Umuhanzi w’umunyarwanda ukorera umuziki mu Mujyi wa Paris mu gihugu cy’u Bufaransa, Kabalisa Darius [MC Darius], yatangaje ko yakuriye mu rusengero byatumaga ashaka gukora umuziki w’indirimbo zihimbaza Imana ‘Gospel’, ariko ko aba Producer batumye ahagarika inzozi yari afite atangira gukora umuziki usanzwe ‘Secular’.
Uyu muhanzi
yabigarutseho nyuma y’uko ashyize hanze indirimbo y’urukundo yise ‘Ihorere’
yari amaze igihe akoraho. Ni indirimbo avuga ko yitondeye mu ikorwa ryayo,
ahanini biturutse mu kuba ari imwe mu zizaba zigize Album ye.
Darius
yavukiye mu Rwanda, ariko aza kugira amahirwe yerekeza mu Bufaransa. Yabwiye
InyaRwanda ko mu 2000 yinjiye mu rusengero yumva Imana iramuhamagarira
kuyikorera binyuze mu bihangano binyuranye, ariko ko ubwo yashakaga gutangira
urugendo yakomwe mu nkokora n’imikorere y’aba Producer.
Ati “Ndabyibuka
neza ko ninjiye mu rusengero mu 2000, numva Imana iransaba kuyikorera, nkorwa
ku mutima n’ubutumwa bwigishijwe. Numvaga muri ‘Gospel’ ariho hantu nzagirira
amahoro, nkaruhuka, mbese nkumva ndakorera Imana byuzuye.”
Yavuze ko n’ubwo
yumvaga ari ubuhungiro bw’ubugingo bwe, ariko yananijwe cyane na ba Producer
bituma atekereza ko yahindura umuvuno, akabanza kwiga kwikorera indirimbo
(Production).
Ati “Nasangaga
kenshi yaba ari umuhanzi mugenzi wanjye atanyitayeho, ndetse na Producer
atanyitayeho, mfata umwanzuro nk’umuhanzi yo gukora indirimbo zisanzwe, ariko
nanone nshyira imbere kumenya kwitunganyiriza indirimbo.”
Mu rugendo
rw’indirimbo zisanzwe, yinjiriye mu ndirimbo yise ‘Tomber Amoureux’, ‘Soyez
unis’ yahuje abahanzi banyuranye mu rwego rwo guhumuriza abantu, ‘Aucune Difference’,
‘il y’en a mal de la violence’ n’izindi zinyuranye.
Yanakoranye
n’abahanzi banyuranye indirimbo zirimo nka ‘Nimuze’ n’izindi. Yavuze ko
gukorera umuziki ku Mugabane w’u Burayi atari ikintu cyoroshye, biri mu
byatumye ataragiye ashyira hanze indirimbo mu bihe bitandukanye.
Avuga ko
indirimbo ye yise ‘Ihorere’ iri mu rurimi rw’Ikinyarwanda, kubera ko yakunze
kuririmba cyane indirimbo zubakiye ku zindi ndimi.
Darius
yavuze ko ashaka gushyira itafari ku muziki w’u Rwanda. Ati “Nihaye intego y’uko
umuziki w’u Rwanda uzagera ku rwego Mpuzamahanga. Ndi umwana wa Kicukiro kandi
ni ho nakuriye, ndashaka kugaragaza Isi yose impano yanjye.”
MC Darius
yatangaje ko yakuze ashaka gukora umuziki w’indirimbo zihimbaza Imana akomwa mu
nkokora n'aba Producer
Darius
yavuze ko yibandaga ku kuririmba indirimbo ziri mu rurimi rw’Igifaransa, ariko ko
muri iki gihe yabihinduye
Darius
yavuze ko ashaka gushyira itafari ku rugendo rw’umuziki w’u Rwanda
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘IHORERE’ YA MC DARIUS
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'SOYONS TOUS UNIS' YA MC DARIUS
TANGA IGITECYEREZO