya Portugal Cristiano Ronaldo yiteguye kongera gukinana n'abakinnyi nka Casemiro uri muri Manchester United, na Nacho Fernandez, aba bombi bakinnye muri Real Madrid, gusa we yiteguye ko muri iyi mpeshyi bazamusanga muri Al-Nassir.

 

Kylian Mbappe yamaze kuba umukinnyi wa Real Madrid mu buryo budasubirwaho 


Nyuma y'igihe kinini Mbappe yari afite inzozi zo gukinira Real Madrid yageze ku nzozi ze


Victor Osmhen yahinduye ibitekerezo bishobora kumujyana muri Arsenal cyangwa muri Saudi Arabia 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND