RFL
Kigali

BAL 2024: Al Ahly Ly yasezereye Al Ahly ibitse igikombe giheruka ihita yerekeza muri 1/2

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:26/05/2024 17:20
0


Ikipe ya Al Ahly Ly Sporting Club yo muri Libya yasezereye ikipe ya Al Ahly Sporting Club yo mu Misiri ibitse igikombe cy'umwaka ushize iyitsinze amanota 86-77, ihita yerekeza muri 1/2 mu mikino ya nyuma ya Basketball Africa League 2024.



Ni mu mukino wakinwe kuri iki Cyumweru saa munani n'iminota 30 mu nzu y'imikino n'imyambaro ya BK Arena.

Ikipe ya Al Ahly Ly Sporting Club niyo yabonye mu nkangara mbere ku manota yakozwe na Majok Machar Deng.

Ikipe ya Al Ahly Sporting Club nayo ntabwo byatinze ngo yinjire mu mukino gusa Al Ahly Ly Sporting Club igakomeza kuyijya imbere mu bijyanye no gutsinda binyuze ku bakinnyi barimo Lual Lual Acuil na Robert Golden bakoraga amanota yiganjemo 2 bituma agace ka mbere karangira aribo bayoboye n'amanota 15-14.

Mu gace ka Kabiri amakipe yombi yaje akina adasigana mu bijyanye no gukora amanota ndetse hari naho byageze yose anganya amanota 18-18.

Al Ahly Sporting Club ibifashijwemo n'abakinnyi bayo barimo Amr Sherif Mohamed El Gendy Abdelhalim yaje kujya imbere Al Ahly Ly Sporting Club gusa ntibyatinda kuko habura iminota 3 ngo agace ja mbere karangiye Al Ahly Ly Sporting Club yaje kongera kuyobora binarangira ariyo ikiri imbere n'amanota 38 kuri 36.

Mu gace ka Gatatu Al Ahly Ly Sporting Club yaje igerageza gushyiramo ikinyuranyo cy'amanota menshi binyuze ku bakinnyi bayo ,Lual Lual Acuil na Majok Machar Deng bari bahiriwe no kuboneza mu nkangara.

Habura iminota 4 ngo aka gace karangire Al Ahly Sporting Club yarwanye no gukuramo ikinyuranyo cy'amanota 10 yari yamaze guterekwamo gusa karangira itabishoboye itsinzwe amanota 86 kuri 77.

Mu gace ka Kane arinako ka nyuma abakinnyi ba Al Ahly Ly Sporting Club barimo Majok Machar Deng baje bameze bakaniye bashaka kwegukana umukino bakora amanota yiganjemo 3 ndetse birangira babigezeho batsinze Al Ahly Sporting Club amanota 86 kuri 77.

Ikipe ya Al Ahly Ly iri gukina iyi mikino ya BAL ku nshuro ya mbere yahise igera muri 1/2 isezereye Al Ahly ifite igikombe cy'umwaka ushize wa 2023.




Al Ahly Ly yabimburiye andi makipe kugera muri 1/2






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND