Soloba yakoze filime igaruka ku nshuti zihemukirana, ikaba yarasobanuwe na Sankara uri mu bihagazeho, ikinwamo n’abanyamahanga.
Mu ntangiriro za Gicurasi 2024, ni bwo Soloba yatangiye
gushyira hanze filime yise ‘Ndi Umusirikare’, ikomeje kugira igikundiro mu bice
byayo bimaze kujya hanze.
Kuri ubu agarukanye iyo yise ‘Fake Friend’ ifite
amashusho yafatiwe mu Rwanda n'andi yo muri Afurika y'Epfo, ikaba ikinamo umuzungu
umaze kwamamara nka Dumba muri sinema y’i Kigali.
Mu kiganiro na inyaRwanda, Soloba yavuze ko Fake
Friend ari filime igaragaza ukuntu abantu bateye, uko ushobora kubana
n’umuntu wari wizeye akaguhemukira ku munota wa nyuma.
Inkuru ishingiro yayo Soloba ayisobanura agira ati ”Filime
yerekana umugabo n’umugore baba bafite ikibazo cyo kutabyara bose bacyekana, bibaza utabyara ari nde.”
Birangira umugore aciye inyuma umugabo, bakamutera inda, umugabo akishyira mu myanya azi ko ari we watsinze igitego, nyamara rwaratashywe
n’inshuti ye magara yatangiye no gushaka kumwica.
Soloba n'ubwo muri iyi minsi afite imirindi muri filime n’urwenya, ariko ni umuhanzi mwiza n’umwanditsi w’indirimbo wanitabajwe na Rema Namakullah ufitanye indirimbo na The Ben.
KANDA HANO UREBE 'FAKE FRIENDS' FILIMI NSHYA YA SOLOBA
TANGA IGITECYEREZO