RFL
Kigali

Imvano y’icyaremwe gishya, ibitaravuzwe ku itandukana rye na Bigomba Guhinduka: Ikiganiro na Clapton –VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:22/05/2024 10:44
0


Ni umwe mu bakinnyi beza ba filime akaba n'umunyarwenya uri bakomeye mu Rwanda; uwo ni Mugisha Emmanuel wamamaye nka Clapton Kibonge watangiye kugaragaza impano ye akiri mu mashuri yisumbuye aho yasetsaga abanyeshuri, ariko kandi ni impano atisangije kuko hari abo mu muryango we bayisangiye.



Umubyeyi (Se) yamubahaye hafi ku kigero cy'aho yamubwiraga ko kugira amanota meza mu ishuri azabimuhembera, ndetse hari ubwo yagize amanota meza amuhemba kumukorera indirimbo n'ubwo itigeze isohoka kugeza n’ubu.

Uyu mugabo w'abana batatu, mu myaka 15 ishize ari muri Cinema, asobanura ko yabanje gukina muri filime z'abandi, ariko kandi anashyira imbere isengesho, asengera ibikorwa bye.

Byatumye igihe kigera atangira kwikorera atinyuka umurimo. Clapton Kibonge avuga ko gutangira kwikorera bisaba kubanza kumva ko hari icyo ushaka gukora.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Clapton yavuze ko ishuri rye ryabaye gukora amakosa ariko yirinda kuyasubiramo. Asobanura ko filime yagiye akinamo zamwubakiye izina mu buryo bukomeye, ariko kandi zimufasha no kwiga birushijeho byatumye yiyemeza gukora cinema.

Ati "Kuri njye ishuri ryanjye ryabaye iryo gukina muri Seburikoko, ishuri ryanjye riba kureba uko abandi bakina, ishuri ryanjye ryabaye gukora amakosa nkirinda kuyasubiramo. Ibyo bintu byo gutera imbere biravunanye.... banza utangire mu bushobozi bwawe bucye."

Yahamije ko nta muntu umenya ko afite impano 'ahubwo impano uyimenya binyuze mu bantu bayibona'. 

Yagaragaje ko hari abashaka kwinjira mu bikorwa runaka kubera ko babonye bagenzi b'abo babikora, nyamara yakabaye akora ibikorwa bye ashingiye ku muhamagaro yiyumvamo n'amahitamo ashaka gukora.

Atangira kwikorera ni nabwo yagaragaje itsinda rya 'Bigomba Guhinduka'

Ni itsinda ryamamaye cyane mbere na nyuma y'icyorezo cya Covid-19, ahanini biturutse ku mashusho bagiye basakaza ku mbuga nkoranyambaga. Igihe cyarageze ariko batangaza ko batandukanye na Clapton nyuma y'igihe bari bamaze bakorana.

Bari kumwe babonye ibiraka bikomeye, ndetse yagiye abafasha kubona ibirori n'ibitaramo bigaragajemo mu bihe bitandukanye.

Clapton yabwiye InyaRwanda ko gufasha ari kimwe mu by'ingenzi ashyira imbere mu buzima bwe, kuko ari ibintu yatojwe na Se, biri no mu mpamvu zatumye ashaka gushyigikira impano ya Japhet na Etienne.

Ati "Ntabwo ari mu buhanzi gusa, kuko no mu buzima busanzwe bimbamo." Uyu mugabo yavuze ko nyuma yo gutandukana na Japhet na Etienne, byatumye afata umwanzuro wo guhagarika kongera gufasha abahanzi bagenzi be bitewe  n'uko bamwe yarabafashaga akabahugiraho ibikorwa bye bigasubira inyuma.

Ati "Gufasha byo kuvuga ngo gufata umuhanzi byo narabihagaritse. Kubera ko iyo nabikoraga, narabikoraga cyane bigatanga umusanzu ariko njye nk'umuhanzi sinkora kubera ibikorwa by'uwo muhanzi."

Yavuze ko abo yafashije baramutse bamuhaye ijanisha ry'ibyo yabashoyeho yakomeza gukora aka kazi, ariko siko bigenda byatumye afata icyemezo cyo kubireka. Clapton yumvikanishije ko hari bamwe mu bo bagiye bakorana nta masezerano bafitanye, ahubwo yashyiraga imbere ubushuti.

Yavuze ko yaretse gukorana n'abahanzi mu buryo 'burimo inyandiko', kuko ubwo yakoranaga n’itsinda ‘Bigomba Guhinduka’ bari bafitanye amasezerano, byanatumye ubwo batandukanaga byaravuzwe cyane mu itangazamakuru kubera inyandiko.

Clapton yavuze ko ntacyo amasezerano yari afitanye na bariya basore yamufashije, mu kumvikanisha ko ibyari bikubiyemo bitashyizwe mu ngiro.

Ati "Bo byasabye ko bahagarara n'itangazamakuru rimenya ko bahagaze kubera ko habayeho inyandiko, kandi izo nyandiko njyewe ntacyo zamariye, zateje ikibazo kubera ko ubu ngubu bakabaye bampemba ku byo binjije, bivuze ko byari kuruta tukabikora kivandimwe kuruta inyandiko z'abantu."

Nyuma ya ‘Bigomba Guhinduka’ yahisemo gukorana na ‘Rusine’ nta masezerano

Uyu mugabo niwe watumye impano ya Patrick Rusine, umunyarwenya, umukinnyi wa filime akaba n'umunyamakuru wa Kiss Fm, imenyekana.

Mu myaka ibiri ishize ni bwo Rusine yagarutsweho cyane mu itangazamakuru, ahanini binyuze mu buhanga yagaragaje cyane ubwo yateraga urwenya mu bitaramo bya Seka Live ndetse na Gen-Z Comedy.

Ibi byatumye avugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga, ndetse abasha kubona ibigo binyuranye bakoranye mu buryo bwo kwamamaza.

Clapton avuga ko gukorana na Rusine byaturutse ku kuba yaramubonyemo impano, ndetse ahangayikira cyane ubuzima bwe bituma yiyemeza kumufasha.

Yavuze ko yafashije uyu musore biturutse ku nkuru y'ubuzima bwe, nk'umwana w'umusore, w'imfura mu muryango, ufite ubwenge washakaga aho kumenera.

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE NA CLAPTON KIBONGE

">

Clapton avuga ko Rusine yamusuye mu rugo baraganira, amubwira ko ashaka ko bakorana arabimwemerera, ariko amubwira ko bazakorana igihe azaba yabonye ibikorwa bazahurira.

Yishimira ko mu gihe amaze bakorana, ubuzima bw’uyu musore bwahindutse, kandi impano ye yaragutse. 

Ati "Byatumye Rusine amenyekana cyane, asinya kontaro kuri Radio, akora ibitaramo bakamuhemba neza, ubu ngubu ameze neza, mbese ntewe ishema nawe cyane, ariko ibyo byose ntabwo nabikoze mu rwego rwo kumwungukamo cyangwa se nka 'Business' (ahubwo) nabikoze kugirango yigire."

Muri Mutarama yanyuze mu buribwe bukomeye bimuviramo imvano ya filime ye nshya

Mu mpera z'umwaka 2024 kugeza muri Mutarama 2024, nibwo uyu mugabo yafashwe n'inkokora idakira, abanza gukoresha imiti inyuranye bituma agira amakenga ajya kwa muganga.

Yabagiwe mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal, ndetse abanga bemeza ko ‘igihaha’ kimwe kivamo kubera ko cyari cyaramaze kwangirika bikamugiraho ingaruka.    

Ati "Ntabwo nari nziko binashoboka. Ni kwa kundi uvuga uti ibi bintu ibyo ari byo byose ntabwo bizashira, muganga akakubwira ati ariko biriya bintu dushobora kubibaga bikavamo ntiwongere kugira ikibazo, naravuze nti Imana ishimwe y'uko ngize umugisha 'Operation' ikagenda neza nabaho neza nkakora akazi nk'uko mbyifuza. Kuko hari ahantu byagiye bingora, bikamberaimbogamizi mu kazi kanjye."

Uyu mugabo avuga ko yabwiwe n'abaganga ko kubera inkorora yamaze igihe kinini muri we, yatumye ku gihaha cye hazaho akantu kameze nk'igisebe, biri mu mpamvu zatumye abaganga bamubwira ko igishoboka ari ukumubaga. Ati "Icyo cyangiritse cyera, ariko mbirana igihe bavura icyo kintu..."

Ubushakashatsi bugaragaza ko umuntu ashobora kubaho afite igihaha kimwe.  Uyu mugabo avuga ko akimara kuva kwa muganga, ari bwo yiyumvise nk'icyaremwe gishya kuko 'ubuzima bwanjye bwa mbere nabubayeho ndwaye'

Yavuze ko nyuma yo kubagwa ari bwo yaryamye arasinzira kugeza mu gitondo. Ni ibintu avuga ko yaherukaga afite imyaka 10 y'amavuko. Ati "Ni uburwayi namaranye imyaka irenga 20..."

Akomeza ati "Umuntu wese twiganye mu mashuri yisumbuye turarana arabizi, kugeza mu gushaka, kugeza mu kubyara, icyo gihe cyose nabaga mfite iyo nkorora idakira, ubwo rero urumva ko ubu ngubu kuba ntayo mfite, ndi Icyaremye Gishya."

Yavuze ko filime ye 'Icyaremye Gishya' ntaho ihuriye n'ubuzima yanyuzemo ari kwa muganga ahubwo 'irimo ubuzima bw'icyaremye gishya'.

Clapton avuga ko iyi filime ye yayikubiyemo ivugabutumwa ryigisha ariko ritandukanye n'iryo mu rusengero. Ati "Ni ivugabutumwa ryigisha abantu gukundana, urukundo."

Ni filime avuga ko yanditse mu buryo burenze 'uko nanjye ntazi'. Kandi ishingiye ku buzima bw'umuntu ufite buri kintu cyose yifuza 'ariko ntabwo anezerewe'.

Ati "Reka nihereho nkanjye, mbere y'uko bambaga, nari mfite ibyo nshaka, nari mfite filime 'Umuturanyi', mfite umugore, mfite abana, mfite n'amafaranga nshobora kugenda nkabikuza nkarya, ariko mbana n'igikomere cy'uko ndwaye, rero mfite byose, ariko nageze aho mvuga nti ibi byose n'ubwo wabinyambura ariko nkaba ndi muzima, nkatangira bushya, mpera ku busa."


Clapton avuga ko iyi filime ishingiye ku buzima yanyuzemo, ariko muri filime ntazagaragaza uko yabazwe kwa muganga


Clapton yatangaje ko nyuma yo gutandukana na 'Bigomba Guhinduka' yahisemo kujya akorana n'abahanzi nta masezerano bafitanye, kandi bimufasha nawe kwita ku bikorwa bye 

Clapton yavuze ko filime ye yise 'Icyaremye Gishya' ishingiye ku bihe by'uburwayi yanyuzemo, byatumye atekereza ku gukomera kw'Imana n'ahazaza ku buzima bwe

Clapton yatangaje ko yafashije Rusine Patrick kubera ko yamubonyemo impano yo gushyikirwa
Clapton yavuze ko Tom Close yamubereye imvano yo gukora ubuhanzi, ndetse amwifashisha nk'urugero rwiza yeretse ababyeyi be

KANDA HANO UREBE AGACE GASHYA KA FILIME 'ICYAREMYE GISHYA' YA CLAPTON

KANDA HANO UREBE AGACE GASHYA KA FILIME 'UMUTURANYI' YA CLAPTON

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND