Ni umwe mu bakinnyi beza ba filime akaba n'umunyarwenya uri bakomeye mu Rwanda; uwo ni Mugisha Emmanuel wamamaye nka Clapton Kibonge watangiye kugaragaza impano ye akiri mu mashuri yisumbuye aho yasetsaga abanyeshuri, ariko kandi ni impano atisangije kuko hari abo mu muryango we bayisangiye.
Umubyeyi
(Se) yamubahaye hafi ku kigero cy'aho yamubwiraga ko kugira amanota meza mu
ishuri azabimuhembera, ndetse hari ubwo yagize amanota meza amuhemba kumukorera
indirimbo n'ubwo itigeze isohoka kugeza n’ubu.
Uyu mugabo
w'abana batatu, mu myaka 15 ishize ari muri Cinema, asobanura ko yabanje gukina
muri filime z'abandi, ariko kandi anashyira imbere isengesho, asengera ibikorwa
bye.
Byatumye
igihe kigera atangira kwikorera atinyuka umurimo. Clapton Kibonge avuga ko
gutangira kwikorera bisaba kubanza kumva ko hari icyo ushaka gukora.
Mu kiganiro
yagiranye na InyaRwanda, Clapton yavuze ko ishuri rye ryabaye gukora amakosa
ariko yirinda kuyasubiramo. Asobanura ko filime yagiye akinamo zamwubakiye
izina mu buryo bukomeye, ariko kandi zimufasha no kwiga birushijeho byatumye
yiyemeza gukora cinema.
Ati
"Kuri njye ishuri ryanjye ryabaye iryo gukina muri Seburikoko, ishuri
ryanjye riba kureba uko abandi bakina, ishuri ryanjye ryabaye gukora amakosa
nkirinda kuyasubiramo. Ibyo bintu byo gutera imbere biravunanye.... banza
utangire mu bushobozi bwawe bucye."
Yahamije ko nta muntu umenya ko afite impano 'ahubwo impano uyimenya binyuze mu bantu bayibona'.
Yagaragaje ko hari abashaka kwinjira mu bikorwa runaka kubera ko
babonye bagenzi b'abo babikora, nyamara yakabaye akora ibikorwa bye ashingiye
ku muhamagaro yiyumvamo n'amahitamo ashaka gukora.
Atangira kwikorera ni nabwo yagaragaje itsinda rya 'Bigomba
Guhinduka'
Ni itsinda
ryamamaye cyane mbere na nyuma y'icyorezo cya Covid-19, ahanini biturutse ku
mashusho bagiye basakaza ku mbuga nkoranyambaga. Igihe cyarageze ariko
batangaza ko batandukanye na Clapton nyuma y'igihe bari bamaze bakorana.
Bari kumwe
babonye ibiraka bikomeye, ndetse yagiye abafasha kubona ibirori n'ibitaramo bigaragajemo
mu bihe bitandukanye.
Clapton
yabwiye InyaRwanda ko gufasha ari kimwe mu by'ingenzi ashyira imbere mu buzima
bwe, kuko ari ibintu yatojwe na Se, biri no mu mpamvu zatumye ashaka
gushyigikira impano ya Japhet na Etienne.
Ati
"Ntabwo ari mu buhanzi gusa, kuko no mu buzima busanzwe bimbamo." Uyu
mugabo yavuze ko nyuma yo gutandukana na Japhet na Etienne, byatumye afata
umwanzuro wo guhagarika kongera gufasha abahanzi bagenzi be bitewe n'uko bamwe yarabafashaga akabahugiraho
ibikorwa bye bigasubira inyuma.
Ati
"Gufasha byo kuvuga ngo gufata umuhanzi byo narabihagaritse. Kubera ko iyo
nabikoraga, narabikoraga cyane bigatanga umusanzu ariko njye nk'umuhanzi sinkora
kubera ibikorwa by'uwo muhanzi."
Yavuze ko
abo yafashije baramutse bamuhaye ijanisha ry'ibyo yabashoyeho yakomeza gukora aka
kazi, ariko siko bigenda byatumye afata icyemezo cyo kubireka. Clapton
yumvikanishije ko hari bamwe mu bo bagiye bakorana nta masezerano bafitanye, ahubwo
yashyiraga imbere ubushuti.
Yavuze ko
yaretse gukorana n'abahanzi mu buryo 'burimo inyandiko', kuko ubwo yakoranaga
n’itsinda ‘Bigomba Guhinduka’ bari bafitanye amasezerano, byanatumye ubwo
batandukanaga byaravuzwe cyane mu itangazamakuru kubera inyandiko.
Clapton
yavuze ko ntacyo amasezerano yari afitanye na bariya basore yamufashije, mu
kumvikanisha ko ibyari bikubiyemo bitashyizwe mu ngiro.
Ati
"Bo byasabye ko bahagarara n'itangazamakuru rimenya ko bahagaze kubera ko habayeho
inyandiko, kandi izo nyandiko njyewe ntacyo zamariye, zateje ikibazo kubera ko
ubu ngubu bakabaye bampemba ku byo binjije, bivuze ko byari kuruta tukabikora
kivandimwe kuruta inyandiko z'abantu."
Nyuma ya ‘Bigomba Guhinduka’ yahisemo gukorana na ‘Rusine’ nta masezerano
Uyu mugabo
niwe watumye impano ya Patrick Rusine, umunyarwenya, umukinnyi wa filime akaba
n'umunyamakuru wa Kiss Fm, imenyekana.
Mu myaka
ibiri ishize ni bwo Rusine yagarutsweho cyane mu itangazamakuru, ahanini binyuze
mu buhanga yagaragaje cyane ubwo yateraga urwenya mu bitaramo bya Seka Live
ndetse na Gen-Z Comedy.
Ibi
byatumye avugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga, ndetse abasha kubona ibigo
binyuranye bakoranye mu buryo bwo kwamamaza.
Clapton
avuga ko gukorana na Rusine byaturutse ku kuba yaramubonyemo impano, ndetse
ahangayikira cyane ubuzima bwe bituma yiyemeza kumufasha.
Yavuze ko
yafashije uyu musore biturutse ku nkuru y'ubuzima bwe, nk'umwana w'umusore,
w'imfura mu muryango, ufite ubwenge washakaga aho kumenera.
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE NA CLAPTON KIBONGE
Clapton
avuga ko Rusine yamusuye mu rugo baraganira, amubwira ko ashaka ko bakorana arabimwemerera,
ariko amubwira ko bazakorana igihe azaba yabonye ibikorwa bazahurira.
Yishimira ko mu gihe amaze bakorana, ubuzima bw’uyu musore bwahindutse, kandi impano ye yaragutse.
Ati "Byatumye Rusine amenyekana cyane, asinya kontaro kuri
Radio, akora ibitaramo bakamuhemba neza, ubu ngubu ameze neza, mbese ntewe
ishema nawe cyane, ariko ibyo byose ntabwo nabikoze mu rwego rwo kumwungukamo
cyangwa se nka 'Business' (ahubwo) nabikoze kugirango yigire."
Muri Mutarama yanyuze mu buribwe bukomeye bimuviramo imvano ya
filime ye nshya
Mu mpera
z'umwaka 2024 kugeza muri Mutarama 2024, nibwo uyu mugabo yafashwe n'inkokora
idakira, abanza gukoresha imiti inyuranye bituma agira amakenga ajya kwa
muganga.
Yabagiwe mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal, ndetse abanga bemeza ko ‘igihaha’ kimwe kivamo kubera ko cyari cyaramaze kwangirika bikamugiraho ingaruka.
Ati
"Ntabwo nari nziko binashoboka. Ni kwa kundi uvuga uti ibi bintu ibyo ari
byo byose ntabwo bizashira, muganga akakubwira ati ariko biriya bintu dushobora
kubibaga bikavamo ntiwongere kugira ikibazo, naravuze nti Imana ishimwe y'uko
ngize umugisha 'Operation' ikagenda neza nabaho neza nkakora akazi nk'uko
mbyifuza. Kuko hari ahantu byagiye bingora, bikamberaimbogamizi mu kazi
kanjye."
Uyu mugabo
avuga ko yabwiwe n'abaganga ko kubera inkorora yamaze igihe kinini muri we,
yatumye ku gihaha cye hazaho akantu kameze nk'igisebe, biri mu mpamvu zatumye
abaganga bamubwira ko igishoboka ari ukumubaga. Ati "Icyo cyangiritse cyera,
ariko mbirana igihe bavura icyo kintu..."
Ubushakashatsi
bugaragaza ko umuntu ashobora kubaho afite igihaha kimwe. Uyu mugabo avuga ko akimara kuva kwa muganga,
ari bwo yiyumvise nk'icyaremwe gishya kuko 'ubuzima bwanjye bwa mbere
nabubayeho ndwaye'
Yavuze ko
nyuma yo kubagwa ari bwo yaryamye arasinzira kugeza mu gitondo. Ni ibintu avuga
ko yaherukaga afite imyaka 10 y'amavuko. Ati "Ni uburwayi namaranye imyaka
irenga 20..."
Akomeza ati
"Umuntu wese twiganye mu mashuri yisumbuye turarana arabizi, kugeza mu
gushaka, kugeza mu kubyara, icyo gihe cyose nabaga mfite iyo nkorora idakira, ubwo
rero urumva ko ubu ngubu kuba ntayo mfite, ndi Icyaremye Gishya."
Yavuze ko
filime ye 'Icyaremye Gishya' ntaho ihuriye n'ubuzima yanyuzemo ari kwa muganga ahubwo
'irimo ubuzima bw'icyaremye gishya'.
Clapton
avuga ko iyi filime ye yayikubiyemo ivugabutumwa ryigisha ariko ritandukanye n'iryo
mu rusengero. Ati "Ni ivugabutumwa ryigisha abantu gukundana,
urukundo."
Ni filime
avuga ko yanditse mu buryo burenze 'uko nanjye ntazi'. Kandi ishingiye ku
buzima bw'umuntu ufite buri kintu cyose yifuza 'ariko ntabwo anezerewe'.
Ati
"Reka nihereho nkanjye, mbere y'uko bambaga, nari mfite ibyo nshaka, nari mfite
filime 'Umuturanyi', mfite umugore, mfite abana, mfite n'amafaranga nshobora
kugenda nkabikuza nkarya, ariko mbana n'igikomere cy'uko ndwaye, rero mfite
byose, ariko nageze aho mvuga nti ibi byose n'ubwo wabinyambura ariko nkaba ndi
muzima, nkatangira bushya, mpera ku busa."
Clapton
avuga ko iyi filime ishingiye ku buzima yanyuzemo, ariko muri filime ntazagaragaza
uko yabazwe kwa muganga
Clapton yatangaje ko nyuma yo gutandukana na 'Bigomba Guhinduka' yahisemo kujya akorana n'abahanzi nta masezerano bafitanye, kandi bimufasha nawe kwita ku bikorwa bye
Clapton yavuze ko filime ye yise 'Icyaremye Gishya' ishingiye ku bihe by'uburwayi yanyuzemo, byatumye atekereza ku gukomera kw'Imana n'ahazaza ku buzima bwe
Clapton
yatangaje ko yafashije Rusine Patrick kubera ko yamubonyemo impano yo gushyikirwa
Clapton
yavuze ko Tom Close yamubereye imvano yo gukora ubuhanzi, ndetse amwifashisha nk'urugero
rwiza yeretse ababyeyi be
KANDA HANO UREBE AGACE GASHYA KA FILIME 'ICYAREMYE GISHYA' YA CLAPTON
KANDA HANO UREBE AGACE GASHYA KA FILIME 'UMUTURANYI' YA CLAPTON
TANGA IGITECYEREZO