Ikipe ya Motar FC ikina icyiciro cya gatatu mu mupira w'amaguru mu Rwanda, yarezwe na Classic FC kubera ibyangombwa by'impimbano bivugwa ko iyi kipe igenderaho.
Ni
ikirego cyatanzwe mu ijoro rishyira murukerera rwo kuri uyu wa Gatatu tariki 21
Gicurasi 2024. Ikipe ya Classic FC yatanze ikirego muri FERWAFA irega Motar FC,
ivuga ko mu mukino wa kamarampaka mu gushaka itike yo gukina icyiciro cya
kabiri wahuje aya makipe, Motar FC yakoresheje bamwe mu bakinnyi batujuje
ibisabwa.
Ikirego cya mbere, ikipe ya Classic FC ibarizwa i Rwamagana, ivuga ko abakinnyi barimo Cyishatse Aime Tito na Kayitare Jean De Dieu bagaragaye ku mukino, badafite ibyangombwa byo gukinira Motar FC.
Ikirego cya 2 kivuga ko ikipe ya Motar nta byangombwa ifite by'abakinnyi ikinisha kuko ibyangombwa abakinnyi bakiniraho ari iby'ikipe yitwa Biker football club.
Classic FC yasabye FERWAFA kuyiha ubutabera ikareba mu byangombwa by'abakinnyi ba Motar FC
Ikirego cya 3 kivuga ko Motar FC yakinishije umukinnyi witwa Kehinde Noah Olutekundi adafite ibyangombwa bimwemerera gukorera mu Rwanda.
Ikirego cya kane Classic FC yatanze, yavuze ko Motar FC yakinishije umukinnyi witwa Philbert Izere Mahoro kandi yarahinduriwe umwirondoro w'umwimerere ndetse akaba yaragaragaye ku mukino. Kugeza ubu ntacyo Motar FC iratangaza ku byo ishinjwa.
Aya
makipe yombi umukino ubanza wabaye tariki 18 Gicurasi wabereye i Nyamirambo,
Motar FC yatsinze Classic FC ibitego 4-0, mu gihe umukino wo kwishyura wabaye
kuri uyu wa kabiri tariki 20 ubera i Rwamagana, urangira Classic FC itsinze
igitego 1-0 ndetse ihita isezererwa ku giteranyo cy'ibitego 4-1.
Motar FC ni ikipe imaze umwaka ishinzwe ikaba yarashinzwe n'abamotari mu ntego zo gukora siporo
TANGA IGITECYEREZO