RFL
Kigali

Perezida wa Bugesera FC yavuze amafaranga batajya munsi kuri rutahizamu wabo anakomoza ku muterankunga

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:25/05/2024 15:15
0


Perezida w'Ikipe ya Bugesera FC, Gahigi Jean Claude yavuze ko batajya munsi ya 20 z'amafaranga y'u Rwanda ku ikipe ya yifuza rutahizamu wabo, Ani Elijah ndetse anakomoza ku muterankunga mushya bashobora kubona.



Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu ubwo yari mu kiganiro cy'imikino kuri Radio&TV 10, Urukiko rw'imikino. 

Gahigi abajijwe niba ari byo koko hari amakipe yifuza Ani Elijah nk'uko bimaze iminsi bivugwa yavuze ko ari byo ndetse ko nabo biteguye kumuha amahirwe bakaba bamutanga.

Yagize ati "Ani Elijah kugeza uyu munsi ni umukinnyi wa Bugesera FC, gusa mu by'ukuri dushobora kumuha amahirwe mu gihe yaba abonye ikipe irusha ubushobozi Bugesera FC yaba Police FC n'izindi zaba zimushaka.

Ariko ni umukinnyi tudashobora kuba twagurisha amafaranga macye nk'uko njya mbyumva kuko ahubwo natwe dushobora kugumana. Uyu munsi ni umukinnyi natwe twemera ariko mu by'ukuri ashobora kuba yagurishwa, ni uburenganzira bwe ndetse n'ubwacu".

Ku bijyanye n'amafaranga batajya munsi, yavuze ko ari miliyoni 20 Frw, aya akaba ari azajya kuri konti ya Bugesera FC ubundi iyo kipe yo izamugura ikivuganira na Ani Elijah amafaranga igomba kumuha.

Yagize ati: "Uyu munsi tumufite umwaka umwe usigaye w'amasezerano, mu mwaka umwe usigaye rwose yaba ari abo twaganiriye ntabwo ari umukinnyi ushobora kugurishwa munsi ya miliyoni 20 z'amafaranga y'u Rwanda aho kugira ngo tuyabure yahaguma."

"Miliyoni 20 Frw zigahabwa Bugesera FC, nimuramuka mwumvise yaguzwe munsi yayo muzamenye ko ntakiri Perezida. Ikindi mu by'ukuri ni uko Ani Elijah ashakwa n'amakipe menshi ntabwo ari Police FC gusa ariko mu by'ukuri twemera ko nayo mahirwe twayamuha cyane ko ubwo bushobozi babumubonyemo.

Burya ushobora no kwanga kurekura umukinnyi akanakina atishimye avuga ati barambangamiye, niba ahantu bashobora kumuha umushahara ukubye gatatu uwacu mu by'ukuri ni ibintu biba bishimishije".

Perezida wa Bugesera FC, Gahigi Jean Claude yanemeye amakuru avuga ko hari ikipe yo muri Denmark yaba igiye gutera inkunga Bugesera FC binyuze muri Ministeri ya Siporo n'Akarere avuga ko bakiri mu biganiro.

Ikipe ya Bugesera FC yasoje umwaka ushize w'imikino iri ku mwanya wa 13 n'amanota 32 nyuma yo kurokoka kumanuka mu cyiciro cya kabiri itsinze Etoile de l'Est ibitego 3-0 ku mukino wa nyuma wa shampiyona.


Ani Elijah ntazagurwa amafaranga ari munsi ya Miliyoni 20 Frw


Perezida wa Bugesera FC, Gahigo Jean Claude wavuze ko aho kugira ngo babure miliyoni 20 kuri Ani Elijah bamugumana nabo akazabakinira n'umwaka utaha w'imikino 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND