RFL
Kigali

MC Darius yahishuye uko aba Producer batumye ava muri ‘Gospel’ akiyegurira ‘Secular’- VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:25/05/2024 20:05
0


Umuhanzi w’umunyarwanda ukorera umuziki mu Mujyi wa Paris mu gihugu cy’u Bufaransa, Kabalisa Darius [MC Darius], yatangaje ko yakuriye mu rusengero byatumaga ashaka gukora umuziki w’indirimbo zihimbaza Imana ‘Gospel’, ariko ko aba Producer batumye ahagarika inzozi yari afite atangira gukora umuziki usanzwe ‘Secular’.



Uyu muhanzi yabigarutseho nyuma y’uko ashyize hanze indirimbo y’urukundo yise ‘Ihorere’ yari amaze igihe akoraho. Ni indirimbo avuga ko yitondeye mu ikorwa ryayo, ahanini biturutse mu kuba ari imwe mu zizaba zigize Album ye.

Darius yavukiye mu Rwanda, ariko aza kugira amahirwe yerekeza mu Bufaransa. Yabwiye InyaRwanda ko mu 2000 yinjiye mu rusengero yumva Imana iramuhamagarira kuyikorera binyuze mu bihangano binyuranye, ariko ko ubwo yashakaga gutangira urugendo yakomwe mu nkokora n’imikorere y’aba Producer.

Ati “Ndabyibuka neza ko ninjiye mu rusengero mu 2000, numva Imana iransaba kuyikorera, nkorwa ku mutima n’ubutumwa bwigishijwe. Numvaga muri ‘Gospel’ ariho hantu nzagirira amahoro, nkaruhuka, mbese nkumva ndakorera Imana byuzuye.”

Yavuze ko n’ubwo yumvaga ari ubuhungiro bw’ubugingo bwe, ariko yananijwe cyane na ba Producer bituma atekereza ko yahindura umuvuno, akabanza kwiga kwikorera indirimbo (Production).

Ati “Nasangaga kenshi yaba ari umuhanzi mugenzi wanjye atanyitayeho, ndetse na Producer atanyitayeho, mfata umwanzuro nk’umuhanzi yo gukora indirimbo zisanzwe, ariko nanone nshyira imbere kumenya kwitunganyiriza indirimbo.”

Mu rugendo rw’indirimbo zisanzwe, yinjiriye mu ndirimbo yise ‘Tomber Amoureux’, ‘Soyez unis’ yahuje abahanzi banyuranye mu rwego rwo guhumuriza abantu, ‘Aucune Difference’, ‘il y’en a mal de la violence’ n’izindi zinyuranye.

Yanakoranye n’abahanzi banyuranye indirimbo zirimo nka ‘Nimuze’ n’izindi. Yavuze ko gukorera umuziki ku Mugabane w’u Burayi atari ikintu cyoroshye, biri mu byatumye ataragiye ashyira hanze indirimbo mu bihe bitandukanye.

Avuga ko indirimbo ye yise ‘Ihorere’ iri mu rurimi rw’Ikinyarwanda, kubera ko yakunze kuririmba cyane indirimbo zubakiye ku zindi ndimi.

Darius yavuze ko ashaka gushyira itafari ku muziki w’u Rwanda. Ati “Nihaye intego y’uko umuziki w’u Rwanda uzagera ku rwego Mpuzamahanga. Ndi umwana wa Kicukiro kandi ni ho nakuriye, ndashaka kugaragaza Isi yose impano yanjye.”


MC Darius yatangaje ko yakuze ashaka gukora umuziki w’indirimbo zihimbaza Imana akomwa mu nkokora n'aba Producer


Darius yavuze ko yibandaga ku kuririmba indirimbo ziri mu rurimi rw’Igifaransa, ariko ko muri iki gihe yabihinduye


Darius yavuze ko ashaka gushyira itafari ku rugendo rw’umuziki w’u Rwanda

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘IHORERE’ YA MC DARIUS



KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'SOYONS TOUS UNIS' YA MC DARIUS

">





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND