Mike Kayihura yataramiye muri Uganda mu mpera z'icyumweru gishize, atanga ibyishimo ku bakunzi be batari bacye biifatanyije na we. Uko yitwaye muri icyo gitaramo, na n'ubu biracyaza imbere mu makuru y’imyidagaduro.
Igice cya mbere cya Mics ogf Kla Event yabaye kuwa
Gatanu tariki ya 25 Gicurasi 2024 mu kabyiniro ka Club Guvnor, cyasize imbuga n’ibinyamakuru
byo muri Uganda, bishishimira inkuru ndetse binasesengura umuziki udasanzwe wa Mike Kayihura.
N’ubu unyujije amaso mu makuru y’imyidagaduro akomeje
kuvugwaho muri Uganda nyuma y'iminsi itatu icyo gitaramo kibaye, Mike Kayihura aracyaza imbere. Ibi birori yataramiyemo byateguwe ku nkunga ya Don Julio Tequila.
Ni ibirori bizajya bitumirwamo abahanzi
bafite amajwi adasanzwe, bakora umuziki ukurura abatari bacye aho Mike Kayihura
ari muri abo kandi banamaze kugwiza igikundiro i Kampala.
Mike Kayihura yageze ku rubyiniro mu masaha ya saa saba z’igitondo, maze anyura abitabiriye ibi birori mu ndirimbo "Elevated" yakoranye n’umugandekazi Azawi.
Yakomereje kuri "Jaribu", "My Only
Baby", "Kante", "Tuza" na "Anytime". Zose yaziririmbanaga akantu ku kandi n’abari
bateraniye aho bari buzuye ibyishimo bafata amafoto n’amashusho y’urwibutso.
Mu gusoza, Mike Kayihura yarabashimiye ati: ”Mwakoze kwitabira
muri iri joro, mfitiye urukundo rudasanzwe Uganda, ndizera ko mwaryohewe n’ibirori.”
Uko yitwaye, byazamuye amarangamutima y'abamutumiye
nk'uko byatangajwe na Sammy Wetala, Umuyobozi wa kompanyi ya Nduguz Culture yari yamutumiye.
Sammy yumvikanye agira ati: ”Twagiye imihanda yose, tujya
kumuzana mu Rwanda kuko ari umuhanga. Turishimira umuco, imideli hamwe n’abantu
bishimira uyu muziki.”
Ibyishimo byari byose ku bitabiriye ibi birori by'akataraboneka Mike Kayihura yatanze ibyishimo bisendereyeAbantu bari bitabiriye ku bwinshi baje kwiyumvira umuziki uyunguruye wa Mike KayihuraDon Julio Tequila ikomeje kwishimirwa n'abanyabirori bo muri Kampala isoko imazeho iminsi itari myinshi
TANGA IGITECYEREZO