Umugabo umaze imyaka ibiri ashinze urugo yasabye ubufasha bw’inama nyuma yo gukunda umukobwa igihe kirekire ntibabane, ariko na nyuma yo gushaka umugore intekerezo zikaguma kuri wa wundi wa mbere.
Inkuru ye y’urukundo yatangiye mu mwaka wa 2013 ubwo
yakundaga umwana w’umukobwa wigaga mu mashuri yisumbuye, bakagirana ibihe byiza
byanze gusibangana mu bwonko bwe, bigakomeza no kumubangamira mu ntekerezo ari mu
rundi rushako.
Uyu mugabo utarifuje kuvuga izina ubwo yaganirizaga
Inyarwanda.com yavuze ko, igihe yafataga umwanzuro wo gushaka undi mugore
yumvaga atazigera asubiza intekerezo inyuma, ariko zo ziramuganza zimugumisha
muri ibyo bihe bya kera.
Urukundo rw'aba bombi rwaje kurangira mu buryo
budasobanutse bose batagizemo uruhare kubera ibihe, ariko uyu mugabo akomeza
kugumana amashusho ya wa mukobwa bakundanye mbere.
Izi ntekerezo zaje kuzuka bundi bushya ubwo yabonaga
nimero y’umukobwa bakundanaga kera, batangira kwibukiranya ibya kera ndetse
urukundo rugaruka bundi bushya.
Uyu mugabo avuga ko mu by'ukuri atifuza kureka
umugore bashyingiranwe cyangwa ngo amusabe gatanya, gusa yumva urukundo rw’uwa mbere
narwo atarureka ngo rwongere kumucika, kuko yasabye ko uwo mukobwa bakongera
kugirana ubushuti bugiye kure bufite intego byakunda bakabana.
Mu rusobe rw’intekerezo nyinshi, uyu mugabo arasaba
kugirwa inama. Ati “ Nkunda uwo twashakanye sinamuhemukira, ariko ndumva
ntakongera kwitesha amahirwe yo gutakaza uriya mukobwa twatandukanye mu buryo
butaduturutseho twembi!
Imbogamizi ikomeye aravuga ngo “Bizagenda gute
umugore wanjye amenye ko ndi mu rukundo n'umukobwa twigeze gukundana? Ese
imiryango yacu izamfata gute yambonaga nk’inyangamugayo? Ese nakwerura ngashaka
umugore wa kabiri byemewe n’imiryango n’amategeko bigakunda? Ndagisha inama.
TANGA IGITECYEREZO