Umukinnyi wa filime yashyizwe mu isanduku akina filime yamusabaga kwitwara nk’uwapfuye, ariko birangira ubuzima bwe bubigendeyemo ntiyashobora gukanguka agenderako.
Inkuru mbi yumvikanye mu itsinda ry’abakina filime
ubwo baburaga umwe mu bakinnyi babo bakamwishyingurira babonaga ari imikino.
Ubwo batangiraga gukina, yambitswe ikanzu y’umweru
bambika abantu bitabye Imana, maze bamuryamisha mu isanduku bahagarara ku
ruhande n’impapuro zanditseho uko filime ikinwa.
Ubwo basozaga ibyo bagomba gukina, bakomeje
gutegereza ko uyu mugabo ahaguruka ariko biba iby’ubusa. Inkuru yaje gukwira ko nyuma yo gukinisha umukinnyi wabo apfa, yaje kugenderako
agapfa amarabira.
Inkuru ya Faceofmalawi ivuga ko uyu mugabo utavuzwe izina yapfuye nyuma yo kuryama mu isanduku yipfisha nk'uko filime yari yanditse, ariko bikarangira bitagenze neza kubyuka bikanga bagasanga yumye.
TANGA IGITECYEREZO