RFL
Kigali

Inkuru y’indirimbo ‘Nkurikira’ Adrien Misigaro yakoranye na Israel Mbonyi-VIDEO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:26/05/2024 15:57
0


Mu masaha make ashize nibwo abaramyi Adrien Misigaro na Israel Mbonyi bagezweho kandi bafashe imitima ya benshi basohoye indirimbo bise ‘Nkurikira’ , banatanga agakeregeshwa ku mvano yayo.



Adrien Misigaro ufitanye indirimbo na Meddy zirimo ‘Niyo Ndirimbo’ igezweho na Israel Mbonyi umaze gushinga imizi mu kugira ibihangano bikundwa no hakurya y’inkombe z’u Rwanda bahuje imbaraga bishingiye ku bucuti.

Mu kiganiro InyaRwanda iheruka kugirana na Adrien Misigaro, yakomoje ku kuba ubucuti bwabo aribwo bwabaye imbarutso y’iyi ndirimbo.

Ibintu bitanyuranye n’ubutumwa yashyize hanze amenyesha ko iyi ndirimbo yamaze kugera hanze mu buryo bwe iyi nkuru yayiteruye avuga uko ubucuti bwabo bwavuyemo ubuvanimwe.

Ati”Nyuma y’imyaka myinshi y’ubucuti bwavuze ubuvandimwe, Israel Mbonyi nanjye twagiye duhurira mu bitaramo n’ibirori byanjye bitandukanye, ariko ntitwigeze tugira amahirwe yo gukorana indirimbo kugeza uyu munsi.”

Yongeraho ati”Benshi muri mwe mwakomeje kumbaza kubera iki tudakorana indirimbo, ndizera ko igihe nyacyo cyari iki indirimbo yamaze kugera hanze.”

Nyuma yo kuvuga ko igihe cyari iki, yaboneyeho gushimira abashyize ukuboko bose kuri iyi ndirimbo ‘Nkurikira’ barimo Bjc umaze gushinga imiziki mu gufata amashusho, Ishimwe Christian, umuhanga mu gutunganya amajwi no kuyayungurura kimwe na Yan Nick.

KANDA HANO UREBE UNUMVE 'NKURIKIRA'

">

Nyuma y'imyaka myinshi y'ubucuti bwavuyemo ubuvandimwe, Adrien Misigaro na Israel Mbonyi bashyize hanze indirimbo bakoranye Israel Mbonyi ari mu bahanzi bakiri bato ariko bamaze gushinga imizi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Karere

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND