RFL
Kigali

Itorero Inkurunziza rya Cyabatanzi ryatashye ikibuga cya Basketball kizafasha abanyeshuri gukora Siporo

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:25/05/2024 17:07
1


Abakristo b'Itorero Inkurunziza by'umwihariko abakunzi b'imikino bo muri iri Torero, bari mu byishimo byinshi batewe no kubona ikibuga kigezweho cy'umukino w'intoki wa Basketball cyubatswe mu gihe gito.



Itorero Inkurunziza Paroisse ya Cyabatanzi rikorera mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Rusororo, Akagari ka Gasagara, binyuze Ivugabutumwa bakora buri mwaka bise "Mission Week" bafatanyamo na Audacious Church - Manchester, ryashyikirije Umurenge wa Rusororo Ikibuga cya Basktball,  bubakiye ikigo cy'Amashuri abanza ya Gasagara. 

Uyu mushinga wo kubaka iki kibuga watangiye mu 2023 ubwo itsinda rya Audacious Church UK, ryagiriraga uruzinduko mu Rwanda mu bikorwa bitandukanye birimo no kubaka iki kibuga cya Basketball, bakaba bari bayobowe na Pastor Keith Reid umwe mu bashumba biri torero ushinzwe ibikorwa by’Ivugabutumwa (Mission Pastor).


Inkurunziza yamaze kuzuza ikibuga cya Basketball kizafasha abanyeshuri gukora siporo

Ubwo baheruka mu Rwanda mu 2023, bakoze kandi ibiterane by’ivugabutumwa, ndetse n’amahugurwa atandukanye yo guteza imbere abizera b'itorero Inkurunziza, Gutanga ibiryo, ubujyanama mu bijyanye n’ubuzima hamwe n’ubworozi. Mu minsi 11 bamaze mu Rwanda, banasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Rusororo mu muhango wo gutangiza igikorwa cyo kubaka ikibuga cya Basketball bwashimiye Inkurunziza idahwema guteza imbere ivugabutumwa n’imibereho myiza yabaturage batuye mu murenge wa rusororo, Akagari ka Gasagara.

Bashimiye Inkuruziza uruhare mu iterambere ry'abanyarwanda aho buri mwaka itanga ubufasha bw'ubwisungane mu kwivuza ku baturage bagera kuri 500 batishoboye, kubakira abatishoboye, kurihira abana amashuri binyuze muri gahunda yo guteza imbere uburezi.

Umunyamabanga w’Itorero Inkuru Nziza mu Rwanda, Pastor Ruzindana Lambert, wari witabiriye umuhango wo gutangiza igikorwa cyo kubaka iki gikorwa remezo cya Basketball, yavuze impamvu imutera gushima igikorwa cyo kubaka igikorwa remezo mu kigo cy’amashuri abanza ya Gasagara.

Yasobanuye ko iri torero rifite intego yo gufatanya na Leta mu guteza imbere iterambere ry’abaturage ndetse n’uburezi na cyane ko muri aka kagari nta kibuga cya Basketball cyari gihari, bityo rero bizera ko gufatanya n'iri shuri rya Leta bizateza imbere imyidagaduro ndetse n’uburezi bufite ireme mu rubyiruko.

Mu kiganiro na inyaRwanda, Ev. Cyiza Emmanuel, Umukozi ushinzwe Ivugabutumwa n'Amahugurwa (Evangelism and Training Coordinator) mu Itorero Inkurunziza mu Rwanda, akaba anungirije Umushumba w’Itorero Inkurunziza Paroisse ya Cyabatanzi, yahishuye indi mishinga Inkurunziza ifitanye na Audacous Church.

Yavuze ko bafite umushinga wo kubako ikigo cy’Iterambere ry’abaturage ba Gasagara (Cyabatanzi), akaba ari umushinga wakorewe inyigo n’igishushanyo mbonera cyarakozwe. Yavuze ko bifuza ko bakorerwa ubuvugizi kugira ngo uyu mushinga uhabwe icyemezo cyo kubakwa, cyane ko uzaba ugamije guteza imbere abaturage batuye muri Gasagara.


Ubwo hafungurwaga ku mugaragaro iki kibuga cya Basketball

Mu 2023 ni bwo hashyizwe ibuye ry'ifatizo kuri iki kibuga cya Basketball cyamaze gutahwa


Igishushanyo mbonera cy'inyubako Inkurunziza ishaka kubaka i Rusororo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ntakirutimana Eric 2 months ago
    Inkurunziza n'itorero turi gukunda igihe kukindi kuberako usibye no kudufasha kuramya no gushima ibyiza Imana idukorera ,badutera n'imbaraga n'ikizere cyiza cya hazaza.





Inyarwanda BACKGROUND