Kigali

Wayne Rooney mu myiteguro yo kubona akazi gashya

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:24/05/2024 7:28
0


Umwongereza Wayne Rooney wahiriwe no guconga ruhago, ariko ntahirwe no kuyitoza, ari mu biganiro na Plymouth Argyle ikina mu cyiciro cya kabiri mu Bwongereza.



Wayne Rooney utaraba umutoza usamaje, ari mu biganiro n'ikipe ya Plymouth Argyle ikina mu cyiciro cya kabiri mu Bwongereza kugira ngo abe yayibera umutoza mukuru.

Yari amaze igihe atoza abana ba Everton, nyuma yo kwirukanwa muri Birmingham City. Rooney yirukanwe muri Birmingham yari yarayitoje imikino 15, ubwo icyenda muri iyo akaba yarayiysinzwe.

Ikipe ya Plymouth Argyle irifuza Wayne Rooney nk'umutoza mushya, nyuma y'uko iherutse kwirukana Ian Foster utarayifashije kuzamuka mu cyiciro cya mbere.

Mu rugendo rwo gutoza, Rooney ntabwo araba igitangaza nkuko byari bimeze agiconga ruhago. Ari umukinnyi yakinnye imikino 763, anyura mu makipe atandukanye nka Everton, Manchester United zo mu Bwongereza, DS United na Derby MLS.

Ku kijyanye no gutoza, Rooney yatoje Birmingham City, ayirukanwamo ataramara amezi atatu, none ubu arifuzwa na Plymouth Argyle kugira ngo akomeze kureba niba azaba umutoza w'Akataraboneka. 


Rooney ari mu biganiro na Plymouth Argyle ikina mu cyiciro cya kabiri mu Bwongereza 








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND