RFL
Kigali

Emmy ufatira icyitegererezo kuri Israel Mbonyi yanyujije ubuhamya bwe mu ndirimbo "Nisanzeyo" - VIDEO

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:25/05/2024 15:52
0


Twagirumukiza Emmanuel ukoresha Emmy mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana no ku mbuga nkoranyambaga ze zose, yakoze mu nganzo yitsa ku buhamya bwe by'ukuntu yamurikiwe n'Umucyo w'Uwiteka, akisanga ari umwana mu rugo.



Muri "Nisanzeyo", aterura agira ati "Nisanzeyo kuko nahiriye, sinzatinya namurikiwe n'umucyo, agakiza ku buntu bwawe katumye mba umwana mu rugo. Hari ubwiza byasize umugani ubwo nagendaga ntazi iyo njya nshakisha urumuri rwarasira mu mutima ku musaraba niho naruhukiye".

Umuramyi Emmy atuye mu Karere ka Bugesera mu Ntara y'Iburasirazuba, akaba ari umugabo wubatse usengera mu Itorero rya ADEPR. Mu buzima busanzwe arikorera. Uyu muhanzi ufatira icyitegererezo kuri Israel Mbonyi ukunzwe cyane mu ndirimbo "Nina Siri", yatangiye kuririmba mu mwaka wa 2022, ubu afite indirimbo 4.

Mu ndirimbo ye nshya yise "Nisanzeyo", ivuga ku nkuru mpamo y'ubuhamya bwe, ati "Ndi kuvuga ku buhamya bwanjye, mvuga ukuntu nagendaga ntazi iyo njya, nshakisha urumuri rwarasira mu mutima, ku musaraba niho naruhukiye, nari mboshye ndabohorwa n'imvune zumutima zirankira. Nisanzeyo muri urwo rukundo rwe".

Emmy avuga ko afatira icyitegererezo kuri Israel Mbonyi


Emmy amaze gukora indirimbo enye zirimo n'iyi nshya yise "Nisanzeyo"

REBA INDIRIMBO NSHYA "NISANZEYO" YA EMMY








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND