RFL
Kigali

Mike Kayihura aracyirahirwa nyuma y'iminsi 3 ataramiye muri Uganda-AMAFOTO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:28/05/2024 15:12
0


Mike Kayihura yataramiye muri Uganda mu mpera z'icyumweru gishize, atanga ibyishimo ku bakunzi be batari bacye biifatanyije na we. Uko yitwaye muri icyo gitaramo, na n'ubu biracyaza imbere mu makuru y’imyidagaduro.



Igice cya mbere cya Mics ogf Kla Event yabaye kuwa Gatanu tariki ya 25 Gicurasi 2024 mu kabyiniro ka Club Guvnor, cyasize imbuga n’ibinyamakuru byo muri Uganda, bishishimira inkuru ndetse binasesengura umuziki udasanzwe wa Mike Kayihura.

N’ubu unyujije amaso mu makuru y’imyidagaduro akomeje kuvugwaho muri Uganda nyuma y'iminsi itatu icyo gitaramo kibaye, Mike Kayihura aracyaza imbere. Ibi birori yataramiyemo byateguwe ku nkunga ya Don Julio Tequila.

Ni ibirori bizajya bitumirwamo abahanzi bafite amajwi adasanzwe, bakora umuziki ukurura abatari bacye aho Mike Kayihura ari muri abo kandi banamaze kugwiza igikundiro i Kampala.

Mike Kayihura yageze ku rubyiniro mu masaha ya saa saba z’igitondo, maze anyura abitabiriye ibi birori mu ndirimbo "Elevated" yakoranye n’umugandekazi Azawi.

Yakomereje kuri "Jaribu", "My Only Baby", "Kante", "Tuza" na "Anytime". Zose yaziririmbanaga akantu ku kandi n’abari bateraniye aho bari buzuye ibyishimo bafata amafoto n’amashusho y’urwibutso.

Mu gusoza, Mike Kayihura yarabashimiye ati: ”Mwakoze kwitabira muri iri joro, mfitiye urukundo rudasanzwe Uganda, ndizera ko mwaryohewe n’ibirori.”

Uko yitwaye, byazamuye amarangamutima y'abamutumiye nk'uko byatangajwe na Sammy Wetala, Umuyobozi wa kompanyi ya Nduguz Culture yari yamutumiye.

Sammy yumvikanye agira ati: ”Twagiye imihanda yose, tujya kumuzana mu Rwanda kuko ari umuhanga. Turishimira umuco, imideli hamwe n’abantu bishimira uyu muziki.”

Ibyishimo byari byose ku bitabiriye ibi birori by'akataraboneka Mike Kayihura yatanze ibyishimo bisendereyeAbantu bari bitabiriye ku bwinshi baje kwiyumvira umuziki uyunguruye wa Mike KayihuraDon Julio Tequila ikomeje kwishimirwa n'abanyabirori bo muri Kampala isoko imazeho iminsi itari myinshi 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND